Inyigisho yo ku wa Gatatu w’Icyumweru cya I cya Adiventi,Umwaka B
Amasomo: Iz 25, 6-10ª; Zab 23 (22), 1-2a, 2b-3, 4, 5, 6; Mt 15, 29-37
Jambo w’Imana, Kristu yigize umuntu, abana natwe, abaho nkatwe kugira ngo atwereke neza uko muntu aba mu buntu n’ubumuntu adahindanyijwe n’icyaha. Bimwe mu byaranze Umwana w’Imana mu bumuntu bwe turabizirikana mu Ivanjili ya none.
Yezu yatweretse ko umuntu muzima kandi bose bubaha batabitewe n’agahato n’igitugu ari umwe wegerwa (usangwa) na buri wese cyane cyane impabe, abarwayi n’abakene. Dore ibyo Matayo umwanditsi w’Ivanjili ahamya kuri Yezu “Azamuka umusozi, nuko aricara. Abantu benshi baramusanga bazanye abacumbagira, ibimuga, impumyi, ibiragi n’abandi benshi, babashyira imbere ye arabakiza” (Mt 15,29-30). Yezu ntakora nk’igikange cyangwa inkuke! Hari abibwira ko umutegetsi ukomeye ku isi ari umwe bose bagera imbere badagarwa, babize ibyuya kandi utiyanduza yegera ba ntaho-nikora! Hari n’abandi bibeshya ko umusirikari w’indwanyi ari umwe ufite amaso atukura nk’igishirira! Abandi bati, kanaka ni umuhanga kabisa, ni umukaceri kuko ararimanganya ntihagire urabukwa, arakwiba ntumenye na mba aho yaguhishe. Abandi bati, kanaka ni umuhanga, ni ikimene kuko asobanura ibintu ntihagire n’umwe ubyumva! Ibi byose, n’ibindi nk’ibi bitwambura Ubuntu n’ubumuntu ni byo Yezu yaje gukosora. Muri iki gihe cya Adiventi twemerere Yezu, ku buryo budasubirwaho atwigishe kuba abantu.
Umuntu nyamuntu nka Yezu ni uwegerwa. Ni uwo abandi babaneraho ihumure, ituze, urukundo n’amahoro. Si umwe uhahamura abantu! Ngo rubanda (ni ukuvuga aboroheje n’abafite umutima ukeneye Imana) batangariraga uburyo buri wese mu begeraga Yezu yagiraga icyo amukuraho kimuha amahoro n’ubuzima. Byisomere kwa Matayo 15,31 “Nuko rubanda baratangara babonye ibiragi bivuga, ibimuga bikize, abacumbagira bagenda, impumyi zibona, maze basingiza Imana ya Israheli”.
Ese wari uzi ko ineza, impuhwe, ubuntu n’ubumuntu tugaragariza abandi cyane cyane abadushakaho ubufasha cyangwa serivisi bituma barushaho kumenya no gusingiza Imana? Tuzirikane kandi ko umunabi, igitugu, agasuzuguro na kamere mbi twakirana abatugana bituma bibaza ku kamaro k’ukwemera kwacu ndetse bigatuma bamwe baguhakana! Niba twarakurikiye kandi tukemera Yezu Kristu Imana rwose n’Umuntu rwose nitwihatire kugaragariza bose urukundo n’ubumuntu dukesha uwo Mwana w’Imana.
Yezu yuje ubuntu n’ubumuntu: dore mu ivanjili atewe inkeke n’icyo abantu bararya. Yanze kubasezerera amara masa. Ntakoze nka bamwe mu bagenga b’iyi si buzuza ibifu n’amakonti yabo, bakigwizaho imitungo (rimwe na rimwe nayo bayibonye bayibye mu banyantege ke) mu gihe abandi bicira isazi mu jisho. Iyo aza kumera nka bamwe mu bantu b’ubu bikunda, yari kuvuga ati “bimbwiye iki ko njye ndi Imana nzima idasonza, nibashaka bicwe n’inzara, njye mfa kuba nta kibazo mfite”! Si uko Imana Se w’Umwami wacu Yezu ikora! Ni Imana ikorera ibirori abana bayo bose: “Uwo munsi, Uhoraho azakorera amahanga yose umunsi mukuru kuri uyu musozi, abazimanire inyama z’ibinure, banywe divayi iryohereye, abahe inyama zoroshye na divayi imininnye neza“(Iz 25,6). Ni Imana yiyemeje kwinjira mu bibazo no mu mateka y’abantu, isabana nabo. Ni Imana yashwanyaguje umwambaro w’ubusumbane maze ibereka ko bose bayemeye yabagira abana bayo muri Yezu Kristu, Umwana wayo w’Ikinege. Ni Imana itishimira gutanga gusa inyama z’ibinure, divayi, akazi, umugore, umugabo, abana…ahubwo nayo ubwayo iritanga ku musaraba igatsinda urupfu rwari rwarokamye abantu maze ikabatangariza izuka. Ni Imana yaduhaye Umubiri n’Amaraso byayo, Ukaristiya ntagatifu.
Iyo Mana muri twe ni Yezu Kristu, Umuntu rwose nasengwe, asingizwe kandi ature muri twe maze avugurure ubuntu-ubumuntu bwacu adusenderezemo kameremana ye. Tube maso maze Nyir’ineza, ubuntu, ubumana n’ubumuntu naza azadusangane impuhwe n’urukundo.
Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne