Yezu ni impamvu yo korama?

Yezu Kirisitu aturwa Imana mu ngoro, 2/2/2017

Amasomo: Mal 3, 1-4; Zab 23, 7-10; Heb 2, 14-18; Lk 2, 22-40 cg. 2, 22-32

Uyu munsi na wo urakomeye mu yo duhimbaza muri Kiliziya: Yezu aturwa Imana mu ngoro. Iyo tugeze kuri iryo yibukiro, dusaba inema yo kumvira abadutegeka. Umutegeka wacu ni umwe ibyo turabizi. Umuryango Mutagatifu wakoze ibyategetswe by’idini ya kiyahudi utanga utyo urugero rudasibangana mu gutunganya ibyategetswe na Kiliziya kuri twebwe. Kiliziya ni iya Yezu Kirisitu ayoboresha Roho Mutagatifu, ibyo ikora ibibwirizwa n’uwo Roho Mutagatifu, iganisha bose mu bugingo bw’iteka.

Kuzuza ibyo Kiliziya itegeka, ni ko kuzuza ibyo Imana ishaka. Ibi ni ukubyitondera ariko: abari mu buyobozi bwa Kiliziya bihatira gutega amatwi Roho Mutagatifu maze amabwiriza batanze akaba amurikiwe na Roho Mutagatifu. Kiliziya yumviswe ityo iri hejuru ya Papa, abepisikopi, abasaseridoti n’abandi bose bagize Umuryango mutagatifu w’Imana. Uwabatijwe wese kuva ku wabatijwe none kugera kuri Papa basabwa buri munsi gutega amatwi Roho Mutagatifu kugira ngo imyumvire n’amashagaga by’isi bitabavangira bakayoba cyangwa bakayobya abandi. Ni cyo cyatumye Umwana w’Imana amanuka mu ijuru: yaje kuyobora no kwereka abantu bose inzira y’ijuru. Amahirwe yo kumumenya no kumwemera atangiza ibihe bishya mu mateka ya muntu. Biratangaje ko hari abantu bahitamo kumwima amatwi bakiberaho mu byabo nta nkomyi!

Ari ko se umunsi azagaruka, bizagenda bite? Umuhanuzi Malakiya avuga ko umunsi w’Uhoraho wegereje kandi ko niyigaragaza azasukura bose na byose. Ngo azasukura bene Levi abayungurure nk’uko bagenzereza zahabu na feza maze bazegurirwe Uhoraho bamuhereze amaturo bakurikije amategeko. Ibyo byose byahanuwe byarabaye: Imana yigize umuntu muri Yezu Kirisitu. Yakoze isukura rya mbere ubwo atangaje ko Ingoma y’Ijuru yegereje kandi ko bikwiye guhindura imyumvire no kuyakira tutiziritse ku mihango n’imiziririzo bya kera gusa. Yatoye intumwa ze agira abigishwa benshi n’aho amariye kuzuka mu bapfuye. Yabwiye abo yashinze Kiliziya ye ko azagumana na bo kugeza igihe isi izashirira kandi ko nta bubasha na bumwe buzayizimiza. Ni cyo cyizere dukomeza kugenderaho. Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi isobanura bihagije Kirisitu uwo ari we, ubutumwa bwe n’ububasha busukura kandi buganisha mu ijuru ku bw’igitambo yatuye ku musaraba rimwe rizima. Ubwo yababaye ashobora gutabara abageragezwa.

Umuntu wese uciye akenge abona neza imisusire y’iyi si. Ntashidikanya ko iri mu mibabaro. Ashobora kwiheba iyo atekereje ku mbaraga za ntazo afite no ku ngorane zose ziriho. Abafite ubwenge busanzwe bwa muntu, ntacyo basobanukirwaho ku migendekere y’ibyisi no ku nzira zo kubyitwaramo neza. Abemeye kwiyoroshya bagaca bugufi bavumbura imbaraga zidasanzwe muri Yezu Kirisitu maze umukiro bakawinjiramo. Ab’ibyigomeke bahitamo inzira abayahudi n’abaromani ba kera bahisemo yo kumanika ku musaraba agakiza k’isi kuko batabashije gusobanukirwa. Kuva Yezu yakwigisha ukuri yasigiye intumwa n’abigihswa be, hakomeje kuboneka abantu banyuranye barwanya ibye. Ndetse akenshi hadutse amakimbirane mu ngo no mu miryango ashingiye kuko bamwe bakiriye Ivanjili abandi barinangira. Aho kumwemera no kwifuza ijuru, bamwe bakomeza kujya impaka z’urudaca bagata igihe mu bidafite shinge na rugero. Ibyo umusaza Simewoni yahanuye byabaye impamo, kwemera Yezu ni ko gukira, kumurwanya ni ko korama.

Bikira Mariya Umubyeyi wababaye cyane mu nsi y’umusaraba aduhakirwe duhore tubona urumuri ruturinda guhera mu mwijima uwo ari wo wose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho