Yezu Kristu ni we Kuri kwa muntu na Nyakuvugirizima

Inyigisho yo ku cyumweru cya VIII Gisanzwe C

Amasomo matagatifu: Sir 27,4-7; Z 91,2-3.13-16; 1 Kor 15,54-58; Lk 6,39-45

Ingingo remezo y’amasomo matagatifu: Kwirinda uburyarya duharanira kwera imbuto z’ubutungane turebeye kuri Yezu Kristu.

Inshamake y’inyigisho: Yezu Kristu ni muzima kandi akiza indwara n’ingeso mbi zose ahereye ku kurandura imizi yazo. Amasomo matagatifu aratwereka by’umwihariko Yezu Kristu wiyemeje kudukiza umutima w’uburyanga. Mu ivanjili ya Luka 6,39-45, Yezu Kristu akoresheje umugani arageza ku bamwemeye impanuro imeze nk’impuruza. Araduhamagarira kumugarukira we Nzira, Ukuri n’Ubugingo (Jn 14,6) twirinda umutima w’ubucabiranya, uburyarya, kwishushanya n’indi mico mibi ihabanye n’ukuri kw’Ivanjili.

Utubakiye ku kuri kw’Imana ntakwiye kwigira “umugenga” w’icyiza n’ikibi

Igitabo cya Mwese Siraki tuzirikanyeho mu isomo rya mbere cyanditswe ahagana mu mwaka wa 200 mbere y’Ivuka rya Yezu. Cyanditswe n’umuyahudi wari ukomeye cyane mu kwemera, akaba yari umuhungu wa Siraki, ari naho havuye izina ry’iki gitabo. Mu gihe cy’uwo mwanditsi, abantu benshi bari batuye mu matsinda yagereranywa n’imidugudu y’ubu. Buri tsinda ryashakaga kwiyobora cyangwa kwishyiriraho amabwiriza, imigenzo n’imiziririzo rigenderaho hatitawe ku bumwe bw’amatsinda yose cyangwa imidugudu yose. Iyi migirire, aho buri wese yihangira za kirazira na za “hemewe iki” yatumye bamwe bibagirwa iby’ibanze bibahuza kandi bibagira abo bari bo. Ibyo ni ukwemera kumwe nk’abayisiraheli Imana yitoreye mu miryango myinshi ikabagira umwihariko wayo n’urugaga rw’intore zigenewe kumushengerera (Iyimuk 19,5-6). Ikindi cyabahuzaga ni igihugu kimwe n’icyerekezo kimwe by’isezerano ndese n’Ingoro imwe y’Uhoraho. Bahuzwaga na ya Pasika yabo yabaremye ikabagira umuryango. Aha ni ho hari hashingiye  indangagaciro zabo na kirazira.

Nyamara, ibyo byose byabagize abo bari bo (Umuryango w’Imana) bamwe barabyirengagije. Bamwe bati: buri wese yagira ukuri kwe nta mpamvu yo kugendera ku kuri kumwe gusa twatuweho n’Uhoraho. Kuri bamwe Uhoraho ntiyari akiri igipimo n’icyitegererezo cy’umuntu nyamuntu. Umunyabuhanga yitegereje ubwo buyobe buranga benshi mu bo mu gihe cye, ni bwo abahaye impanuro abasaba kwisubiraho ari nako yereka abaciye bugufi kandi b’intaryarya uburyo bazamenya uwatandukiriye ku kuri kw’Uhoraho n’uzaba akikwiziritseho. Ati: Iyo umuntu amaze kuvuga, amafuti ye arigaragaza…Ikigeragezo cy’umuntu kiba mu biganiro bye. Imbuto z’igiti zigaragaza umurima giteyemo, n’ijambo rihishura ibitekerezo by’umutima w’umuntu. Ntukagire uwo urata mbere y’uko avuga, kuko ari ho abantu basuzumirwa.

Umuntu atura umubu (bamwe bavuga umubi) w’icyo yariye cyangwa yanyoye

Ni ukuri, umuntu atura umubu w’icyo yariye cyangwa yanyoye. Nta warya imyumbati asoma n’urwagwa ngo hanyuma ature umubu w’amateke na primus. No mu buzima bwa roho ni kimwe. Niba mu buzima bwa roho umuntu kanaka atungwa n’ijambo ry’Imana n’ukaristiya, azabera abandi (cyangwa azataama umubu w’) urumuri, urukundo, imbabazi, ubwiyoroshye n’ibindi byiza byinshi. Niba umuntu ahabwa ubuzima bwite bwa Yezu Kristu binyuze mu masakaramentu ya Kiliziya ariko ntibwigaragarize mu mibereho ye ya buri munsi iboneje mu butungane…aba abeshya.

Buri wese utewe ishema no kwitwa uwa Kristu ajye ahora asaba Yezu agira ati: Nyagasani Yezu twishyize mu baboko yawe, uturekuye twagwa. Wowe duhabwa buri gihe, imitima yacu (twe abemera) uyigire nk’uwawe. Uturinde uburyarya, kwishushanya, guhariranya, guhimana no kwigira beza by’inyuma nyamara imbere twuzuye uburyarya, ikinyoma n’ubucabiranya. Uturinde umuco mubi wo kuregeza, kureremba byigaragariza cyane cyane mu kudaha agaciro ibyawe n’abawe. Uduhe kuba ba nyambere mu nzira z’urukundo, imbabazi n’ubutabera maze dufatanye na We kurandata, gutokora abahumishijwe n’ingeso mbi no kurokora abagituye mu mva y’icyaha.

Twemerere Yezu adutokore tubone kumufasha gutokora abandi

Tugaruke na none ku ivanjili y’iki cyumweru. Akenshi byorohera abafana kubona aho umukinnyi yitwaye nabi mu kibuga. Ndetse usanga hari abahanga mu gukina umupira w’amagambo, bawukiniye mu kanwa, bavuga uko byari kugenda kugira ngo umukinnyi kanaka atsinde igitego. Hari n’abarengera bagatukana, baziza umuntu ko atabyaje umusaruro amahirwe yabonye. Abandi bati, uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize. Duhereye kuri uru rugero, usanga no mu rugamba rwo guharanira ubutungane twese twahamagariwe, hari bamwe babangukirwa no kubona amakosa y’abandi no guberekana babakanika uburyo ibintu byagombye kugenda bikaborohera, nyamara bo ubwabo bikababera ibamba kuba bakosora ibyabo bitagenda neza. Iyo ni isi.

Aho isi ibera isi ni aha: itora amategeko n’amabwiriza aha urwaho icyaha na nyiracyo Shitani. Ibi si ugukabya: Leta zimwe na zimwe zatoye amategeko arengera ndetse ashishikaza gukuramo inda, kudakosora umwana, kubana kw’abahuje ibitsina, kubaho buri wese yihimbira “ukuri” kwe n’umurongo we bwite…Mbese muri make ibihugu byinshi biragenda birushanwa gutora amategeko ashishikaza abantu kubaho nk’aho Imana itariho cyangwa kubaho nk’aho nta cyo ivuze.

Nyamara isi ntigira inyiturano. Igaragaza “impuhwe” zihebuje ifitiye icyaha mu ishusho ry’icyo yita uburenganzira. Nyamara yaca urwaho (ndavuga isi) uwakiguyemo kandi ari yo yamutoreye itegeko rimuroha, ikamuhana itababariye. Isi irengera icyaha ikanagihengamiraho mu gihe Yezu watsinze isi (Jn 16,33) arimburana n’imizi icyaha, kugeza ubwo akirimburiye ikuzimu atsinzeyo nyakibi maze agahengamira ku banyabyaha, abatangariza ubuzima igihe azutse mu bapfuye. Yezu Kristu ni we warandase by’ukuri mwene muntu, amukura mu mwijima w’icyaha n’urupfu maze amutangariza ubuzima bw’ukuri igihe yemeye kubambwa kuri cya Giti ntangabuzima cy’umusaraba. Ubwiyunge bwa muntu n’Imana, imbabazi no gukingurirwa ijuru ni imbuto zisarurwa ku musaraba wa Kristu zikaba zinahamya neza ko umusaraba wa Kristu ari cyo giti cyahebuje byose ubwiza no kurumbuka kuko giteye mu murima w’urukundo nyampuhwe rw’Imana (Sir 27,6).  Urukundo nyarwo ndetse n’ubwiyoroshye dukura kuri Yezu Kristu abe ari byo bituranga, bitume twitsinda kandi twakirana ineza n’impuhwe abavandimwe bacu b’abanyantege nke. Muri byose turebere kuri Yezu Kristu, atubere icyitegererezo cya muntu w’ukuri n’igipimo ngenderwaho.

Ineza ya Yezu Kristu iduhoreho kandi amizero yacu amushingireho.

Padiri Théophile NIYONSENGA

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho