Yezu atubura imigati

Inyigisho yo ku wa gatanu – Icyumweru cya 2 cya Pasika, C, 2013

Ku ya 12 Mata 2012

Padiri Alexandre UWIZEYE

Yezu atubura imigati (Yh 6,1-15)

Bakristu bavandimwe,

Ivanjili y’uyu munsi iratwereka Yezu atubura imigati abantu bakarya bagahaga ndetse bakanabisigaza. Ntabwo ari umugani cyangwa igitekerezo. Si « kera habayeho… » Aho byabereye Yohani yahatubwiye. Ni hakurya y’inyanja ya Galileya ari yo Tiberiya. Igihe byabereye : Pasika, umunsi mukuru w’Abayahudi wari wegereje.

Abari bahari :

  • Abantu benshi

Bakurikiye Yezu kuko babonye ibimeyetso yakoraga akiza abarwayi. Nibamara kubona ikimenyetso Yezu amaze gukora cyo gutubura imigati n’amafi, bazavuga bati « Koko ni ukuri, uyu ni wa Muhanuzi ugomba kuza munsi ». Barashaka kumwimika ku ngufu ngo ababere umwami, bityo ajye abaha imigati na divayi uko babishatse batiriwe bavunika, kandi abakirize abarwayi. Ntibarasobanukirwa n’ubutumwa bwa Yezu. Muri abo bantu harimo agahungu kitwaje impamba y’imigati itanu n’amafi abiri.

  • Abigishwa ba Yezu

Barajyana na we mu mpinga y’umusozi bamukikize. Muri bo harimo Filipo Yezu aza kubaza aho bagura imigati ngo bagaburire abantu. Filipo arasubiza ko bidashoboka. “N’uwagira imigati ihwanye n’umushahara w’imibyizi magana abiri, umuntu ntiyabonaho nakanzinya”. Mu bigishwa be harimo na Andereya uzabona agahungu gafite imigati itanu n’amafi abiri akabimenyesha Yezu. Abigishwa bakora ibyo Yezu ababwiye nta kujya impaka; baricaza abantu, nyuma barundarunde ibimanyu bisigaye ngo hatagira ibipfa ubusa.

  • Yezu

Arajya hakurya y’Inyanja mu gice cyiganjemo abapagani. Araterera umusozi yicare ari kumwe n’abigishwa be. Ararambura amaso abone ikivunge cy’abantu kije kimugana. Arabaza Filipo aho bakura imigati yo kubagaburira. Amaze kumenya ko hari imigati itanu n’amafi abiri arasaba abigishwa be kwicaza abantu. Maze “Yezu afata imigati, arashimira ayigaburira abari bicaye aho, abaha n’ifi uko bazishakaga”. Yezu aramenya imigambi abo amaze kugaburira bafite yo kumwimika ku ngufu ahungire ku musozi ari wenyine. Ubwami bwe si ugukemura ibibazo by’imibereho y’abantu. Icyamuzanye ni ukuyobora abantu ku Mana.

Inyigisho twakuramo ni iyihe ?

Bavandimwe, niba Yohani yaranditse iyi nkuru itubwira ukuntu Yezu yatubuye imigati, ni uko harimo inyigisho nyinshi zadufasha mu buzima bwacu muri iki gihe.

  • Yezu arambura amaso abona cya kivunge cy’abantu kije kimugana

Hari ubwo duhura n’ibibazo tukagira ngo Yezu ntabibona. Yezu arareba. Iyo tuza tumugana duhuzagurika aba atubona. Iyo tumufitiye inyota aratubona akatwitegura. Mu bibazo duhura nabyo aratubona akatugirira impuwe, akadufasha.

  • Ukaristiya, umubiri wa Kristu

Umugati Yezu yagaburiye bariya bantu ushushanya Ukaristiya, Umugati utanga ubugingo Yezu adutungisha.

  • Ubwami bwa Yezu si ubwo kuri iyi si

Bariya bantu barashaka kwimika Yezu atari ukugira ngo abayobere ku Mana. Ahubwo kubera inyungu bamukuragaho. Aha buri wese akwiye kwibaza impamvu yakurikiye Yezu. Kuki ndi umukristu? Kuki nsenga? Kuki mpabwa amasakaramentu ? Kuki ndi muri korali ? kuki ndi mu muryango uyu n’uyu ? Kuki nabaye padiri ? Kuki nabaye umubikira cyangwa nshaka kuba we ? Aho sinaba nshishikajwe n’inyungu zo kuri iyi si gusa? Yezu adusaba gukomeza urugendo, ntiduhagararire ku bimenyetso gusa. Tugatera intambwe mu rugendo rw’ukwemera tukagera ku kuri ibyo bimenyetso bishushanya.

  • Nta yandi maboko mfite uretse ayawe”

Dukwiye gutangarira no kwishimira ubuntu bwa kariya gahungu kemeye gutanga impamba yako. Imana ihera ku byo dutanga ikabyongera, ikabihindura. Hari isengesho ryiza padiri avugira (bucece) ku mugati no kuri divayi mu gihe cyo gutura.

Urasingizwa Nyagasani Mana y’ijuru n’isi, kuko watugiriye ubuntu ukaduha uyu mugati: tuwugutuye ukomoka ku mbuto yeze mu butaka no ku murimo w’amaboko y’abantu,, ukaba ugiye kuduhindirirwamo umugati utanga ubugingo”.

Agashyira inkongoro ya divayi hejuru ati

Urasingizwa Nyagasani, Mana y’ijuru n’isi. Kuko watugiriye ubuntu ukaduha iyi divayi: tuyigutuye ikomoka ku mizabibu no ku murimo w’amaboko y’abantu, ikaba igiye kuduhindurirwamo ikinyobwa gitanga ubugingo”.

Iri sengesho ryerekana ko Imana iha agaciro umusaruro w’imirimo dukora. Ndivuga nishimye ntura Imana imvune z’abakristu benshi mu kugira ngo isi irusheho kuba nziza n’abayituye barusheho gutera imbere no kugira imibereho myiza. Nawe wari ukwiye kwishimira ko rya turo utanga cyangwa se ya mafaranga ushyira mu kebo Yezu ayakoresha mu kuduha ubuzima bw’iteka muri Kiliziya ye.

Koko rero Imana ikoresha ibintu bisanzwe ikabihindura isoko y’umukiro. Niko ibigenza mu masakramentu. No mu buzima bwa guri munsi, ikoresha ururimi rwacu igahoza abababaye, igahumuriza abihebye. Ikoresha amaguru yacu igasura abarwayi n’imbohe.

Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, hari kiliziya yateweho ibisasu birayangiza cyane. Harimo ishusho nini ya Yezu ikoze mu ibumba icika amaboko. Kiliziya barongeye barayisana, bashaka gusana amaboko ya Yezu. Padiri asanga hari ubundi buryo babikora. Arayisukura ayirekera uko intambara yayisize yandika hejuru aya magambo “Nta yandi maboko mfite uretse ayawe”. Urebye iyo shusho agasoma n’ariya magambo abona ko hari icyo Yezu amukeneyeho. Yezu akeneye amaboko yacu, amaguru yacu, ubwenge bwacu, ubukungu bwacu kugira ngo umukiro atuzaniye ugere ku bandi. Dukurikize urugero rwa kariya gahungu kemeye ko impamba kizaniye itunga ikivunge cy’abantu.

Bavandimwe,

Dukomeze dukurikire Yezu. Tumwemerere atwigishe mu magambo no mu bimenyetso byo mu buzima busanzwe. Tumwemerere adutungishe Ijambo rye, tumwemerere adutungishe Ukaristiya Umubiri we n’andi masakramentu. Dusabe Roho Mutagatifu aduhe gusobanukirwa n’inyigisho ze ntituzitware intambike.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho