Inyigisho n’amasomo yo kuwa gatanu w’icyumweru cya Pasika
AMASOMO: Intu 4,1-12; Zab 118 (117), 1-4.22-27; Yohani 21, 1-14
Bavandimwe muri Kristu Yezu,
Nteruye mbifuriza gukomeza kugira ineza, amahoro n’imigisha dukesha Kristu wadupfiriye akazukira kudukiza icyaha n’urupfu. Naganze iteka uko ibihe bihora bisimburana iteka, amina.
Koko uwo Yezu yitoreye, na we akamureka akinjira mu buzima bwe amubera umukiro n’imbaraga zidakangwa aho rukomeye. Kuko aguhunda ubutwari n’ubuhanga, ukavuga ushize amanga, abakurwanya bagakanja amanwa kuko Nyirimitsindo aba yagabiye uwemeye kumubera umuhamya, bityo n’ubutumwa bwe bukagera ku mutima, ubuhawe ntagendere aho, mbese nka ya mvura Uhoraho agusha kuri bose igahita imaze kuramira ibimera no kubobeza ubutaka.
Mu isomo rya mbere Intumwa Petero na Yohani, twabumvise uko bashira amanga bakigisha rubanda Izuka ry’abapfuye bahereye kuri Yezu. Petero wari waragize ubwoba abona Yezu agwiriwe n’urugogwe, urupfu rumugera amajanja kuwa gatanu mutagatifu, bikageza aho yihakana Yezu inshuro eshatu zose, kandi yari yabanje kurahira ko n’aho byamusaba gupfa, baza gupfana; nyuma yo kwibonera umutsindo wa Yezu wazutse, Petero afatanyije na wa mwigisha Yezu yakundaga bashize amanga, batangira guhamya ko Yezu ari muzima.
Kubera ko bahamyaga ibyo biboneye n’amaso yabo, byatumye babasha kwigisha rubanda mu bihe bikomeye kandi inyigisho yabo ikagera ku mutima. Twabyiyumviye ko ubwo Abaherezabitambo, abatware, umukuru w’ingoro n’abasaduseyi babafataga bakabafunga, inyigisho bari bamaze guha rubanda yari yabageze ku mutima. Twabyiyumviye aho batubwira bati: “Nyamara abenshi mu bari bumvise izo nyigisho baremera umubare wabo ugera nko ku bantu bihumbi bitanu”
Izo nyigisho kandi batangaga Yezu yaziherekeshaga ibimenyetso, kugira ngo abazumva boye gushidikanya ahubwo babe abahamya kandi babone ko abazitanga ibyo batabikora ku bwabo ko ahubwo uwo bemeye bakamubera intumwa ari kumwe na bo iteka ryose kuko ari Muzima, urupfu yarutsinze nta bubasha rumufiteho na mba. Ibyo ni byo twumvise aho Petero na Yohani bahingutswa imbere y’abakuru b’imiryango n’abaherazabitambo n’abandi batware bo muri icyo gihe ngo bisobanure ku byo baregwa. Petero yuzura Roho Mutagatifu abasubiza adategwa ati: “Batware, namwe Bakuru b’umuryango, uyu munsi turabazwa iby’ineza yagiriwe ikirema, no gusobanura uburyo uyu muntu yakijijwe”. Erega Petero ako kanya ahawe ko kwisobanura, yakabonyemo akaryo ko kubigisha na bo ubwabo, abibutsa amakosa bakoze, bakagambanira intungane, none uwo babambishije ni we uwo muntu akesha kuba ari imbere yabo ari mutaraga. Abivuga neza muri aya magambo ati: “Nimumenye neza rero, mwebwe mwese muryango wose wa Israheli, ko izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, mwebwe ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ari ryo uyu muntu akesha kuba ahagaze imbere yanyu ari mutaraga ”. Izina rya Yezu aba yerekanye ko ari ryo umwemera wese azaronkeramo uburokorwe. Ni Yezu rero dukesha umukiro, nta wundi muntu tugomba kurangamira no gukuza uretse Yezu Kristu wapfuye akazuka.
Yezu wizuye mu bapfuye mu ivanjiri ya none aratwereka ko buri gihe abari kumwe natwe. Hari abakeka ko gusa yigaragariza bamwe igihe habaye kubonekerwa. Oya. None aratwereka ko ahorana natwe akadusanga mu buzima bwa buri munsi tubamo. Mu mirimo itandukanye dukora, mu ngendo dukora, iyo dusangira n’abandi cyangwa twahuriye hamwe mu isengesho by’umwihariko mu Gitambo cya MISA, mu isengesho rivugiwe hamwe, mu burwayi, mbese mu mibereho yacu ya buri munsi ntajya adutererana…twibuke aho yagize ati: “Koko, iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo” (Mt 18,20). Iryo sezerano Yezu wazutse ntabwo ajya aritatira, icyo dusabwa ni ukumenya ko ahorana natwe n’ubwo wenda tutamubonesha amaso y’umubiri… ariko abazi kureba, bahora babona ibitangaza abakorera, bigaragaza ko atajya arenza imboni abamuyobotse. Aba Kristu ntitugomba kwiheba cyangwa ngo twumve ko Yezu atari kumwe natwe, cyane iyo tubona ibyo twamusabye bitabonewe igisubizo twifuza, cyangwa se mu gihe twaba turi mu bigeragezo uburwayi n’ingorane tudafitiye umuti ngo dukeke ko Yezu yaba yaradukuyeho amaboko, burya hari n’ubwo adusaba kwifatanya na we mu gucungura isi twerekana ko ari muzima kandi abana natwe.
Mu gihe intumwa zari zagiye mu mirimo ziberagamo mbere yo guhamagarwa, Yezu yazisanzeyo, aziyereka nk’inshuti ababaza niba hari icyo baronse? Na bo basubiza bibwira ko ari mugenzi wabo baba baziranye, bamubwira ibyababayeho. Dore ko ijoro ryose barinze barikesha ntacyo bashoboye kubona. Burya ugowe ntaho adapfunda imitwe kandi akagerageza inama zose ahawe. Yezu ati: “Nimurohe urushundura iburyo h’ubwato muraronka”. Babigize bafashe amafi atagira ingano. Ni uko Yohani wakundaga Yezu na we akamukunda ahita amenya ko ari we, ati : “Ni Nyagasani”. Hano umuntu yakwibaza impamvu Petero atahise amenya Yezu nka Yohani. Burya urukundo nyarwo ruha nyirarwo kubona ibyo benshi badapfa kubona. Natwe nidukunda Yezu bitari ibya nyirarureshwa, Yezu tuzahora tumubona hafi yacu, mu buzima bwacu ariko by’agahebuzo mu bavandimwe tubana n’abo duhura.
Ikindi twazirikana ni uko iyo ushatse kujya kure ya Yezu no kumva wihagije ntacyo ugeraho. Ibi ni byo byaranze intumwa, dore ko bari abahanga mu mwuga w’uburobyi, nyamara baraye baroba nk’uko babikoraga birangira badafashe na busa. Nyamara Yezu ubwo yabasanganga yababwiye kuroha urushundura, igihe babikoze bafata amafi batari barigeze baroba. Yezu aratwigisha ko kumwemera tukamwumvira bitugeza ku mukiro, ku burokorwe kandi n’ibyo dukoze byose bikaduhira.
Nk’uko Yezu yabasangije ifunguro natwe tujye twibuka ko mu Gitambo cy’ukaristiya Yezu atugaburira Ijambo rye, akaduhaza Umubiri n’amaraso bye ngo bitumare inzara y’iby’isi, kandi biturememo imbaraga n’ubuzima dukeneye mu kumubera abahamya n’abagabo muri bagenzi bacu.
Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe iteka tubashe kumva no kumvira Umwana we Yezu Kristu Umucunguzi wacu. Amina
Padiri Anselme MUSAFIRI.