Yezu Kristu ni we Mugati utanga ubugingo

Inyigisho yo ku cyumweru cya 18 gisanzwe, umwaka B, ku ya 05 Kanama 2018

Amasomo : Iyim. 16, 2-4.12-15, Zab 78(77), Ef. 4, 17.20-24, Yh 6,24-35

Isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru riratubwira uko Uhoraho yatungishije abayisiraheli manu n’inkware igihe bari mu butayu bagana igihugu cy’isezerano.

Umwe mu banzi bakomeye umuntu ashobora kugira, ni inzara. Inzara itera abatari bake guhemuka. Ubwo Abayisraheli bari mu butayu bava mu bucakara bw’abanyamisiri bagize inzara. Inzara si iya none. Inzara yahozeho. Ubwo batangiye kwitotombera Imana na Musa. Bari mu butayu, aho bagombaga kunyura bagana i Kanahani, inzara yarabazonze. Aho mu butayu, nta mazi nta n’icyo kurya cyari gihari. Imyijujuto iratangira. Batangira kwicuza kubera kubura ibyo bari basize mu Misiri birimo inkono z’inyama n’imigati. Kuri bo, gupfira mu butayu bishwe n’inzara  ntacyo bivuze. Imana rero yarabumvise kuko itajya itererana umuryango wayo. Ibaha manu n’inkware. Bararya barahaga.

Bakiristu bavandimwe, urukundo rw’Imana ni  urw’igihe cyose. Ihorana ibisubizo by’ibibazo bya bene muntu. Ni ngomwa kuyigiraho.  Ese jyewe njya nubura amaso ngo ndebe abakene bandi iruhande? Ese ba bantu basaba ku nzira iyo bansabye nkora mu mufuka nkabaha, cyangwa ndabatuka?

Twebwe abantu n’iyo tumaze kubibona, iyo haciye akanya inzara iragaruka, tugatangira gutongana, ndetse tukamera nk’abantu batigeze na rimwe babibona. Inda ya muntu ni uko yabaye.

Kuva mu butayu, ni ukurenga byinshi birimo no gushidikanya. Ni ukwimenya nk’umunyantege nke, nk’umukene, nk’uzapfa. Ni ngombwa ariko kumenya ko burya no mu bihe bikomeye cyane, Imana idatererana abayo. Iri somo rya mbere, riradushishikariza kurushaho kugira icyizere mu Mana kugira ngo tubashe kwakira neza ibyo iduha buri munsi ubundi tuyishimire tunayisingize uko bikwiye.

Ivanjili nayo, iravuga ku ifunguro. Ku cyumweru gishize twazirikanaga iy’ituburwa ry’imigati. Aho Yezu yafunguriye imbaga nyamwinshi yari ishonje. Burya Yezu ni we wenyine ushobora kuduhaza. Uwahuye na we ararya agasigaza. Kuri iyo mbaga, icyo Yezu yakoze cyari ikintu gikomeye. Maze ikomerezaho ishakisha uko yabona uwo yakekaga ko yaba umwami maze akajya akemura ibibazo byayo birimo n’icy’inzara. Ariko Yezu we si uko abyumva. Si bwo butumwa bwe. Hari byinshi abasaba. Ibyo kandi ni nabyo asaba abantu b’iki gihe. Amasengesho yacu ntiyagombye kurangirira gusa mu gusaba iby’iyi si bihita. Icyo Yezu adusaba nicyo cy’ingenzi.

Nyuma yo kubona ko abamukurikiye nabo birebera iby’isi. Ngo Yezu yahise agana hakurya y’inyanja. Yavuye mu by’isi, ku bijyanye n’amafunguro y’umubiri gusa; agana ku bijyanye n’ifunguro rya roho. Byumvikane neza ko adatesha agaciro iby’isi kuko bigaragazwa n’imbaga nyamwinshi yafunguriye kandi ishonje. We, yifuza ko habaho kurenga ibyifuzo by’umubiri gusa. Kwambuka agana hakurya, ni ugukurikira inzira Imana itwereka.  Nicyo cyatumwe Yezu afata umwanzuro wo kwitarura imbaga. Icyo yashakaga, kwari ukugira ngo abashe gusabana n’Imana Data yiherereye mu isengesho.

Imbaga nayo yagannye aho Yezu yari ari. Irahamusanga. N’ubwo yo yari yifitiye indi myumvire. Bo bitekererezaga ibyo kurya by’umubiri. Yezu abagira inama ati : «  nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso ». abamenyesha ko ari umugati wamanutse mu ijuru. Ababwira ko ari umugati w’ubugingo.

Gutandukanya ifunguro ry’umubiri n’irya roho byari bizwi neza mu muco wa kiyahudi. Bose bari barafashe mu mutwe ibyo dusanga mu gitabo cy’ivugururamategeko, aho bagira bati : «  umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ko ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Uhoraho (Ivugururamategeko 8,3). Bahise bumva rero icyo Yezu abasabye ababwira guharanira ifunguro rizabafasha kugera mu bugingo bw’iteka. Ari nayo mpamvu bahise bamubaza bati : «  Twagenza dute kugira ngo dukore ibyo Imana ishima » ?

Yezu abasaba gukora icyo Imana ishima ari cyo kwemera Uwo yatumye. Aha buri wese yakwibaza niba iki gisubizo cya Yezu akigira icye buri munsi. Yezu aritanga ni umugati muzima utanga ubugingo wamanutse mu ijuru ugatanga ubugingo buhoraho. Iryo funguro ni irya twese. Ni impano y’Imana duhabwa buri gihe mu gitambo cya Misa. Ariko se tuyakira dute ?

Mu ibaruwa ye yandikiye abanyefezi, Pahulo yibanda kuri rya funguro rya Roho, rizatuma tureka imibereho ishaje maze ubuzima bushya dukomora kuri Yezu akaba ari bwo buturanga. Ibyo bikadushobokera twiganye Yezu ingiro n’ingendo. Yezu yavuye mu ijuru ataje kugira ikindi aduha uretse kutwiha we ubwe kandi wese. Yitanze kubera twe.  Twe abakristu b’iki gihe rero, duhamagariwe kandi dutumwe ku isi yose kuba abahamya b’urwo rukundo rw’Imana no kurwamamaza kuri bose duhereye ku bo tubana mu buzima bwa buri munsi.

Dusabe Nyagasani  ngo aduhindure bashya kandi tunyurwe no  gutungwa n’umugati muzima utanga ubugingo wamanutse mu ijuru. Imana ibahe umugisha.

Padiri Valens NDAYISABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho