Ku wa 27 Ukuboza: Umunsi Mukuru wa YOHANI, Intumwa
Amasomo: 1Yohani 1, 1-4 Yohani 20, 2-8
Yezu Kristu naganze iteka.
Bavandimwe, ubwo tukiri mu byishimo bya Noheli nimunyemerere dutangire duhanika amajwi tugira tuti: “Miryango y’isi yose, nimugire Noheli nziza; Umuremyi w’isi yose yatashye iwacu mu bantu”.
- Uwo turata ni Yezu Umwami wavukiye mu kirugu, Uwo dusingiza ni imana, nitumushimire tumuramye.
- Muze dutarame tumuhe impundu, twizihirwe imbere ye. Muze duture igitambo, tumuririmbire tumuramye.
Ubwo mboneyeho kubifuriza hamwe n’abanyu bose: Nimugire ineza, amahoro n’imigisha biva kuri EMMANWELI, Imana turi kumwe.
Umunsi mukuru wa Noheli ari wo twibukaho Ivuka ry’Umucunguzi wacu Yezu Kristu, wagombye kutubera natwe umunsi w’ivuka ryacu rishya kuko Yezu ni we Bugingo bwacu. Yavukiye ahadakwiye nk’uko Mutagatifu Luka abitubwira: “Ni uko bagezeyo, umunsi wo kubyara uragera, abyara umuhungu we w’imfura, amworosa utwenda, amuryamisha mu kavure, kuko nta wundi mwanya ukwiye bari babonye aho bacumbika” (Lk 2,6-7). Birakwiye ko noneho, ko ako kavure gakwiye kuba umutima wacu, ni uko agatura ahakwiye.
Noheli duhimbaza ni umunsi utwibutsa ko hari ukundi kuvuka kwa Yezu, si ukundi ni ukwemera ko avukira mu mitima yacu. Mu ngo nyinshi bakoze ikirugu, cyangwa se bateguye igiti cya Noheli baragitaka, muri buri Kiliziya ho ni agahebuzo, ndetse usanga abana n’abakuru tubyigana tujya kureba akana Yezu mu kirugu aho twibukira intangiriro y’ugucungurwa kwacu. Jambo, Bugingo bwacu wahanze byose, wahisemo kwikonozamo ikuzo, yaje kubana natwe ngo atwereke inzira yo kugarukira Imana tukaba abayo koko.
Birakwiye ko rero dufata, umwanya aho guhihibikanywa no gutegura gusa ibitwibutsa amateka y’ugucungurwa kwacu, twakwibanda cyane mu gutegura imitima yacu. Kuko umutima wa buri wese ni ikirugu, ni inzu Yezu ashaka kuvukiramo akanayituramo. Aka ya ndirimbo twatangije iduhamiriza ko “Umuremyi w’isi yose, yatashye iwacu mu bantu”, ari byo kuvuga ko yatashye mu mutima w’abamwemera bose. Niba rero dushaka ko Yezu avukira mu mitima yacu akayituramo, turasabwa gushyira mu ngiro iri sengesho rya Mutagatifu Faransisiko w’Asizi. Buri wese akihatira kuba umugabuzi w’amahoro ya Nyagasani Yezu, Umwami w’amahoro.
Tuzabigeraho nitwiyemeza kwamaganira kure ikitwa urwango, ubushyamirane, amacakubiri, ubuyobe n’ibindi bitubuza kubana no kwizerana. Ni uko twimike urukundo, impuhwe n’ubutabera. Bizadufasha kugera ku mahoro isi idashobora kutwambura. Turizirikane kandi rigire icyo ridusigira, ntitube ingumba z’amatwi:
Nyagasani ngira umugabuzi w’amahoro yawe. Ahari urwango, mpashyire urukundo. Ahari ubushyamirane, mpashyire kubabarirana. Ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe. Ahari ukuyoba mpashyire ukuri. Ahari ugushidikanya mpashyire ukwemera. Ahari ukwiheba mpashyire ukwizera. Ahari icuraburindi mpashyire urumuri. Ahari agahinda mpashyire ibyishimo.
Nyagasani aho gushaka guhozwa njye mpoza abandi. Aho gushaka kumvwa njye numva abandi. Aho gushaka gukundwa njye nkunda abandi.
Kuko utanga ni we uhabwa. Uwiyibagirwa ni we uronka. Ubabarira ni we ubabarirwa. Uhara amagara ye ni we uzukira kubaho iteka. Amina
Bavandimwe, uyu munsi turahimbaza Mutagatifu Yohani intumwa, wa mwigishwa Yezu yakundaga. Yohani, yitorewe na Yezu ubwe kimwe na bagenzi be, ariko yagize umwihariko wo kumubera umugaragu w’indahemuka, amukurikira hose. Bigeze n’ahakomeye, ntiyasubiye inyuma ngo aceho, nk’uko bagenzi be babigenje, ahubwo umubano yari afitanye n’abakomakomeye yawubyaje umusaruro ngo abashe kumenya neza amaherezo ya Shebuja ari we Kristu YEZU, UMUKIZA WACU. Bityo abasha kutugezaho mu nyandiko ibyabaye kuri Yezu kugira ngo aho gushidikanya twemere, ko ari we Bugingo bwacu. Mu isomo rya kabiri yabiciyemo amarenga ati: “ni uko rero ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu”. Aha twibuke ko ubwo Yezu yafatwaga agiye kudupfira Yohani yakesheje kubikurikiranira hafi kuko yari aziranye n’umuherazabitambo mukuru (Yh18,15-16)
Aha natwe dukwiye kwibaza, ese umubano tugirana n’abakomakomeye hari icyo udufashaho mu butumwa bwacu, kurengera no kuvuganira abo dushinzwe? Nko kurenganura urengana cyangwa se kuvugira abo dushinzwe igihe tubonye hari uburenganzira bwabo bwahonyowe. Buri wese yibaze. Yohani atubere urugero rwo kumenya gukoresha amahirwe yose dufite, mu gutuma ingoma ya Kristu yogera hose. N’ubwo Yohani yagiye agaragara ahakomeye hose, ntabwo twavuga ko hari ubundi bumanzi buhambaye abikesha. Navuga ko abikesha ugushaka kwa Yezu, we wamwitoreye ku bwende bwe akamugira inkoramutima kugeza amuraze Umubyeyi we ubwo yari ku musaraba (Yh 19,25-27). Ibi bitwibutsa ko Imana itora uwo ishaka n’igihe ishakiye, gusa ako tutakwibagirwa ni uko ntawe ishyiraho agahato. Natwe rero buri wese ku ngabire yahawe, twihatire guhamya ko Yezu yatashye mu bantu, atuye muri twe, ni uko tube abahamya b’urukundo, ineza n’amahoro bimukomokaho.
Bavandimwe mu guhimbaza iyi Noheli hamwe n’uyu munsi mukuru wa Yohani, ni igihe cyo kwisuzuma tukibuka ko buri wese Imana imufiteho umugambi wo gutuma abandi bamenya ko Imana idukunda urukundo rudacuya, ko ihora idushakira icyitwa icyiza n’amahoro natwe tukiyemeza kuba abahamya b’urwo rukundo rutagira uwo ruheza.
Umubyeyi Bikira Mariya watubyariye umucunguzi, naduhakirwe ku mwana we Yezu, tubashe kuronka ingabire yo kudacika intege imbere y’ubuhemu, amacakubiri, urwango n’ubushyamirane ahubwo tugire ibakwe twimakaze Urukundo, Amahoro, ubumwe, ukwizera n’Ibyishimo aho tunyura hose, ariko by’umwihariko duhereye aho dutuye n’abo tubana na bo. Amina.
Padiri Anselimi Musafiri