Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 2 gisanzwe, C, Mbangikane.
Ku wa 23 Mutarama 2016
Amasomo: 2 Sam 1,1-4.11-12.19.23-27 Zab 79,2-3.5-7 Mk 3,20-21
Bavandimwe,
Ineza n’amahoro bikomoka kuri Nyagasani Yezu Kristu bihorane namwe. Ndifuza ko tuzirikana Ivanjili y’uyu munsi duhereye ku ngingo yerekana Yezu nk’ibuye abantu batsitaraho (reba 1 Pet 2, 8).
Koko rero, imibereho ya Yezu, inyigisho ze n’imikorere ye byabereye kandi bibera benshi ibuye ry’urutsitariro.
Twumvise mu Ivanjili y’uyu munsi ukuntu rubanda basangaga Yezu ari benshi. Babaga baje kumva ijambo rye; rya jambo ry’ineza, rihumuriza, rihagurutsa, ryomora, ryunga, mbese rikiza. Yezu na we ntiyashoboraga kubihunza; arabigisha, arabumva, arabitaho, arabakiza, kugeza ndetse n’igihe yiyibagiwe ubwe, ku buryo atashoboraga no kugira umwanya wo kugira icyo arya.
Bene wabo wa Yezu iyo mikorere ye yababereye urujijo, kugeza n’aho baje kuhamuvana, bakagerekaho no kuvuga ngo “Yasaze!” Koko na bo Yezu yababereye ibuye ry’urutsitariro ku buryo no kuri bo huzuzwa iri jambo rya Yohani umwandisti w’Ivanjili, rigira riti: “Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira” (Yh 1, 11).
Yezu ntiyigeze yemera ko umuryango avukamo “umuzirika” cyangwa umuzitira, umubuza gusohoza icyamuzanye, ari cyo kwamamaza Inkuru Nziza y’umukiro no kugira ngo uwo mukiro ugere ku bemeye bose kuwakira. Habe na nyina n’abavandimwe be biyiziye ubwabo bakamutumaho ngo aze babonane (Mk 3, 31).
Bavandimwe,
Hari imiryango myinshi ibuza abana babo inzira y’umuhamagaro; hari imiryango ipfukirana ijwi ry’umuhamagaro w’Imana. Hari imiryango ipfukirana ishyaka ry’ubutumwa n’ubutore. Hari ubwo umwana ageza ku muryango we umuhamagaro yiyumvamo wo kwiha Imana no gukorera Kiliziya, nuko ababyeyi, abavandimwe cyangwa bene wabo bati “Warasaze! Ibyo urimo ni ibiki? Ariko uzakorera Kiliziya kugeza ryari? Harya wowe uziyitaho ryari? Koko utaye akazi ngo aha uzajya kwiha Imana, urashaka kuba padiri? Wasara! Wasara! Aho gushaka ngo wubaka urugo, ubyare, utunge, ngo aha uragiye?” Si ku mihamagaro yo kwiha Imana gusa abana bashobora kumva ayo magambo; umuryango ushobora gupfukirana ijwi ry’umuhamagaro wo kwitanga no kwitangira abandi no mu buryo butari ubwo kwiha Imana, cyane cyane iyo uwo muryango utabibonamo inyungu wari utegereje ku mwana wabo.
Umuryango ni ngombwa, ariko nta burenganzira ufite bwo gupfukirana umuhamagaro uturutse ku Mana, ahubwo ugomba kubera abawugize, cyane cyane abana, igicumbi cy’umuhamagaro.
Bavandimwe,
Ntitube gusa abo gucira urubanza bariya bene wabo wa Yezu. Ahubwo natwe twisuzume kuko ari kenshi natwe Yezu atubera ibuye dutsitaraho. Koko rero, imibereho ye, imikorere ye, cyane cyane inyigisho ze, kenshi bitubera urujijo. Tuzirikane uko tumwumva kandi tumwakira iyo atubwira nk’aya magambo: “Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza” (Mt 5, 44);“Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, agira ubugingo bw’iteka” (Yh 6, 54);”Nihagira ugukubita urushyi mu musaya w’iburyo, mutegeze n’uwundi” (Mt 5, 39); “Niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene…, hanyuma uze unkurikire” (Mt 19, 21); “Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire” (Mt 16, 24);… Mbese ye, aho ntitumera nka babandi bamubwiye bati “Ayo magambo arahambaye, ni nde washobora kuyatega amatwi?” (Yh 6, 60), nuko natwe tukavanamo akucu karenge, ntitwongere kugendana na we ukundi (reba Yh 6, 66)?
Ariko umenya turi muri benshi bakomeza kugendana na we, bakanyurwa n’ijambo rye, ariko inyigisho ze tukazihinyura, tukumva nta cyo zitubwiye, tukumva zitatureba, nuko tukikomereza kwiberaho uko “tubyumva” n’uko twishakiye.
Bavandimwe,
Uyu munsi dusabire abantu bose biyumvamo umuhamagaro wihariye uturutse kuri Nyagasani, kugira ngo badapfukiranwa n’imiryango bavukamo, cyangwa bene wabo n’incuti zabo. Dusabire imiryango y’abakristu kugira ngo ibere abana bayo igicumbi cy’umuhamagaro.
Twisabire natwe kugira ngo twakire mu kwemera Yezu Kristu nk’uko Imana Data yamuduhaye. Tumukurikire kandi tumukurikize mu nyigisho ze, mu migirire ye no mu mibereho ye.
Twumvire Umubyeyi wacu Bikira Mariya uhora atugira inama nziza, agira ati “Icyo ababwira cyose mugikore” (Yh 2, 5). Nyagasani Yezu nabane namwe.
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Seminari Nkuru ya Nyakibanda