Yezu aturusha kumenya icyo dukeneye n’aho turwaye

Inyigisho yo ku wa mbere w’Icyumweru cya II cya Adiventi, B

Iyaba uko dushyira imbaraga z’umurengera mu by’isi ari nako twashakashakaga Imana…

Bavandimwe, ntangajwe cyane n’ubwenge, imbaraga no gushakashaka byaranze bariya bantu bari bahetse ikirema. Mu ivanjili ya none twumvise uburyo Yezu yazengurukaga yigisha kandi agakiza. Mu gihe yari yimbitse yigisha abahanga mu by’amategeko n’idini (abigishamategeko n’abafarizayi), nko guhumbya abantu bahetse ikirema baba bamugezeho. Bababajwe n’umuntu wabo waremaye! Wenda babigiriye urukundo kuko ari mwene wabo cyangwa se baragira ngo akire aherukire aho kujya abasabirizaho! Ntituzi niba koko bari bamurikirwe n’urukundo cyangwa izindi nyungu bwite bajya guheka uriya muntu!

Babuze aho banyuza ingobyi ngo bageze ikirema kuri muganga w’ukuri Yezu Kristu. Dore uko babigenje kugira ngo bageze umurwayi kuri Yezu: “Nuko haza abantu bari bahetse ikirema, bashaka kucyinjiza ngo bagishyire imbere ye. Babura aho bakinyuza, kubera ubwinshi bw’abantu bari aho. Nuko burira inzu bayikuraho amategura, bururukiriza ingobyi cyarimo imbere ya Yezu, hagati y’abari aho” (Lk 5,18-19).

 Ngo ushaka inka aryama nka zo! Yezu we ati “abana b’isi barusha ubucakura abana b’urumuri (cf. Lk 16,18). Umuntu ukeneye akazi agashakisha n’imbaraga ze zose! Ugafite akoresha ubwenge bwe bwose ngo akarambeho! Hari n’abarara bacura imigambi ikomeye, bakaba banabeshya cyangwa bakagira nabi byanga bikunda bakagera ku cyo bifuza! Bamwe barica, bakabeshya, bakarangwa n’ubucakura bagamije gusagamba muri ubu buzima! Ni gake cyane umuntu akererwa cyangwa asiba (nta mpamvu ikomeye) aho akura amaramuko! Nyamara biroroshye cyane gusiba Misa, kuyikererwa ku mpamvu ingana ururo!

Iyaba iby’Imana twabihihibikanagamo, tukabishakashaka nk’uko dushakashaka imibereho myiza irangirana n’iyi si, twaba abatagatifu. Kubera inyugu bashaka kuri Yezu, kubakiriza umuntu, bariya bantu baremeye bareka ibyo bakoraga. Bajya mu mujishi! Bagiye imitaga n’imitaga bashakisha aho Yezu yaba aherereye! Barahageze! Imbaga iri aho ntituma babasha kumugezaho umurwayi! Buriye inzu kandi banahetse! Bakuyeho amategura! Baremeye babaye nk’abacundega, bamwe hejuru, abandi mu nsi, bahererekanya ingobyi irimo umurwayi! Ibyo biri kubera mu gisenge! Dore imvune! Ahuuu! Kera kabaye baramwururutsa aturiza kuri Yezu.

Yezu aduhunda ibirenze ibyo ubugufi bwacu busaba

Yezu ntagarukiye kumukiza gusa uburema! Amukijije igitera kuremara. Icyaha ni cyo kiremaza zimwe mu ngingo za Kiliziya ntizikore, ntizigire akamaro. Ingero: icyaha ni cyo gituma umuntu aba “ikiragi” maze akaruca akarumira ntabe yavuga izina rya Yezu ngo aryamamaze, maze bose bamumenye! Icyaha ni cyo kiremaza bamwe bakajya mu bukwe no mu tubari basimbuka nk’ingeragere, nyamara babwirwa Misa bagahinamirana cyangwa banajyayo, bakajyayo bacumbagira, basunikwa ibi bita “biguruntege”! Icyaha ni cyo gituma bamwe baremara amaboko mu gihe cyo gutanga, kwitanga, gutabara, gufasha no gutanga ituro rya Kiliziya, bakaba aba mbere mu kujujura bumvise ko batuye menshi (ubwo kandi ari ibihumbi nk’icumi!). Nyamara bajya kuyahahisha bagasanga nta n’umurariro ushamaje urimo! Abo kandi baremaye ingingo zigira neza, nibo bayarambura, bagakoma yombi igihe bahawe akantu! Ni bazima mu guhabwa (kwakira), bakitwa abaremaye mu gihe cyo gutanga no kwitanga! Ubu burema bwose Yezu arabukiza ndetse akarandura icyaha cyo nkomoko yabwo. Iyi Adiventi itwigishe kuba ingingo nzima z’umubiri wa Kristu ari wo Kiliziya. Aho twiremaje, tuhakosore, twemerere Yezu adusubize ubuzima.

Yezu Kristu, tubabarire ibyaha byacu kandi uturinde umuriro w’iteka.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho