Yezu atwigisha kumukurikira mu bwiyoroshye

Inyigisho yo ku cyumweru cya 17 gisanzwe, Umwaka A, ku wa 30 Nyakanga 2017

Yezu Kristu akuzwe!

Nyagasani Yezu utora abe akabatagatifuza; 

Nyagasani Yezu uha imbaraga, ubwenge  n’ubwitonzi abo ahaye ubutumwa bamutakira batirata;

Nyagasani Yezu uwo duhura na we tugahimbarwa kandi tukamuhitamo kuruta byose na bose kuko abisumba byose;

Nyagasani Yezu wadupfiriye akazuka aje adusanga kuri iki cyumweru cya cumi na karindwi gisanzwe umwaka wa Liturujiya A kugirango akomeze adutagatifurishe Ijambo rye rifite ububasha budashira.

Mu isomo rya mbere Nyagasani Yezu aratwereka umwami Salomoni mu isengesho rye. Isengesho yavuganye ubwiyoroshye n’ubwicishe bugufi, imbere y’Umugenga wa byose. Akenshi muri iyi isi iyo hari ubutumwa twahawe usanga ntawatubwira ko cyangwa twe tutakwibwira ko atari ku bwacu. Twaba tunabivuze wenda bikaba ari urwiyerurutso gusa bitatuvuye ku mutima. Uyu munsi Nyagasani Yezu Kristu arabitwibutsa muri iri somo rya mbere n’irya kabiri ku buryo bwihariye, ko ari we utora. Salomoni rero yumvise ko yatorewe kuba umwami  abyakirana ubwicishe bugufi ku buryo bukomeye. Uwamutoye rero  aho amubwiriye ati “nsaba icyo ushaka”, mbere na mbere yarabanje  aramushimira kubera ubwo butumwa yamuhaye. Mbese ibyo byo tujya tubyibuka ?

Tujya twibuka nko kubwira Yezu tuti “Ndagushimira Nyagasani Yezu  ko wangize umukristu Gatolika”.  Erega ni umuhamagaro, ni ubutore.  Wasizwe amavuta, urahazwa, uhabwa Yezu mu Ukarisitiya  ushobora kwiyunga na we muri Penetensiya. Yaguhaye Bikira Mariya  mama we amugira mama wawe kugira ngo akurere nk’uko yamureze , bityo ube umwana wa Data uhoraho kandi wuzure Roho Mutagatifu. Ibyo byose ni ibyiza rimwe na rimwe tutanibuka.  Ariko nyamara mu Kiliziya hari abandi batorewe ibindi nk’imbuto ituruka kuri Batisimu yabo. Hari abahamagariwe kwiyegurira Nyagasani  Yezu Kristu mu buryo bunyuranye n’ubundi butumwa ndetse bushobora rimwe na rimwe kuba bwatera umuntu kwirata akumva ko ari igitangaza kuba yaratoranijwe agashyirwa hariya  agashingwa uwo murimo. 

Uyu munsi rero Nyagasani Yezu Kristu aratwibutsa gushimira, ariko mu bwicishe bugufi. “Uhoraho Mana yanjye  ni wowe wahaye umugaragu wawe kwima Ingoma mu mwanya wa Data Dawudi”.  Ntabwo ari uko Salomoni yari abikwiriye. Ibyo yabyiyumvagamo. Niyo mpamvu atatinyutse ngo avuge “Uhoraho Mana yanjye, wararebye usanga nta wundi usibye njye. Ubundi se koko  undi ni nde wundi wari kubishobora, ni nde wari ukwiriye se ubu butumwa usibye njye ? Ese wari kunyuraho ugafata nde ?” 

Koko rero ntawe utorwa kuko abikwiye. Ni ku bw’impuhwe za Nyagasani. Koko rero biramutse bimeze bityo wagira ngo ni igikombe aba yatsindiye. Umuhamagaro ntabwo ari igikombe umuntu atsindira. Ni ingabire umuntu ahabwa ku buntu. Bityo mu muhamagaro wose hakagarara Nyir’uguhamagara aho kugira ngo uhamagawe ariwe ushyirwa hejuru cyangwa ngo yishyire hejuru. “Uhoraho Mana yanjye,  ni wowe wahaye umugaragu wawe  kwima ingoma mu mwanya wa data Dawudi”. Nkaho Salomoni yakavuze ati  “ni wowe ntabwo ari njyewe.  Ni wowe Nyagasani Uhoraho  ntabwo ari njyewe”. Natwe rero mu byo twahamagariwe twagombye kubwira Yezu tuti “ ni wowe wabigize Nyagasani Yezu  ntabwo ari njyewe.  Wangize umukristu Gatolika  ndabigushimira.  Ni wowe wabigize Nyagasani Yezu.   Ubutumwa wampaye ndabigushimira, ni wowe wabigize Nyagasani Yezu ni wowe wabishatse njyewe ntacyo ndi cyo”. 

Isengesho rero ry’Umwami Salomoni rirakomeye cyane. Usibye no muri Kiriziya, iryo sengesho ryagombye no kwigisha n’abandi bose mu butumwa bahabwa hano ku isi  bwo guhagararira abandi mu nzego zinyuranye;  buri wese akabikorana ubwicishe bugufi. Kuko byose bituruka kuri Uhoraho Umugenga wa byose ; kandi abishatse yahindura gahunda zose mu izina rya Yezu. 

Niyo mpamvu igihe cyose aturetse tukicara ahantu cyangwa se tukahahagarara  ku mpuhwe ze, twagombye guhora tubimushimira mu bwiyoroshye. Salomoni akomeza asaba nyuma yo gushimira, asaba kuyoborana ubushishozi. Ntiyasabye kuba umwami w’igihangage wigarurira ibihugu byose akabitsinda akabikubita hasi, agatsinda abanzi be bose aho baturuka hose.  Ahubwo yisabiye gukorana ubutabera, ubushishozi  n’ubwitonzi . Nuko isengesho rye Uhoraho araryumva. Nyagasani Yezu rero uyu munsi aratwigisha gusenga, dusaba icy’ingenzi, kumutunganira no gutunganya ubutumwa yaduhaye twitagatifuza dutagatifuza n’abandi. 

Mu isomo rya kabiri Nyagasani Yezu akoresheje Pawulo intumwa Mutagatifu, aratwibutsa ko  mu yandi magambo umukristu adashobora kuvumwa.  Byose ni amahirwe ku mukristu, byose bihira abakunda Imana, Umubyeyi wawu. Abo ngabo se ni bande? Ni abo nyine yihamagariye ku bwende bwayo,  abo yamenye kuva kera akabagenera guhabwa isura y’Umwana we.  Yarabahamagaye, abaha kuba intungane, abaha ikuzo. Abo ngabo rero isi ntabubasha ibafiteho namba kabone naho yaba igomba kubaca umutwe ntishobora gucamo kabiri ikuzo bahawe, ikuzo bambikwa na Kristu ubwe watsinze urupfu akazuka.  Ariko nyamara bafite uko bagaragara bambaye ubutungane, ubutungane bubaganisha mu Ikuzo.

Umuhamagaro wacu rero nk’abakristu uba ari ukuri igihe koko utwinjije muri Kristu, iyo twitabye ijwi rya Kristu  tukemera kuba intungane. Abagaragaraho rero ubwo butungane,  nta gushidikanya ko Yezu Kristu na we abambika ikuzo.  Gusa rero akenshi, Nyagasani Yezu Kristu araduhamagara tukitaba tutitabye kubera ko akenshi tuba tutaramenya ko Yezu Kristu ariwe bukungu buzima, mukiro uhoraho, umukiza rukumbi. 

Koko rero  “Ingoma y’Ijuru imeze nk’ikintu cy’agaciro gakomeye  gihishe mu murima, umuntu iyo akiguyeho yongera kugihisha akagenda yishimye agatanga ibyo atunze byose akagura uwo murima”. Niko Yezu atwigisha none mu Ivanjiri. Ese ni nde koko waturutira  Yezu, ni iki cyaturutira Yezu, we udutsindira icyaha n’urupfu, we uduha ubugingo bw’iteka? Umuhamagaro rero wacu nk’aba Kristu uba  ukuri iyo umuntu yumvise iri ibanga rimurutira ayandi. Bityo uwahuye na Yezu akaba yavuga ati “Yezu Kristu ni we bukungu bwanjye. Muhisemo kuruta byose na bose. Niteguye gutandukana  n’abantu bose aho kugira ngo ntandukane na Yezu Kristu. Niteguye gutakaza byose  aho kugirango ntandukane na Yezu Kristu”. Aho hantu harakomeye. 

Hahirwa umuntu  wiyumvamo izo mbaraga za Roho Mutagatifu zinyeganyeza umutima we kuri ubwo buryo akavuga ati “sinshobora kwemera kwasama mira icyaha kintandukanya na Kristu. Ibyo naguririrwa byose kugira ngo ntandukane na Kristu  ibyo byose ni ubusa ni umwanda sinshobora kubyemera, Yezu Kristu ni we byose kuri njye. Abo ngabo barahirwa biyumvamo  uwo muriro w’urukundo, uwo muriro wa Roho Mutagatifu, icyo kibatsi kibakurura kibazirika kuri Kristu ubuziraherezo. Abo barahirwa kuko batazamera nk’ariya mafi  amara kurobwa hanyuma akajugunywa. Bishushanya nyine utari muri Kristu wese, uzarira kandi akaboroga ubuziraherezo. Iyo Nyagasani Yezu atubwira ibyo si ukugira ngo adutere ubwoba. Yezu Kristu ntashaka gukurikirwa n’abuzuye ubwoba ahubwo n’abuzuye ubwuzu bw’urukundo bamufitiye  bamushakana urukundo n’ubwigenge. 

Roho mutagatifu rero mu izina rya Yezu natumanukireho, Roho Mutagatifu natumanukireho mu izina rya Yezu no kubw’ amasengesho ya Bikira Maliya  atubuganizemo uwo muriro w’urukundo, icyo kibatsi cy’urukundo cyo gukunda Yezu Kristu kuruta byose na bose.

Ngwino Roho Mutagatifu. Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya uturengere uturwaneho mu izina rya Yezu. 

 

Padiri Jérémie HABYARIMANA

Madrid

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho