Ku ya 2 Gashyantare 2013, Umwaka C
Inyigisho yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE
Yezu aturwa Imana mu ngoro (Lk 2,22-40)
Bavandimwe, uyu munsi, tariki ya 2 Gashyantare, turahimbaza umunsi mukuru wa Yezu, Rumuri rw’amahanga, aturwa Imana mu Ngoro i Yeruzalemu. Turebe uko byagenze hanyuma dukuremo inyigisho yadufasha muri iki gihe turimo.
Abo Ivanjili itubwira:
- Ababyeyi ba Yezu.
Ni abantu b’intungane bubahiriza amategeko y’Imana nk’uko yayamenyesheje umuryango wa Isiraheli iyanyujije kuri Musa. Ndetse bashyiraho agakeregeshwa kabo nko kujyana umwana mu Ngoro bitari ngombwa. Baratangazwa n’ibyo bahanura kuri Yezu. Nibamara gutunganya ibyategetswe barasubira mu Galileya, mu mugi wabo wa Nazareti, bibereho mu buzima busanzwe
- Yezu
Ni uruhinja. Ababyeyi baramujyana i Yeruzalemu kumutura Nyagasani nk’abandi bahungu bose b’imfura. Simewoni aramwakira mu biganza bye ahanure. Ni Umukiza wazanywe no gukiza imiryango yose. Ni urumuri ruboneshereza amahanga. Ni ikuzo ry’umuryango wa Isiraheli. Azaba ikimenyetso bazagiraho impaka. Bamwe bazamwemera abandi bamurwanye. Azakura, akomere, abyirukane ubwenge, yuzuye ubwitonzi afite n’ubutoni ku Mana.
- Simewoni
Ni intungane kandi yubaha Imana. Ategereje ihumure rya Isiraheli, igihe Imana izaza gukiza Umuryango wayo burundu. Roho Mutagatifu amurimo kandi yamushishuriye ko azabona n’amaso ye amaza y’Umukiza. Arakira umwana Yezu mu biganza ahite amenya ko ari we Mukiza. Ibyishimo biramusaga asingize Imana ayishimira ubuntu butagereranywa imugiriye. Arahanura ko ari we rumuri ruboneshereza abanyamahanga, akaba n’ikuzo ry’umuryango wa Isiraheli. Arahanurira Nyina Mariya ko inkota izamwahuranya umutima. Ni ukuvuga agahinda azaterwa n’uko hari abantu batazakira Yezu n’Umukiro atuzaniye.
- Ana
Ni umuhanuzikazi. Ageze mu zabukuru. Yitwaye neza mu buzima bwe ku buryo ari urugero rw’abapfakazi. Akorera Imana igihe cyose. Asiba kurya kandi agasenga. Nawe arasingiza Imana. Nka Simewoni aratekereza abategereje ugukira kwa Yeruzalemu iby’uwo mwana.
Inyigisho twakuramo
- Yezu ni Urumuri rw’amahanga
Yezu ni urumuri rw’abantu. Umukurikiye ntagenda mu mwijima.
- Ibyishimo
Aho Yezu ageze harangwa ibyishimo. Simewoni yamwakiriye mu biganza yuzura ibyishimo atangira gusingiza Imana. Nawe niba warakiriye Yezu, uzabibwirwa n’uko uhorana ibyishimo. Luka umwanditsi w’Ivanjili yerekana kenshi ko Yezu atera ibyishimo abamwakiriye (Mariya, Elizabeti, Simewoni, Zakewusi, umwana w’ikirara …) bakaririmba, bagakora umunsi mukuru.
- Gukurikiza amategeko
Mariya na Yozefu bakurikizaga amategeko y’Imana igihe cyose no muri byose. Bakwiye kutubera urugero. Umukristu yubaha amategeko y’Imana ndetse n’ay’igihugu.
- Gukura
Hari ubwo Sekibi atubeshya ko turi bakuru, ko twageza aho twagombaga kugera, ko amasakramentu hafi ya yose twayahawe. Kuba umukristu ni uguhinduka umukristu. Ni urugendo rwa buri munsi kuzagera ku butagatifu.
Bavandimwe,
Yezu yatuwe Imana mu ngoro n’ababyeyi be. Mu by’ukuri, ni Imana yeretse abantu umwana wayo ibinyujije ku muhanuzi Simewoni. Niwe Mukiza wari utegerejwe. Ni Roho Mutagatifu uyobora Simewoni akamubwiriza gusingiza Imana ayishimira kuko yabonye agakiza kagenewe imiryango yose. Yezu ni Urumuri rumurikira umuntu wese uje kuri iyi si.
Natwe twatuwe Imana igihe tubatijwe. Twavuye mu mwijima tujya mu rumuri, twakira urumuri, tuba abana b’urumuri. Uyu munsi tuzirikane ku muhamagaro wacu nk’abakristu. Dusabe ingabire yo gukura mu kwemera, ukwizera n’urukundo, turangwa n’ubwenge, ubwitonzi n’ubutoni ku Mana.