Yezu Kristu ni we uhabura abahabye.

Inyigisho yo ku cyumweru cya 31, C. Ku wa 30 Ukwakira 2016

 Amasomo: Buh11, 23-26; Zab 145;2 Tes 1,11-12;1-2; Lc 19,1-10.

Bakristu bavandimwe Yezu Kristu akuzwe iteka ryose. Uyu munsi turumva aho Nyagasani ari umunyembabazi ku buryo agirira impuhwe bose akirengagiza ibyaha by´abantu kugirango babone kwisubiraho. Iryo rikaba ari ryo kuzo ry´Imana n´ukubaho kwa muntu. Naho Paulo Intumwa aratwibutsa ko Imana ariyo iduha inema zo gutunganya ibyo buri wese yatorewe bityo ukwemera kwacu kukagaragarira no mu bikorwa. Ivanjili iratwigisha k´Umwana w´umuntu yazanywe no gushaka no kurokora ibyazimiye.

Imana ikunda ibiremwa byose:Nkuko tubisoma mu gitabo cy´ubuhanga, turasanga Imana irangwa n´impuhwe gusa kandi ikaba ikunda icyitwa ikiremwa cyose. Iryo niryo kuzo ryayo. Imana rero ikaba ari inyampuhwe kandi igira ineza. Uhoraho ari We Mana yacu arangwa n´Urukundo. Urwo rukundo nirwo rutubumbatira rukaturamira iyo twatannye tukagwa mu bicumuro maze rugatuma twigobotora ikibi cyose.

 Gusaba iteka Imana: Iri niryo sengesho rya Pawulo Intumwa. Pawulo azi neza ko gusabira abayoboke b´Uhoraho ari ingezi. Akaba natwe atwigisha kujya dusabira abandi bavandimwe muri Kristu kugirango buri wese atunganye ibyo yatorewe mu nshingano ze. Hano arabwira buri wese ko mu mirimo ahamagarirwa agomba kuyitunganya ariko ntiyibagirwe ko abikesha Ubuntu bw´Imana yacu n´ubwa Nyagasani Yezu Kristu.

 Yezu Kristu ni we uhabura abahabye: Ivanjili iratwigisha ko Umwana w´umuntu yazanywe no gushaka no kurokora ibyazimiye. Urugero iduha ni ukwihana kwa Zakewusi. Uyu Zakewusi aragaragaza uruhare rwe mu gushakashaka agakiza. Azi neza ko agakiza ke ari Yezu Kristu. None se, wowe nanjye, n´irihe somo twakura muri iyi Nkuru Nziza? Guca bugufi tugashaka Imana. Zakewusi aratwereka ko kugira ibintu by´agatangaza nta Mana ufite ko ntacyo bimaze. Nidushake Yezu Kristu rero aduhabure atuvane mu bucakara bw´ubugugu no kuba gito. Atubohore ingoyi y´icyaha cyose. Adufashe kugirango ahari urwango ahashyire urukundo; ahari ukutava ku izima ahashyire kwicisha bugufi; maze natureba abone ko koko turi abana be barangwa n´impuhwe n´imbabazi.

Dusabe Nyagasani aduhe inema yo kugira neza. Tumusabe aduhe inema yo kumva abandi n´abo tudahuje ibitekerezo cyangwa ngo twumve ibintu kimwe. Cyane cyane tumusabe atwongerere imbaraga mu kwemera Yezu Kristu watsinze urupfu kandi ko ari We Gakiza kacu. Roho Mutagatifu adusendere.

Bikira Mariya Nyirimpuhwe, wasuye Kibeho, komeza utubumbatire mu kuboko kwawe maze utugeze ku Mwana wawe Yezu Kristu ubu n´iteka ryose, Amen.

Padiri Emmanuel MISAGO; Espagne.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho