Yezu Kristu, Mwana wabyirukiye gutsinda

Inyigisho yo ku cyumweru cya mbere cy’Igisibo A, Ku wa 05 Werurwe 2017
Amasomo: Intg 2,7-9;3,1-7a; Za 50(51); Rom 5,12-19; Mt 4,1-11.
 
Kuva ku wa gatatu w’ivu, muri Kiliziya gatolika twatangiye igihe cy’Igisibo. Igisibo ni urugendo rw’iminsi mirongo ine abakiristu bakora bazirikana imyaka mirongo ine umuryango w’Imana wamaze mu rugendo uva mu bucakara bwa Misiri ugana muri gihugu Imana yari yabasezeranyije, igihugu gitemba amata n’ubuki.
Urwo rugendo kandi abakiristu barukora bazirikana iminsi mirongo ine Musa yamaze ku musozi wa Sinayi mbere y’uko ahabwa amategeko y’Imana. Urwo rugendo abakiristu barukora bazirikana na none iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine Yezu yamaze mu butayu asiba kandi asenga. Natwe abakiristu tugomba kujya duhora tuzirikana ko turi mu rugendo rugana mu ngoma y’ijuru.

Mu gisibo Kiliziya idusaba gukora imyitozo yo Gusiba, Gusenga no gufasha abakene. Ariko tukabikora mu bwicishe bugufi kugirango Imana abe ariyo ikuzwa yonyine, kuko Muntu we ni ubusabusa. By’umwihariko, urugendo tugomba gukora, ni urugendo rwo kuva mu bucakara n’umwijima by’icyaha tugana urumuri rw’ubutungane kandi urwo rumuri nta rundi, ni Yezu. Gusiba no kwigomwa biduha kuryoherwa n’ubuzima kuko bituma twibuka ko tutaremewe kurya no kunywa, ahubwo ko twaremewe guhesha Imana ikuzo n’icyubahiro.
Igisibo ni  igihe cyo kugarukira Imana, ni igihe cyo kwemera kuyoborwa nayo. Ni igihe cyo kunoza umubano wacu n’Imana, ni igihe cyo kurangamira Yezu Kirisitu tukamwigana ingendo. Igisibo ni umwanya wo guhinduka, kwisubiraho, no kwihana dusaba imbabazi mu isakramentu rya Penetensiya.
Amasomo ya none arakomoza ku ngingo y’ibigeragezo. Igitabo cy’Intangiriro kiratubwira iby’icyaha cy’inkomoko, naho ivanjiri ya Matayo, ikagaruka ku bishuko bya Yezu. Pawulo mutagatifu aragerageza gushyira isano hagati y’amasomo yombi, yerekana ko Kristu ari Adamu mushya utugeza ku kumvira nyako. Ivanjiri ya none iratwereka uko umukristu yagombye gutsinda ibigeragezo. Ivanjiri ibihinira mu ngingo eshatu, arizo: ubukungu, ubutegetsi n’ububasha. Yezu yatsinze shitani ahereye ku ijambo ry’Imana, usibye ko na shitani yamushutse ariho ihereye. Umuntu ntagizwe n’inda gusa cyangwa ngo abereho kwishimisha; Ubutegetsi nyabwo ni ukumvira Umuremyi kandi kwinja Imana ni ukwigerezaho; Ikuzo nyaryo ni iryo duhabwa n’Uwaduhanze, twacumura akaducungura. Ibishuko bya Yezu si ikinamico ngo kuko yari Imana, shitani izamukurikira mpaka ku musaraba, aho rubanda rwamukwenaga ngo niba ari Imana, niyimanure ku musaraba.
Twumvise abantu babiri: Eva waguye mu mutego w’inzoka mushukanyi na Yezu watsinze. Uko Shitani yari yegereye Muntu wari mu busitani bwa Edeni niko yabikoze kuri Yezu igamije kumushuka ariko ntabwo byayibereye amahire. Umushukanyi arategera Yezu ku nda kuko yari azi ko ashonje maze imugira inama yo kubona imigati ku buryo bworoheje aciye iya bugufi. Icya mbere umushukanyi aragitsinzwe ariko ntiyashirwa amutegera ku cya kabiri. Arashaka ko Yezu ashidikanya niba koko ari Umwana w’Imana hanyuma yiyerekane maze bamwemere. Nyuma yo gutsindwa na none umushukanyi amweretse ibintu, ubutunzi n’ubutegetsi. Amusabye gutera Imana umugongo maze akaramya Shitani hanyuma akaramya ibintu. Icyo nacyo kiranze maze Umushukanyi aratsindwa nubwo atavuye ku izima kugira ngo azatsindwe burundu igihe Yezu azaba abambwe ku musaraba.
Bavandimwe rero:
-Ibi bishuko ni inshamake y’ibishuko n’ibigeragezo duhura nabyo buri munsi mu buzima bwacu. Kenshi na kenshi duhebera urwaje maze tukaba ingaruzwamuheto za Shitani.
-Adamu na Eva baratsinzwe bityo inyokomuntu yirukanwa muri Edeni. Izo ni ingaruka zo kumvira Umushukanyi no kwanga kuzirikana ku Ijambo Imana yari yababwiye.
-Imana Umubyeyi wacu ntiyabajugunye burundu yakomeje kugoragoza Muntu nubwo bigaragara ko uko iminsi yagendaga yicuma ariko umuntu yarushagaho gutana no kunangira umutima ariko n’amakuba yarushagaho kumwugariza.
-By’agahebuzo ariko Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ngo adukize, aducungure maze adukure mu menyo ya rubamba. Ugutsinda kwa Yezu ni ugutsinda kwacu abantu ari abariho ubu ababayeho ndetse n’abazabaho. Twabonye icyizere cy’uko nidukurikira Yezu natwe tuzatsinda nta kabuza.
Na none kandi:
-Nubwo duhura n’ibishuko hamwe n’ibigeragezo ntitugahe Sekibi urwaho. Ibishuko ntibizabura ariko icy’ingenzi ni uko tugomba gutsinda kakahava kuko Adamu mushya yatubereye urugero rw’icyitegererezo.
-Iki gihe cy’igisibo kitubere Umwanya wo kwisuzuma maze imigenzo myiza dusabwa gukora idutere imbaraga zo kudaheranwa na Sekibi maze tuyitsindishe Ijambo ry’Imana, Isengesho n’Isakramentu ry’Ukaristiya duhabwa kenshi kandi neza bityo imibereho yacu ijyane nuko turi abana b’Imana.
-Yezu aratwereka uko twatsinda natwe ibigeragezo, cyane cyane dusenga kandi dusiba; twigomwa kandi dusangira n’abatifite. Isengesho ricubya irari ry’umubiri wacu maze tukabasha kumva neza ijwi ry’uduhamagara.
Mu gihe tuvuga Isengesho ry’abana b’Imana Dawe uri mu ijuru tujye tuzirikana ku magambo asoza aho tugira tuti: “Ntudutererane mu bitwoshya ahubwo udukize icyago”.
Duharanire, hamwe na Kristu n’abatagatifu bose, kuba natwe intwari zabyirukiye gutsinda.
Bikira Mariya, Nyina wa Jambo watwiyeretse i Kibeho, adusabire.
 
Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI
I Madrid/Espagne
Publié le
Catégorisé comme Inyigisho