Yezu atubura imigati bararya barahaga

Ku cya XVII Gisanzwe B, 29/7/2018

Amasomo: 1º. 2 Bami 4, 42-44; Zab 145 (144), 10-11.15-18; Ef 4, 1-6; Yh 6, 1-15

Twongeye gusomerwa iyi Vanjili y’itubura ry’imigati. Imigati itanu n’amafi abiri byahembuye abantu barenga ibihumbi bitanu! Yezu yababonye bananiwe kandi bashonje. Abantu benshi nk’abo bananiwe kandi bashonje bakunze gufatwa nk’intama zitagira umushumba uzikenura. Yezu arabitegereza igihe cyose akabagirira impuhwe. Ahora akora uko ashoboye akungikanya ibimenyetso kugira ngo impabe zayobewe zimuyoboke. Nta wamenya uko bigenda abantu bagahitamo gukomeza kwibera mu bucakara aho guhaguruka ngo basange Yezu ubahembura.

Isi yacu ni uko iteye. Irimo abantu bababaye bananiwe bameze nk’impabe. Ni henshi ku isi usanga imbaga y’abantu iriho mu gihirahiro kuko nta bashumba babishoboye bayirebera. Ikibabaje cyane ni uko abantu hirya no hino bicwa n’umudari mu gihe ahandi hari abadamaraye. Ubundi urumuri Yezu Kirisitu yazanye ku isi rugomba kumurikira abayituye bakayibamo bishimye bafite ibyangombwa bibabeshaho kandi nyine bakomeza urugendo rubaganisha iwabo h’ukuri mu ijuru. Ni kenshi imigendekere y’isi ishonjesha abantu kuri roho no ku mubiri.

Yezu Kirisitu yatubuye imigati agamije guhembura umubiri na roho. Ariko ubujiji bwa muntu bwo bwiboneye gusa umugati uhembura umubiri. Barishimye cyande ndetse batangira gucurikiranya amagambo bati: “Uyu koko ni we muhanuzi ugomba kuzaUyu natubere umwami”. Ariko ibyo babivugaga ari bya bindi byo gushimira mu iriro.

Bukeye bwaho ikivunge cyakomeje kumushakisha no kumuhombokaho. Nyamara Yezu we ntiyazuyaje mu kubacyurira agira ati: “Ndababwira ukuri koko: ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga” (Yh 6, 26). Yezu yababwiye atyo kuko we icyo yari agamije mu nyigisho ze kwari ukumvisha abantu ko ari ngombwa kumukurikira, kumwenera no kumutuza mu mitima akabamurikira iteka.

Abakurambere ba Kiliziya badushishikariza guhananira umugati wuzuye. Buri wese muri iyi si atungwa n’umugati ufite íbice bibiri: umugati utunga umubiri uyu uzashira n’umugati utunga roho iyi izazamurwa mu Murwa mutagatifu. Izazamurwa ariko bitewe n’uburyo yagaburiwe umugati nyabuzima. Tunazirikane ko kiriya gitangaza cyashushanyije Ukarisitiya Yezu yari hafi kurema ngo izatunge idashira abayoboke be kugeza igihe azagarukira. Ukarisitiya ye ayitanga ku buntu. Uyishaka uyiharanira imubera isoko y’ibindi byiza byose bishyigikira roho: impuhwe z’Imana mu ntebe y’imbabazi.

 Ibyo byose bitangwa ku buntu. Kuki hari abantu biheza ntibabihabwe. Abo baracikanwa. Hari abatari bake bakomeza kwirira imigati yo muri iyi si bagahaga bakavuyarara ibitekerezo by’umugati w’ijuru bakabihunga! Dukore uko dushoboye tubungabunge ibyiza twahawe kandi nyine tubyicengezemo kenshi. Niduhugukire kubigeza ku bandi niba twara hembuwe na byo koko.

Mugire icyumweru cyiza. Yezu Kirisitu Nzira-Kuri na Bugingo-Mugatiwubuzima adukomeze mu rugendo turimo tumugana. Umubyeyi Bikira Mariya adufatiye iryiburyo. Abatagatifu na bo aho badutegereje baradusabira.

Padiri cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho