Yezu atsinda amakimbirane

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 2 gisanzwe, Ku ya 20 Mutarama 2015

AMASOMO MATAGATIFU: 10. He 6,10-20; 20. Mk 2,23-28

Umwana w’umuntu ni We Mugenga

Bavandimwe ncuti bakunzi b’urubuga “Yezu-akuzwe”, Kristu Yezu akuzwe! Kuri uyu wa kabiri w’icyumweru cya 2 gisanzwe amasomo matagatifu aratwereka umugenga wa byose ndetse n’isabato:” ni cyo gituma mbabwira nti Umwana w’umuntu agenga ndetse n’isabato” (Mk 2,28). Yezu Kristu akoresha iyi mvugo “ Umwana w’umuntu” ashaka kugaragaza ibintu 2. Icyambere ni ukutwereka ko ari umuntu kimwe natwe, usa natwe muri byose. Icyakabiri, Yezu yumvikanisha ibyavuzwe n’umuhanuzi Daniyeli(Dn7,13-14) byerekana Umwana w’umuntu uzaza hejuru y’ibicu by’ijuru, maze Imana ikamuha ubwami. Bityo akumvisha rubanda n’Abafarizayi ko n’ubwo imimerere ye isa n’iy’umuntu usanzwe, yahawe n’Imana ubutumwa n’ububasha budasanzwe. Ubwo rero Yezu yatumwe n’Imana agenga byose. Ni we ushobora gusobanura uburyo bw’ukuri bwo kubahiriza isabato kurusha Abafarizayi.

Yezu atsinda amakimbirane

Mu Ivanjili y’uyu munsi ndetse n’iyo tumaze iminsi twumva, umwanditsi Mariko aratwereka Yezu utsinda amakimbirane afitanye n’Abafarizayi: amakimbirane ashingiye ku kuba Yezu n’abigishwa be bakiza ibyaha, badasiba kurya no kuba batubahiriza isabato ntibakurikize imigenzo y’idini ya Kiyahudi. Kuba Yezu n’Abigishwa be baramamfuje ingano ku munsi w’isabato umuntu yakwibaza koko niba bari bashonje, niba cyari igikorwa gisanzwe cyangwa niba bwari ubusambo. Ndibwira ko igisubizo kiri cyo ari uko yifuzaga kuvana mu mutima w’Abayahudi iyobokamana ry’akarande, ry’akamenyero ridakeneye kwivugurura. Natwe muri iki gihe dukeneye buri munsi kurushaho kwivugura, iyobokamana ryacu ntiribe iryo kwiberaho mu buzima busanzwe ahubwo tugatera intambwe yo guhinduka kuko muri iyi minsi usanga hari abakristu bakwiye guhabwa akazina ka Kamenyero cyangwa ka Nikobahoze.

Abafarizayi ni ko kumubwira bati: « dore re » kuki bakora ibibujijwe ku isabato.

Imwe mu ndwara idukomereye muri iki gihe ni ukwimenya, kumenya ibyawe, uko uteye, intege nke zawe, ibyo udatukanganya, iby’udashoboye. Muri iki gihe hari Abafarizayi benshi, bagenzura ibikorwa by’abandi ariko bakirengagiza ibyabo. Ikibabaje ni uko bene abo bareba gusa aho umuntu yagize intege nke, aho yasobwe, aho yaguye, ariko kureba icyiza cyakozwe ngo gihabwe agaciro bikaba bike. Kuri iki gihe kandi ibikorwa bibi biramamazwa, bikavugwa cyane mu binyamakuru ariko ibikorwa byiza bigahabwa umwanya muto. Abafarizayi bagenzuraga ibikorwa bya Yezu batagamije kumwigiraho ibyiza akora ahubwo bagira ngo bagenzure ko agwa mu mutego uyu n’uyu. Muri iki gihe nitwishakemo imbaraga zo kurangamira icyiza kandi tugikurikize. Na mugenzi wacu nagira icyaha cyangwa ikosa ntitukamwitiranye cyangwa ngo tumuhwanye na ryo.

Ntabwo byemewe…birabujijwe

Kenshi na kenshi aya magambo atubera ingingo y’urubanza rukomeye. Nyamara ndamutse nisuzumye neza nawe ukisuzuma neza, mu buzima bwanjye cyangwa ubwawe bwite no mu rubanza njya cyangwa ujya ucira mugenzi wanjye cyangwa wawe wasanga turi Abafarizayi. Ntitukavuge ngo ntabwo byemewe cyangwa ngo birabujijwe ngo niturangiza tubikore. Icyo gihe tuba tuvuze ko bitemewe cyangwa bibujijwe kuri bamwe, bikaba byemewe cyangwa bitabujijwe ku bandi. Urugero rwa Dawudi n’abo bari kumwe binjiye mu Ngoro bakarya imigati y’umumuriko yari igenewe abaherezabitambo bonyine Yezu aduha uyu munsi, rutwereka ko Imana yita kandi igatabara buri wese mu byo akeneye, rukatwereka kandi ko ubuzima bw’umuntu butambutse kure icyitwa imigenzo, imiziririzo n’imihango yagenewe ibitambo. Gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga no mu kangaratete, ubyibushya ururimi rwawe, wiryohereza cyangwa ugirango umererwe neza, usingizwe cyangwa uratwe ni ishyano mu bana b’Imana. Dusabe Nyagasani kugira ngo atwumvishe ko hejuru y’ibyemewe n’ibibujijwe hari urukundo rutambutse kure icyitwa itegeko n’umuziro cyose.

Bikira Mariya, Umwamikazi w’intumwa, aduhakirwe!

Padiri Theoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho