Yezu Kirisitu yarabyivugiye

Ku wa 2 w’icya 7 Gisanzwe A, 21/2/2017

Amasomo: Sir 2, 1-13; Zab 36, 3-4.18-19.27-28.39-40; Mk 9, 30-37

Twese abemera Kirisitu, dushingira ku mutsindo we. Yatsinze urupfu. Yishwe abambwe arapfa arahambwa maze ku munsi wa gatatu arazuka.

Guhakana icyo gitangaza cyabaye intangiriro y’ibyishimo bihoraho, ni ko guhakana ubukirisitu. Ni ukuyoba birenze urugero. Ni ukuyobywa na Nyamurwanyakirisitu nk’uko Yohani intumwa abitubwira mu ibaruwa ye ya mbere umutwe wa kane kuva ku murongo wa mbere kugeza ku wa gatatu. Na Pawulo intumwa avuga ko yatorewe kwamamaza Yezu Kirisitu wapfuye akazuka: “…nta kindi kindi nashatse kwibandaho usibye kubamenyesha Yezu Kristu wabambwe ku musaraba” (1 Kor 2, 2). Pawulo uwo anasobanura ko iby’ibambwa ry’Umwana w’Imana ari ibanga ridashyikirwa n’abo ubuswa bwazindaje: “Mu by’ukuri, kwamamaza urupfu rwa Kristu ku musaraba bisa n’amahomvu ku bari mu nzira yo korama, ariko ku bari mu nzira yo gukira, ari bo twe, ni ububasha bw’Imana…” (1 Kor 1, 18). Pawulo yongera kubifutura neza avuga urupfu n’izuka bya Kirisitu ku mutwe wa 15 w’ibaruwa ya mbere yandikiye Abanyakorinti: “Bavandimwe, ndabibutsa Inkuru Nziza nabagejejeho, ari yo mwakiriye kandi mukaba muyihambiriyeho, ikaba ari na yo izabakiza niba muyikomeyeho nk’uko nayibigishije; na ho ubundi ukwemera kwanyu kwaba ari impfabusa. Koko rero icya mbere cyo nabagejejeho, ni icyo nanjye nashyikirijwe: Ko Kristu yapfuye azize ibyaha byacu, nk’uko byari byaranditswe. Ko yahambwe, ko yazutse ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe” (1 Kor 15, 1-4).

Ibyo intumwa zigishije, ni ukuri Yezu Kirisitu ubwe yari yarazibwiye atarapfa. Yabivuze inshuro eshatu zose. Ubwo yabibabwiraga ubwa kabiri (Ivanjili twumvise none), ntibabyumvise ahubwo batinye no kumusiganuza. Bari bashishikajwe no kujya impaka bibaza umukuru muri bo! Ni uko bigenda ku isi, iyo ababatijwe batazirikana igicumbi cy’Inkuru Nziza ari cyo Urupfu n’Izuka bya Kirisitu, iyo badahibibikanira kuzinjira mu ijuru, batwarwa n’ibyisi bishobora kubagusha ruhabo.

Duhamagariwe guhora tuzirikana umutsindo wa Kirisitu. Muri We natwe tuzatsinda. Kandi tumemye ko niba twiyemeje gukorera Uhoraho tugomba no gutegurira umutima wacu kwihanganira ibigeragezo. Mwene Siraki yaduhaye inama nziza twakurikiza tumurikiwe na Roho Mutagatifu: kugira umutima w’umunyamurava urimo ibitekerezo bihamye byo kwirinda gutatira Uhoraho…Ubwo ni bwo buryo bwo kwizera ubugingo bw’iteka hamwe na Yezu wadupfiriye.

Duhore tuzirikana amateka yatambutse, tuzashobora kwemeza ko uwiringiye Uhoraho adakorwa n’ikimwaro, nta wamwiyambaje ngo amutererane. Nitubigenza dutyo, tuzatsinda amagorwa menshi. Koko rero, “Hagowe ibigwari n’abagiranabi, hamwe n’umunyabyaha urangwa n’uburyarya. Hagowe uw’umutima mubi, kuko adafite ukwemera” (Sir 2, 12-13).

Nihasingizwe Yezu Kirisitu wapfuye akazuka. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Petero Damiyani, Pepini, Jerimani na Roberi Southwell, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho