Yezu, duhe kubona

“NYAGASANI YEZU DUHE KUBONA”

Inyigisho yo kuwa mbere w’icyumweru cya 33 gisanzwe/B, 15/11/2021

Amasomo: 1 Mak 1,10-15.41-43.54-57.62- 64; Lk 18, 35-43

Yezu naganze iteka.

Bavandimwe, umuhanuzi Izayi yarateruye arahanura ati: “Baragowe! Abita icyiza ikibi, ikibi bakacyita icyiza. Umwijima bawugira urumuri, urumuri barugira umwijima, ibisharira babyita ibiryohera, na ho ibiryohera bakabyita ibisharira. Baragowe! Ab’intwari zo mu runywero, kimwe n’inkwakuzi mu kuvanga inzoga, bo bagira umwere umunyacyaha ari uko abaguriye, bakima ubutabera intungane ibyo yatsindiye” (Iz. 5,20-23). Usomye ubu buhanuzi dusanga mu mutwe wa gatanu, usanga Izayi yerekana ubuhumyi bw’amaso y’umubiri n’ay’umutima. Ari ho natwe dukwiye kumera nk’iyi mpumyi yo kuri Yeriko, maze tukegera Yezu w’ i Nazareti tukamusaba tugira tuti: “Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira”.  Yezu, icyo dushaka kukwisabira ni ukuduha kubona bityo tukabasha gutandukanya neza ibintu, ntitubicurike cyangwa ngo tubivangavange kubera inyungu zidafite agaciro.

Inkuru Nziza ya none, iradutekerereza uburyo impumyi yagiriwe impuhwe, igahabwa kubona ibikesha ukwemera yari ifite muri Yezu, Umwana wa Dawudi. Twese tuzi neza ko impumyi, yibera mu isi yayo, mu icuraburindi. Ibindi ni ukubibwirwa we akishakira ishusho abiha.

Natwe ntibitangaje ko hari ubwo twisanga turi mu icuraburindi, ntitubashe kubona neza inzira ikwiye  y’ubuzima bwacu kandi dufite amaso y’umubiri. Ingero ni nyinshi: kumvikana no gushyikirana n’uwo mwashakanye bikagorana, abana wibyariye bakagutesha umutwe cyangwa bakakubana amadebe, cyangwa se uburyo umuntu akwiye kwitwara mu ngorane n’ibigeragezo by’ubuzima. Hakaba n’ubwo tutabasha kumva no kwakira ibyago n’akababaro tugenda tunyuramo. Ibi hamwe n’ibindi bisaba ko duharanira gushaka urumuri, kugira ngo tubashe gusimbuka imitego n’imigende dusanga mu kayira k’ubuzima bwacu.

Ngiryo ibanga impumyi yo kuri Yeriko, yakoresheje ubwo yumvaga umuriri w’abantu akabaza ibyo ari byo, maze bamumenyesha ko ari Yezu w’i Nazareti wari uhise, nuko inyigisho yari yarahawe mu muryango we, mu kwitegura amaza y’umucunguzi, dore ubuhanuzi bwavugaga ko azaba afite inkomoko mu muryango wa Dawudi, maze na we ntatinye kumutabaza: “Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira”. Nk’uko Yezu, ntawe umutabaza ngo amwime amatwi, cyane cyane ubikoranye umutima uzira uburyarya kandi abikwiye, ngo arorere kumukorera icyo amusabye. Dore ko hari ubwo dusaba, ariko ugasanga n’ibyo dufite tutazi agaciro kabyo, uretse utabifite. Kuko burya kenshi ibintu tumenya agaciro kabyo iyo ntabyo dufite cyangwa biduciye mu myanya y’intoki.

Ijambo rya Yezu kuko ryifitemo ububasha, rikaba ukuri n’urumuri k’uryakiriye, ryamuviriyemo kwakira umukiro maze ahumuka amaso y’umubiri, kuko ay’umutima yo yarebaga neza, ari byo kuvuga ukwemera yari yifitemo. Ese natwe twemera ko Yezu ari umukiza n’umucunguzi kandi Ijambo rye ryuje ububasha?

Dore we amaze guhabwa icyo yifuzaga, ntabwo yabaye uwo gutangara gusa cyangwa ngo ajye kubwira umuryango we ibyamubayeho, yafashe umwanzuro ahitamo gukurikira Yezu kandi ntapfukirane iyo neza amaze kugirirwa, ahubwo aherako agenda asingiza Imana, adatewe isoni n’imbaga yari imukikije.  Ese natwe duhorana ubutwari n’ibyishimo byo guhamya ibitangaza Imana idukorera mu buzima bwa buri munsi mu buryo bunyuranye? Dore ko iyo tubashije gutanga urugero rwiza twamamaza ineza y’Imana kandi tukabisingiriza Imana bitera ishyaka abo turi kumwe n’abatubona na bo bagukurizaho gusingiza Imana.

None bavandimwe dusangiye ukwemera, jye nawe turifuza ko Yezu yadukorera iki? Nk’uko nabivuze haruguru, mu buhanuzi bwa Izayi, birakwiye ko twasaba Yezu, kutugirira impuhwe akaduhumura amaso y’umutima n’ay’umubiri. Bityo tukabasha gutandukanya icyiza n’ikibi, urumuri n’umwijima, ikuri n’ikinyoma, kurengera no kurenganya, gukiza no guteranya, maze tukihata gukora ibyiza kandi tukamaganira kure ibibi byose kandi tugahorana ishema n’isheja mu gushimira no gusingiza Imana, kubera ibyiza ihora itugirira.

Isomo rya mbere twumvise rikwiye kutubera akabarore, kukudahubukira ibije byose, kuko si ko biba bidufitiye umumaro cyangwa se bikomotse ku Mana. Abayahudi ku ngoma y’umuhungu w’umwami Antiyokusi Epifani, wari warabaye mu bugwate i Roma, ku ngoma ye hadutse abashukanyi, abantu b’ibyigomeke maze bashuka abantu ngo batera Imana umugongo maze bunge ubumwe n’amahanga abakikije, ngo ni bwo bazagira amahoro, kuko ngo aho baciriye ukubiri n’ayo bakiyemeza kuyoboka Imana ari bwo bahuye n’ibyago bitagira ingano.

Koko burya ntawe unanira umushuka agora umugira inama y’ingirakamaro. Kubera ubuhumyi bw’umutima bakiranye yombi ubwo buyobe bwo kugenza nk’abanyamahanga, ni ko gusanga umwami bamusaba uburenganzira bwo kureka imigenzereze bari basanganywe yo kubaha no gusenga Imana imwe rukumbi: Baretse kongera kugenya abana babo kandi bihakana Isezerano ritagatifu.  Uko kwihakana Isezerano byatumye umwami akuraho imigenzo myiza yose ya Kiyahudi, asaba bose ko bakurikiza amategeko n’amabwiriza ye.

Nyamara burya n’ubwo hari bamwe bohoka ku bije byose, buri gihe haba ab’imbuza-kurahira, bahitamo gukomeza kuba inyangamugayo n’indahemuka. Abo biyemeje gukomera ku Isezerano ritagatifu byaviriyemo gupfa, banga kohoka no kuyoboka imigenzo idahesha Imana ya Isiraheri icyubahiro n’ikuzo ikwiye. Natwe dukwiye kuba intwari tugakomera ku masezerano twagiranye n’Imana muri Batisimu igihe twiyemeje kwanga icyaha, gukurikira no gukurikiza Yezu, Umucunguzi wacu. Kugira ngo rero duhorane ubwo butwari butagamburuzwa n’ibihinda ndetse n’urupfu, ni ngombwa gusaba urumuri n’imbaraga dukesha Roho Mutagatifu, kugira ngo tubashe kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza. Icyiza tukakihambiraho na ho ikibi tukakigendera kure. Amina.

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho