Yezu Kirisitu aragukijije

Ku wa 5 w’icya III cya Pasika C, 11 Gicurasi 2019

Amasomo: Intu 9,31-42; Zab 116 (115), 12-17; Yh 6, 60-69.

Isomo rya mbere rituryoheye twiyumvira ukuntu Petero yakoze ibitangaza mu izina rya Yezu Kirisitu wazutse. Petero n’izindi ntumwa aho banyuraga hose bagenzaga nka Yezu ubwe. Yezu yakijije abarwayi azura abapfuye.

Petero na we ageze i Lida yakijije Eneya wari umaze imyaka umunani ateguka. Yaramubwiye ati: “Yezu Kirisitu aragukijije”. Natwe dukeneye kumva iryo jwi. Dukeneye gukira. Nasingizwe Yezu Kirisitu uhora yiteguye kudukiza. Ni twe twinanirwa. Dusabe imbaraga zo kuzarangiza uru rugendo dukijijwe koko.

Ijambo Petero yabwiye Eneya ati: “Yezu Kirisitu aragukijije”, ryuzuye imbaraga za Roho Mutagatifu ryabuganije ubuzima n’imbaraga mu wari warashegeshwe maze arahaguruka akomeza imirimo ye nka kera atarazongwa. Ni na ko byagenze i Yope uwitwa Tabita yatijwe ubuzima bwa kabiri. Ibye byari byararangiye maze yongera kubaho kuko Petero yamuzuye mu izina rya Yezu Kirisitu.

Ibyo bitangaza bihambaye ngo byatumye abantu bemera Inkuru Nziza y’Umukiro. Hari abibaza impamvu muri iki gihe abantu bagenda bata ukwemera cyane cyane mu bihugu byitwa ko byateye imbere. Uwo mwuka mubi uhunza abantu iby’Ingoma y’Imana, tubona wototera n’ibihugu biri mu bukene bw’akarande nko muri Afurika. Ibi bintu tuzamenya tubigarurira he?

Amizero ari Isezerano yezu ubwe yadusigiye igihe avuze ko Kiliziya ye itazigera itsindwa n’ububasha bwo mu kuzimu (Mt 16, 18). Ijambo rye turaryumva rikaduhumuriza mu mahina. Amizero yandi ari mu bashumba baragiye Kiliziya ya Yezu Kirisitu. Iyo bene abo bazirikanye ijambo Yezu yavuze mu ivanjili ya none, bateza imbere umuryango w’Imana. Ni rya rindi twumvise ngo: “Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro. Amagambo nababwiye aturuka kuri Roho, kandi agatanga ubugingo”. Uwitwa uwa Kirisitu wese akwiye kuzirikana ayo magambo ya Nyagasani. Abayoboke ba Kirisitu babifashwamo n’abo Kiliziya yashinze umurimo wo gukenura intama z’Imana. Bene abo, iyo bashyize imbere ibya Roho, umuryango w’Imana utera imbere. Iyo babaye abantu bikurikiranira gusa iby’umubiri, haza icuraburindi mu bayoboke. Utayobowe na Roho ntacyo yitaho. Abona ibihurura agahururana na byo. Mu mateka y’isi, ahantu hose hagiye haba abashumba badafite ibitekerezo byumutse bivomwa mu Ijambo ry’Imana kandi bimurikiwe na Roho Mutagatifu, umuryango w’Imana wagiye umara ibisekuru n’ibisekuru warazindaye.

Dusabire abashumba b’ubushyo bwa Yezu imbaraga zo kumukurikira no kumukurikiza. Tubasabire bamurikirwe igihe cyose. Mu gihe rubanda bijujuta ngo ntibumva ibyo Yezu ababwira (nk’uko twumvise mu Ivanjili), abashumba be kuba ba Nyamujyiyobijya. Nibahagarare gitwari babwire Yezu bati: “Twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka”. Ibihe turimo ni ibihe bikomeye ku isi yose. Birasaba abashumba bahagaze bwuma muri Kirisitu. Abahagaze neza ni abumvise rya jwi ngo: “Yezu Kirisitu aragukijije”. Ni abakiriye koko muri bo ubuzima Yezu yababuganijemo. Na ho abahoberana n’ibyiyumviro by’abanyesi, abashyira imbere iby’umubiri bakibagirwa roho, abahakwa ku b’isi bakibagirwa ko uwabambwe ku musaraba yazukanye ikuzo…Abo bose tubasabire gukomera ku byo Kiliziya yigisha ibivomye mu Ijambo ry’Imana.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Esitela, Mameriti, Fransisiko wa Yeronimo n’umuhire Seferini Namuncura badusabire kuri Data Ushoborabyose.   

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho