Yezu Kristu aradusaba kuba maso

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 21 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 28 Kanama 2014 – Mutagatifu AGUSTINI, Umwepiskopi n’Umwalimu wa Kiliziya

MURABE MASO

Yezu Kristu aradusaba kuba maso kuko tutazi igihe azazira. Icyo tuzi ni uko azaza igihe tudakeka. Urugero k’umujura utungurana rutwumvisha uko umunsi w’Umwana w’umuntu nawo uzatungurana. Ni gute twaba maso ?

  • Kuba maso Yezu atubwira si uguhora ku nkeke y’uwo dutegereje ahubwo ni ugukora ugushaka kw’Imana buri munsi twubahiriza rya tegeko ry’urukundo : Gukunda Imana na mugenzi wacu, twitabira isengesho no guhabwa neza amasakramentu. Ibyo ubwabyo bitanga umutuzo ku mutima ku buryo ku isaha udakeka uramutse utunguwe nta nkomanga y’icyaha waba ufite ku mutima.
  • Kuba maso ni uguhigika ibikorwa by’umwijima ukarangwa no kuba urumuri rw’isi
  • Kuba maso ni uguhorana amatara yaka nka ba bakobwa b’umutima. Ayo matara yaka ni ibikorwa byiza ukora abakubonye bagakurizaho gusingiza So uri mu Ijuru
  • Kuba maso ni uguharanira kugera ku butungane nk’ubwa So uri mu Ijuru ukunda bose
  • Kuba maso ni ugukunda abakwanga ugasabira abagutoteza
  • Kuba maso ni ukugira umuhate wo kubabarira ubisabye nk’ingabire y’Imana
  • Kuba maso ni ukudahora utunga abandi urutoki wigira mwiza bo ubahindanya. Ngo banegurana ari inoge ba nenge itirora ! Ahubwo ni ukwikubita imbere y’Imana utakamba nka wa musoresha utakamba agira ati : « Dawe, mbabarira njye w’umunyabyaha .»
  • Kuba maso ni ukudatwarwa n’irari ry’iby’isi ugahora wibuka ko uzabisiga, ukirinda kubyikubira ngo hato bitazagukuba ijosi
  • Kuba maso ni ukugera ku musozo w’ubuzima uvuga nka Stefano ubwo yendaga guca agira ati : «  Nyagasani, akira ubugingo bwanjye. »
  • Kuba maso ni uguhumuka ukirinda kunyura mu nzira mbi, ugahumuka ukaboneza inzira nziza wirinda icyabangamira mugenzi wawe
  • Kuba maso ni ukuva mu bitotsi ukareka kuba nka bamwe bagenda basinziriye (somnambule). Uwavuye mu bitotsi ntahutaza abantu n’ibintu, yibuka aho avuye akanahora ateganyiriza aho ajya. Ahora azirikana ko undi na we ari umuntu, ko atari icyo ntazi. Ko Imana imuzi kandi ko na we imukunda bityo ukamurinda ibyo wanga, ukamubanza ibyiza wifuza ko akugirira. Ni ugukorwa ku mutima n’ikibabaje undi, ugasura abarwayi, ugafungurira abashonji…. Ni ukutababazwa n’intambwe nziza mugenzi wawe ateye ngo uharanire kumusubiza inyuma.
  • Kuba maso ni ugucagagura ingoyi z’inabi n’urwango zikuboshye cyangwa izo wabohesheje abandi. Ni ukugera aho ubona ko icyo mupfana kiruta icyo mupfa kuko mwese muri abana b’Imana ikunda byimazeyo kandi ko mwese intaho yanyu ari imwe.
  • Kuba maso ni ugufata umugambi nk’umwana w’ikirara, ukagarukira Imana So ukiyunga na We n’abandi wahemukiye. Ni ukuva mu ngeso mbi, ukava mu mubare w’ingaruzwamuheto za sekibi ukaronka ubwigenge bw’abana b’Imana.
  • Kuba maso ni ukumenya guhitamo icyiza ukagikora ukirinda ikibi kuko ikibi kijyana mu cyorezo kandi kikambika ubusa ugikoze

KUBA UMUGARAGU W’INDAHEMUKA

Turi abagaragu bategereje Shebuja. Turi abagaragu kuko hari ibyo twashinzwe cyangwa abo twashinzwe n’Umuremyi. Ese twibuka ko nabyo tuzabibazwa ? Uko wakoresheje imitungo wita iyawe, uko witaye ku wo mwashakanye, uko urera abana bawe, uko wubaha ababyeyi bawe, uko utunganya imirimo ushinzwe…. Buri wese afite inshingano agomba kuzuza. Hari ubwo tuguma mu byo guharanira uburenganzira bwa muntu tukanyonga uburenganzira bw’Imana, tukayikora mu nda, tugapfobya ibyo yaremye, bigateshwa agaciro, bikarimburwa, muntu akigira umugenga w’ibiriho byose n’agasani gasengwa agahigika Umuremyi ! Aho guharanira ikuzo ry’Imana hari abaharanira ikuzo ryabo, bakabaho nk’abageze iyo bajya bibwira ko ntacyo bakeneye gusaba Imana. Nitumenye ko dufite inshingano zo kugira isi nziza kuko igihe kizagera tugasabwa kumurikira Umusumbabyose icyo twamariye abandi hano ku isi.

KUMENYA GUTEGEREZA

Kuba kuva kera barategereje umukiza ndetse bagahora bamuhamagara ngo aze, « Maranatha », ntibyavanyeho ko yaje ariko bamwe bakanga kumwemera bakikundira umwijima bakagera n’aho bamucira urubanza rwo kwicwa. Yezu ariko aranatubwira ati « ndi kumwe namwe kugeza igihe isi izashirira ». Turi kumwe na we mu Ukaristiya, aho duteranira tumwambaza, muri bagenzi bacu…. Ese aho ntitwaba turambirwa gutegereza tukitwara nk’abihebye, tukifata uko twiboneye tuvuga ngo yatinze kuza ? Nyamara dufite Musa n’Abahanuzi bahora batwibutsa ko Kristu aturimo rwagati, ko twakagombye guhindura imyitwarire kugira ngo uwaje kera ab’isi bakamucira urubanza nagaruka yuje ikuzo aje kuducira urubanza tuzashyirwe mu ruhande rw’abagaragu beza kuko nta ngabire n’imwe y’Imana tubuze kugira ngo tube indakemwa kuko duhamagariwe kuba intungane nka Data uri mu Ijuru.

Padiri Bernard KANAYOGE

Mutagatifu Agustini (354-430)

Agustini ni umwe mu bahanga baminuje babayeho mu gihe cyo hambere. Ni umwe kandi mu Batagatifu b’imena ba Kiliziya. Yavukiye i Tagaste muri Aljeriya mu majyaruguru ya Afrika, ku itariki ya 13 Ugushyingo 354. Nyina, ari we Mutagatifu Monika, yari umukristukazi uhamye kandi ukunda Imana. Naho se, iby’ubukristu ntiyari abyitayeho. Akiri muto, nyina yamuhaye uburerebwiza bwa Kristu n’ubwo bwose amaze gukura yanyujijemo akaba inkubaganyi. Arangije amashuri mato i Tagaste, yakomereje mu ishuri ryisumbuye ry’i Maduara, arangiriza mu ishuri rikuru ry’i Carthage. Umubyeyi we yahoraga amugira inama yo kwitonda ndetse akihatira kwiga no gusenga aho kwiringira amacuti yamworeka mu mafuti.Nyamara ariko mbere y’uko arangiza amashuri ye i Carthage, ubusore bwaranze maze si ugukubagana yivayo! Byageze naho ata ukwemera yinjira mu idini ry’abigishabinyoma, abisamaramo cyane.

Nyina wari warashenguwe n’agahinda k’umwana we, ntiyahwemye gusenga cyane amusabira. Imana nayo yakira amasengesho ye. Kuko igihe Agustini yigishaga muri Kaminuza y’i Millano mu Butaliyani yamenyanye n’umwepiskopi waho Ambrozi, aramunyura, nuko inyigisho ze aba ari zo zituma agarukira ukwemera nyakuri. Nyuma aho ahindukiriye agarutse iwabo muri Afrika, yiherereye igihe kirekire azirikana ubuntu Imana yamugiriye.

ubukristu bwe n’umwete yari afite wo kwitagatifuza byatumye Umwepiskopi wa Hiponi amutoraho umufasha we ndetse nanyuma aba ari we umusimbura ku ntebe y’ubwepiskopi. Kuva ubwo yarushijeho rwose kuba icyubahiro cya Kiliziya n’ikuzo ryayo. Mu nyigisho ze no mu nyandiko ze nyinshi, yacubije abigishabinyoma benshi b’icyo gihe.Agustini arazwi cyane mu mateka ya Kiliziya, ari mu bitabo byinshi yanditse, ari no mu nyigisho ze zisobanura ubutatu butagatifu. Amaze kugera mu zabukuru, yihatiye cyane gusoma Zaburi no kwicuza cyane ibyaha yari yarakoze mu busore bwe. Yitabye Imana ku ya 28 Kanama 430.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho