“Yezu Kirisitu ni we Mahoro n’Ubutabera byacu”

Ku cya XVI Gisanzwe/B/22/07/2018

   Amasomo: Yeremiya 23, 1-6      Efezi 2, 13-18         Mariko 6, 30-34.

Yezu Kristu naganze iteka.

Bavandimwe, ku cyumweru gishize, Mariko Mutagatifu mu ivanjiri yadutekerereje uko Yezu yafashe icyemezo  cyo kohereza  abigishwa be mu butumwa. Abo bagabo bo kwizerwa yagiye abohereza  babiri babiri. Kuko muri icyo gihe, iyo ikintu cyose cyabaga gikeneye ubuhamya, nibuze byagombaga kwemezwa n’abantu babiri. Mbere yo kubohereza twibuke ko yabanje kubaha inama bagomba kudakerensa cyangwa ngo bazibagirwe, muri zo twavuga: kutagira icyo bajyana mu rugendo, keretse inkoni n’inkweto z’urugendo; nta mugati, nta ruhago, nta biceri, nta makanzu abiri; kuguma mu rugo binjiyemo kugeza igihe bahaviriye; aho banze kubumva no kubakira, bakahava  babanje gukunguta umukungu uri ku birenge byabo. Ni uko baragenda barigisha, birukana roho mbi, kandi basiga amavuta abarwayi benshi barabakiza.

None kuri  iki cyumweru, Umwanditsi w’Inkuru Nziza aratubwira uko urugendo rw’ubutumwa Yezu yari yabahaye rwagenze. Intumwa rero zivuye mu butumwa zateraniye iruhande rwa Yezu ngo zimubwire uko bagerageje kumutumikira aho yari yabohereje hose. Aha uwakwibaza utu tubazo ntabwo yaba ari ugukabya kugira amatsiko. Ese urugendo rwabo rwaba rwarabaye ruhire? Ese ko bagiye ntacyo bitwaje, aho babonye ababakira bakabaha ibyo bakenera ; aha ndavuga nk’icumbi, ibiribwa n’ibinyobwa? Ese baba barakiriwe neza ? cyangwa byageze aho bakunguta umukungugu wafashe ku birenge byabo kuko banze kubumva no kubakira? Buri wese yagira amatsiko yo kumenya birambuye uko byagenze. Icyo tutashidikanyaho ni uko Intumwa zahindukiye, zigateranira iruhande rwa Yezu maze zikamumenyesha ibyo zari zakoze byose n’ibyo zari zigishije byose.

Ni uko Yezu amaze kubatega amatwi, asanga ubutumwa butaraboroheye ndetse mvuze ko yababonanye umunaniro  sinaba nibeshye cyane kuko we uzi icyo abe bahora bakeneye yababwiye ati: “Nimuze ahitaruye, hadatuwe maze muruhuke gatoya.” Na none twakongeraho ko yashakaga ko bafata akanya bagahumeka, bakaruhuka mbere yo kuba yagira ikindi abasaba gukora, bityo bakagikora bafite imbaraga zikwiye.

Bavandimwe, uko gufata akanya bagateranira iruhande rwa Yezu bakamubwira uko byabagendekeye, ni uko na Yezu akabasaba ko baruhuka, ni isomo rikomeye uwitwa uwa Kristu akwiye kuzirikana buri gihe. Nta ko bisa gusabana na Yezu, tukamwegera tukamubwira irituniga n’iritunyura. Rwose kwicarana  na Yezu, tukaganira, tukamutekerereza uko tubayeho, ibitubabaza n’ibidushimisha, ibitwubaka n’ibidusenya, tukamutega amatwi nk’uko natwe twifuza ko atwumva igihe cyose tumutakambiye, ni ibintu by’agaciro gakomeye.

Abakristu  ntitukibagirwe ko dufite ubutumwa bwo kwamamza Ingoma y’Imana muri rubanda no kwigisha abantu kugarukira Imana yo muremyi wacu n’ibiriho byose. Impamvu tugomba kubizirikana ni uko hari bamwe mu bakirisitu bumva ubwo butumwa bufite abo bureba, abandi bakibera iyo bakigira ba Katabirora. Ni byo koko hari ababihamagarirwa ku buryo bw’umwihariko hano ndavuga : Abepiskopi, Abasaserdoti, Abadiyakoni n’Abihayimana mu ngeri zabo zitandukanye kimwe n’abalayiki babyitangiye : abakateshisti.

 Si abo tuvuze haruguru gusa ahubwo uwabatijwe wese agomba kumenya ko yahawe  kandi afite ubutumwa, agomba kugeza ku bandi ahereye mu rugo iwe, muri remezo akarere cyangwa se aho akorera umurimo umuha ifunguro rimutunga. Bityo twese nk’abitsamuye duhamagariwe  kuba abahamya b’Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu, aho buri wese anyuze, aba, atuye cyangwa akorera. Kugira ngo ubwo butumwa buhorane icyanga ntibukayuke, ni ngombwa ko tugomba guhora dushaka akanya ko kwegerana  na Yezu, kuko ni We nyirubutumwa kandi abakuru baravuga ngo : «Utumikira uwo batavugana bigera aho akamubeshyera.» Mu kuganira na Yezu ni bwo tumubwira ibyishimo n’agahinda kacu, ibitugora n’ibitubabaza, ingorane z’ubutumwa bwacu, niba duhura n’ibigeragezo n’ibitotezo, kuvumwa, gusuzugurwa, kutumvwa. Kumugezaho ibyaduteye akanyamuneza, nko gusura abarwayi, guhumuriza abihebye, gukomeza mu kwemera abagize ibyago cyangwa bafite uburwayi, ubumuga cyangwa izindi ngorane zitera umuntu kumva yiyanze n’ibindi.
Nyamara na none ni ingenzi cyane gutega amatwi Yezu, tukumva inama n’impanuro aduha. Ni we uzi neza ibyo dukeneye, ingorane n’imiruho byacu. Kwiherera hamwe na We mu isengesho, risingiza, rishimira kandi rikanasaba ; mu kuzirikana Ijambo ry’Imana dutuje nta rusaku, byadukundira tukamushengerera. Aho hantu Yezu ahatubwirira byinshi bitwubaka kandi akanadufasha kuruhuka. Iyi ntero ya Kristu : “Nimuze ahitaruye, hadatuwe maze muruhuke gatoya.” nimucyo tuyikirize twese, maze buri munsi dukitse uturimo dufate utunota n’aho twaba tungahe, kuko si ngombwa igihe kirekire, ariko hakaboneka ako kanya tugashyikirana n’Umucunguzi, bizatugirira akamaro kuri roho no ku mubiri.

Pawulo intumwa ni we utubwira neza akamaro ko gusabana na Yezu. Kuko abamumenye tukamwemera, tukitoza gusabana na We, tugenda tuvumbura ko twari kure y’Imana, tukaba twarigijwe bugufi yayo tubikesha amaraso ya Kristu. Ako  kanya dufata ko kwegerana na Yezu no kumwumva, ni ho tumenyera neza ko ari we Mahoro n’ubutabera byacu. Ni we uduha gutuza, akaturinda ibihagarikamutima byose, kuko tuzi ko umwizera wese adashobora gukozwa isoni.

Yezu Kristu rero ni we  mahoro n’ubutabera byacu, akaba  yaraciye urwango rwatandukanyaga abantu, urwango rwari rumeze nk’urukuta ruri hagati yabo. Nyamara n’ubwo yatubohoye ku ngoyi y’icyaha n’urupfu, akatugira abagenerwamurage, usanga hagati yacu hakirangwa inzangano, kwishishanya, gusuzugurana, ubwirasi n’ubwibone, ugasanga bikitubereye nk’ inkuta zidasunikwa hagati y’abantu batuye iyi si. Kandi aho bibera ikibazo ni uko usanga  no hagati yacu abitwa ko twamenye Kristu, iyo migenzereze yanga ikatwokama: namwe muri bakuru nimwibaze: ubwicanyi mwumva impande zose z’isi ndetse bikagera n’aho umuntu yica uwo bashakanye,  ubugome bw’amoko yose, kubeshyerana, munyumvishirize, ubugambanyi, ugusuzugurana n’ingeso mbi z’amoko yose. Ibyo byose se ntitubisanga mu makoraniro, muri remezo  no mu miryango yacu? None se bavandimwe nkunda twe abavuga ko twamenye Yezu baba  abashumba, abihayimana, imiryango y’Agisiyo Gatolika, abakirisitu muri rusange, musanga izo nkuta zarahiritswe? Aho koko Yezu Kirisitu wapfuye akazuka ni we Mahoro n’ubutabera byacu? Buri wese yibaze kandi yisubize, nyuma arebe icyo yakora muguhora aharanira ko abantu twabana mu bworoherane no mu rukundo ruzira ubushyamirane, ivangura n’ibindi byose bidahesha Imana ikuzo.

Nimuze ahitaruye, hadatuwe maze muruhuke gatoya.”  Ubu butumire bwa Yezu nibudutere akete tuve mu byo twazimiriyemo maze tuze iruhande rwe, turuhuke inzangano, inzika, amashyari, ingeso mbi, ibinyoma, amacakubiri, uburyarya, ubugome n’uburiganya, kwigomeka no kwikunda; turuhuke ibyo byose bituboshye umutima. Erega Yezu Kristu aradukunda kandi aratuzi kurusha uko twiyizi, azi iyo tunaniwe  n’iyo turushye, nitumwegere aturuhure, aturengere kuko ni We mahoro n’ubutabera  byacu! Ni we Mushumba mwiza utarumanza izo aragiye. Umushumba wemera guhara byose kugeza ku magara ye agira ngo ubushyo bwe bubeho.

Dusabe Imana   kugira ngo abashumba bacu, abayobozi bacu, ababyeyi bacu, ntibabe mu mubare wa bariya Nyagasani yihanangiriza uyu munsi: “Baragowe abashumba batererana ubushyo bukagwa mu rwuri! Ni mwebwe mwatereranye ubushyo bwanjye, murabutatanya, ntimwabwitaho.” Ahubwo babe abashumba bitangira izo baragijwe. Amina

Padiri ANSELIMI MUSAFIRI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho