Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya gatatu cy’Igisibo/Umwaka C.
Amasomo: Yonasi 3,1-10; Zaburi 50; Luka 11,29-32.
Yezu Kristu naganze iteka.
Bavandimwe dusangiye urugendo rugana ku Mana Umubyeyi wacu, mbanje kubifuriza kuzagira igisibo cyiza, igihe cyuje inema ku muntu wese ushaka kunagura umubano we n’Imana hamwe n’abayo. Burya kugira ngo ibintu bigere ku ntego kandi binyure ubikoze n’ubikorewe, bisaba kubitegura neza. Igisibo ni igihe cyiza ku mukirisitu ushaka gukomera kuri Yezu Kirisitu, watsinze urupfu n’icyaha, maze akaturonkera ubuzima butazima, ari bwo bugingo bw’iteka. Ibyo kugira ngo umuntu abigereho agomba guhora azirikana ko ari ku rugamba: aho ineza igomba kuganza inabi. Ukuri kugatsinda ikinyoma. Kugendera kure ubwirasi, ubwishongore n’imigirire mibi yose ituma ubuzima bw’abawe n’abandi butakaza icyanga.
Mu isomo rya mbere, twabonye urukundo Imana ikunda abayo, kabone n’iyo bayigometseho bagahemuka, bakarangwa n’imigirire mibi, urugomo rwitwaza imbaraga n’ububasha n’ibindi byose biyitera uburakari. Urwo rukundo rugaragarira mu kwemera kohereza intumwa zayo, ngo ziburire abantu, ngo ejo batazagwirwa n’urugogwe (amakuba, ibihano, ibyago) batunguwe. Kuko uwo ukunda uramucyaha, ukamwinginga, ukifuza ko atakorama cyangwa agahura n’ibyago kandi ubizi.
Uhoraho kubera urukundo rwe ruzira icyasha, yanze kurimbura abari batuye umujyi mugari wa Ninivi, atabanje kubamenyesha ishyano rigiye kubagwa hejuru niba bakomeje imigirire yabo ikocamye. Nibwo Ijambo ry’Uhoraho ryabwiwe umuhanuzi Yonasi ubwa kabiri riti: “Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze ubamenyeshe icyo nzakubwira”. Ubutumwa yahawe kubwira abari batuye uwo mugi ubwo yawinjiragamo ni ubu: “Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninivi ikarimbuka”.
Uwo mugi ngo wari mugari bitangaje, kuwugendamo byari iminsi itatu yose, ariko ku bw’imbaraga no kutiganda by’Umuhanuzi Yonasi we yawuzengurutse mu munsi umwe, agenda ababwira ibyago bibategereje nyuma y’iminsi mirongo ine: KO BAZARIMBUKA. Abumvise iyo mpanuro bose bahise bemera Imana, bafata umugambi wo kuyigarukira. Byerekanwa n’imyifatire bahise bagira, maze batangaza igisibo: “Bambara ibigunira, kuva ku mukuru kugera ku muto”. Ntibyatinze umwami nawe Ijambo ry’Imana rimugeraho, ntabwo yigeze azuyaza cyangwa ngo arikerense ahubwo yihutiye kubwira abantu be ndetse ataretse amatungo n’inyamaswa, ko byose bireka kurya no kunywa ahubwo bikagarukira Imana biyitakambira ngo ice inkoni izamba, kandi asaba ko buri wese yareka imigirire mibi n’urugomo urwo ari rwo rwose. Byose bigamije ineza n’amahoro muri icyo gihugu. Umwami abivuga neza muri aya magambo: “Ni nde wamenya niba Imana itahindura imigambi, umujinya ugashira mu mutima, maze ntitube tugipfuye”. Kandi koko, Imana yitegereje uko bitwaye nyuma yo kumva ubutumwa Umuhanuzi wayo Yonasi yagejeje ku bari batuye Ninivi, ihita ihindura imigambi, icyago yari yabateguje ntiyakibateza.
Bavandimwe, nk’uko no mu Ivanjiri twabyiyumviye, nta kindi kimenyetso tuzabona cyo kumva impuruza y’Imana, atari icya Yonasi. Ese koko ni iki kitubuza kumvira no kumva ijwi ry’Imana rihora riduhamagarira kwisubiraho no gukomera kuri Yezu Kristu niba koko dushaka guhorana amahoro isi idashobora kutwambura. Abanyaninivi, uhereye ku mwami n’ibisonga bye kugera ku bantu, amatungo n’inyamaswa bumvise Ijambo ry’Imana bagejejweho na Yonasi, ntibajuyaje, ntibashidikanyije ahubwo bihutiye kwigomwa, kwicisha bugufi imbere y’Imana batakamba basaba kugirirwa ikigongwe. Ni uko birangira isengesho ryabo rinyuze Imana icyago cyari kibugarije gikurwaho.
Bavandimwe iki gihe cy’Igisibo twatangiye, nikitubere akanya ko kugarukira Imana, kuyisenga no kuyisingiza, twamagane akarengane aho kari, dufashe ukeneye ubufasha bwacu, dusure abarwayi tubakomeze mu kwemera, dutabare uwagize ibyago kandi tumufate mu mugongo, tubane mu bumwe no mu mahoro azira guhimana, kwirata, gusuzugura abo tutishimiye, kwiyemera, ishyari, inzika, ubutiriganya n’ubundi butindi bukunze kuduhuma amaso tukibagirwa ko mugenzi wacu na we ari umuntu nkatwe.
Igisibo ni igihe cyo Gusenga, nk’uko abanyaninivi batakambiye Uhoraho, buri wese uko abashije. Natwe dufatanye twambaze Imana yacu ni Umubyeyi udukunda urudacuya, azatwumva kandi aduhunde ibidufasha kubaho mu mahoro nta ndishyi, induru n’ inda y’umujinya. Cyane dusabire abantu bafite inshingano zo kurera, babashe guha urugero rwiza abo barera kuko ni bo barezi, abayobozi n’ababyeyi b’ejo. Aha ni ngombwa kwiyumvamo ko basabwa kuba urugero rw’abo barera. Kuko urugero barufata ku byo batubonana, batwumvana, aka wa mugani ngo “Uwiba ahetse aba abwiriza uri mu mugongo”. Dusabire abashinzwe ubutabera, babashe kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza, ukuri n’ikinyoma. Birinde kugira uwo barenganya, uwahemutse akubitwe umunyafu ukwiye kandi urengana arenganurwe nta marangamutima. Dusabire abayobozi b’ibihugu n’abandi banyabubasha mu buyobozi, kuko abo iyo babishatse amahoro arahinda ndetse ibyari bishikamiye abayoborwa bikabonerwa umuti ukwiye. Natwe abakirisitu, dusabirane kugarukira Imana, kuba intangarugero mu kwimakaza ukuri, amahoro, ineza, Ubuntu n’ ubumuntu.
Nimucyo rero tugarukire Imana tuyikomereho, twirinde imigirire yose mibi, twihatire gutega amatwi Ijambo ry’Imana n’impanuro tugezwaho n’abagaragu bayo aribo Bashumba bacu batwigisha buri cyumweru cyangwa buri munsi. Turahore twibuka ko nta Yonasi wundi dukeneye kuko turi kumwe na Yezu ari we Emmanweli Imana turi kumwe, ni umukiza n’umucunguzi wacu, asumba Yonasi. Tumusabe aduhe inema yo kumukomeraho no kumwizera ntacyo tuzamuburana. Azahora atwirindiye kandi aduhunde ibidukwiye.
Mubyeyi BIKIRA MARIYA, turi abanyantege nke muri byinshi, urahore uduhakirwa iteka, maze tubashe guhora twitabana ingoga Ijwi rya Yezu riduhamagarira ku mukurikira no kumukurikiza. Amina
Padiri Anselimi Musafiri