Yezu Kristu ni Inzira, Ukuri n’Ubugingo

ICYUMWERU CYA V CYA PASIKA

Amasomo : Intu 6, 1-7, Zab 32, 1-2.4-5   , 1Pet 2,4-9, Yh 14,1-12

Bavandimwe,

Muri iki gihe cya Pasika, dukomeje guhimbaza umutsindo wa Kristu. Yezu yatsinze icyaha n’urupfu azukira kuduhunda ubuzima butazima. Uko iminsi igenda yicuma turagenda dusatira ihimbazwa ry’umunsi mukuru wa Asensiyo: Yezu asubira mu ijuru. Uyu munsi Umubyeyi wacu Kiriziya Ijambo ry’Imana yaduteguriye, ni amwe mu magambo ya Yezu yabwiye abe mbere y’uko adupfira ku musaraba.

Atangira abwira abe ko agiye kugenda. None se Yezu agiye kwerekeza he? Nta handi,  ni uko yitegura gusubira kwa Se: “Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi; iyo bitaba byo, mba narabibabwiye. Ubu ngiye kubategurira umwanya” (Yh14,2). Yezu, Umwana w’Imana wigize umuntu, akabyarwa na Bikira Mariya, yahisemo inzira y’umusaraba kugira ngo tugirirwe imbabazi z’ibyaha byacu, nyuma yo gusoza ubutumwa bwe ku isi, agomba kujya gusangira ikuzo na Se, Imana Data. Ari ryo bango tuzahimbaza ku munsi mukuru wa Asensiyo.

Bavandimwe, dushobora kwibaza tuti: “Ese isubira mu ijuru rya Yezu rigamije kutwigisha iki?” Ivanjiri tumaze kumva irabidusobanurira neza. Agiye kudutegurira umwanya kandi ngo namara kuwutegura, azagaruka akatujyana kugira ngo aho ari, natwe  abe ari ho tuzaba. Abitubwira neza ati: “ Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi”. Ibyo bitera akanyamuneza kumva ko twese dufite icyicaro, kwa Data mu ijuru.

Nta gushidikanya umuntu wese uhumeka nta kindi cyifuzo aba yumva yagira gitambutse kubaho yishimye, atekanye mbese adahangayitse. Mu buzima bwa muntu tuhasanga inzira ebyiri. Hari inzira y’icyiza hakaba n’inzira y’ikibi. Kandi buri wese ubwenge afite bumufasha kumenya neza icyiza n’ikibi, nubwo tuganzwa no gukora ikibi, nk’uko na Yezu ubwe abitwibwirira muri aya magambo: “Umutima w’umuntu uharanira ibyiza, naho umubiri wo ugira intege nke” (Mt 26,42) naho Pawulo intumwa akabyuzuza agira ati: “Nshobora kwifuza icyiza, ariko kugikora bikananira (…) kuko icyiza nifuza ntagikora, naho ikibi ndashaka akaba ari cyo nkora” (Rm 7,19)

Inzira y’icyiza izanira umugisha n’amahoro uyiyobotse kandi ni nayo igana kwa Data mu ijuru, naho inzira y’ikibi izanira umuvumo n’agahinda uyiyobotse, kuko nta mahoro y’umunyabyaha. Kubera urukundo Imana ikunda abana bayo, yaturekeye uburenganzira  bwo kwihitiramo, kuko idashaka ko tuyiyoboka kubera ubwoba ahubwo bituvuye ku mutima, buri wese yihitiramo inzira yumva imunogeye. Inzira rero aba Kristu dukwiye  guhata inzira ibirenge ni  iy’urukundo, impuhwe n’ubutabera biherekejwe  n’ubwiyoroshye.

Nyamara ariko Yezu aratwereka neza inzira nyayo itayobya uyinyuzemo ashaka kujya kwa Data wo mu ijuru. Si inzira yahanzwe na muntu, ahubwo ni ugukurikira Yezu ubwe: “ Ni jye Nzira, n’ Ukuri n’Ubugingo.  Nta we ugera kuri Data atanyuzeho” (Yh 14,6). Petero intumwa akadushishikariza kutibagirwa kwizirika kuri Kristu Umucunguzi wacu. Kuko ari we nzira igeza ku mukiro, abitubwira agira ati: “Nimwegere Nyagasani, ibuye nyabuzima ryajugunywe n’abantu, nyamara ari indobanure kandi rifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana, bityo namwe mube amabuye nyabuzima, mwubakwemo ingoro ndengakamere, kugira ngo mube imbaga ntagatifu y’abaherezabitambo, mwitureho ibitambo ndengakamere bishimisha Imana ku bwa Yezu Kristu”( 1P2,4-5)

Umukristu rero ni uhitamo inzira y’icyiza akihatira kugenza igihe cyose nka Yezu we wagendaga agira neza aho anyuze hose (Int 10,38), kuko umwigishwa utagenza nk’Umwigisha we aba ari umubeshyi. Uwa Kristu ahora yibaza ati: “ Ese abaye ari Yezu muri aka kanya yari gukora iki? Yari kugenzereza ate uyu muntu? Ese yari gukora iki? Uwa Kristu rero yihatira kugenza nka we, kandi agaharanira gukora neza aho ari hose n’igihe cyose.

Mu nkuru Nziza tumaze kumva Yezu araduhishurira irindi banga mu kwemera kwacu, dore ko hari nabahora bajya impaka ku Byanditswe Bitagatifu, ngo Imana ntawigeze ayibona, erega bamwe  bagashinja abandi gusenga amashusho n’ibishushanyo. Nyamara  ku kibazo Filipo yabajije Yezu kireyura igihu gikunze kubundikira ukwemera kwa bamwe. Filipo abwira Yezu “ Nyagasani, twereke So, biraba biduhagije”. Yezu aramusubiza ati: “ Filipo we, n’iminsi yose tumaranye, ukaba utanzi? Uwambonye aba yabonye na Data” (Yh14,8-9). Nkeka ko buri mukirisitu ajya ageraho akibaza nkanjye cyangwa Filipo: “Nyagasani, twereke So”. None igisubizo Yezu yakitwihereye, uwamubonye aba yabonye Se, n’uwamumenye aba yamenye Se.

Ibi rero biratwibutsa ko ubwo Yezu ari ishusho ya Se,  natwe twagombye kuba ishusho ya Yezu hano ku isi muri bagenzi bacu, mbese nk’uko abanyarwanda bafite inararibonye bageze aho bakemeza ko umuntu ufite ingeso nziza, ufite imico myiza badatinya kuvuga ko ari “ Imana y’i Rwanda”.  Ubu Yezu yagiye kwa se, ntabwo agenda yigisha mumayira , mu nsisiro yigisha kandi akiza ubumuga bwose bwa muntu, nyamara yatubwiye ko azagumana natwe kuzagera kundunduro y’ibihe. By’agahebuzo ari kumwe natwe mu isakaramentu ry’Ukaristiya no mu Ijambo rye….Mu gitambo cy’Ukaristiya agumana natwe akatwihaho ikiribwa n’ikinyobwa kugira ngo twigiremo ubugingo bw’iteka.

Nyamara igiteye inkeke ni uko uko umwaka utashye, tugenda tubona kwitabira ubutumire bwa Yezu ku cyumweru  ari wo munsi we, usanga tugenda tubisimbuza ibindi bitubaka umubano wacu n’Imana: ni ho dusigaye dushyira gahunda twaburiye umwanya, nko kujya kureba ruhago , amasinema, ibirori bitandukanye nko gusaba gukwa, gutanga inka, guhemba uwibarutse, gukura ubwatsi, gukora imyitozo ngorora ngingo, kuryama no gukora amasuku cyangwa kwitegura abashyitsi… Tukanabikora tutabanje guhimbaza Umunsi wa Nyagasani. Ibyo ubwabyo nta cyo bitwaye, gusa ni uko usanga bitubuza gusabana n’uwo twemereye gukunda kuruta byose, tukemera kumwamamaza kandi tukabirahirira  ko tubyemeye, imbere y’ Imana n’ ikoraniro iyo duhabwa amasakaramentu ya Batisimu n’ugukomezwa.

Reka nsoze nibariza buri wese aka kabazo: Haciye imyaka ingahe uhawe Isakaramentu ry’Ukaristiya? Nurangiza usubize iki kibazo cya Yezu: Kanaka…Haciye iyo myaka yose turi kumwe nawe, none koko kugeza ubu: Iminsi yose tumaranye ntabwo unzi koko?

Twisunze Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, twahimbaje ejo imyaka 100 asuye isi mu gihugu cya Porutugali, tumwisunge adusabire guhorana kwemera  no kwizera ko Yezu ari we Nzira, Ukuri n’Ubugingo kandi ko kumukunda kuruta byose hamwe no kugenza nka we ari byo bizaduha kwicarana nawe aho yagiye kudutegurira aho tuzicarana, tukibanira iteka. Amina.

Padiri Anselme MUSAFIRI

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho