Ku wa gatanu w’Icyumweru cya kabiri Gisanzwe B giharwe
Ku ya 23 Mutarama 2015
Nimugire amahoro ya Kristu!
Bavandimwe, tugeze ku munsi wa gatanu dusabira ubumwe bw’abakristu. Dukomeze iryo sengesho ari nako tugenda twibaza uko natwe duhagaze mu kuba abahamya b’ubumwe twarazwe n’Uwo twemeye Yezu Kristu.
Dukomeje kuzirikana Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi. Uyu munsi yatwibukije ko Yezu ari Umusaserdoti mukuru, kuko ari Umuhuza w’Isezerano rishya, nk’uko byahanuwe na Yeremiya Umuhanuzi. Ariko muri iyi nyigisho, ndifuza kwibanda ku Ivanjiri y’uyu munsi nk’uko twayigejejweho na Mariko mutagatifu. Turangamire Yezu Kristu utora ba Cumi na babiri.
1. Ahamagara abo yishakiye ubwe, baramusanga. Abashyiraho ari cumi na babiri
Icya mbere twazirikana ni uko Yezu Kristu ari We utora abo ashatse n’uko ashatse n’igihe ashakiye kugira ngo abasangize ku butumwa bwe bwo kwamamaza Inkuru nziza ye y’umukiro.
Tuzi ko Yezu ahamagara abantu bose. Igihe atangiye ubutumwa bwe, yahamagarira bose kwinjira mu ibanga ry’Ingoma y’Imana. Ni We ugira ati “Nimuze mwese…” (Mt 11, 28). Abumvaga ijwi rye, bakamugana bagahinduka, babaga abigishwa be. Ariko muri abo bigishwa yatoyemo Cumi na babiri kugira ngo babe inkoramutima ze, abatoze ku buryo bw’umwihariko ibyerekeye Ingoma y’Imana, abigishe kugira ngo nyuma azabatume kwamamaza Inkuru nziza. Mutagatifu Luka atubwira ko ari Yezu ubwe wabise “intumwa” (Lk 6, 13). Abo ni bo azagira abahamya b’urupfu n’izuka bye. Mbere y’uko asubira kwa Se, Yezu azabatuma kogeza Inkuru nziza ku isi hose (Mt 28, 19-20).
Mu bigishwa be rero, Yezu yatoye abo yishakiye ubwe, abagira Intumwa. Azabibibutsa igihe agize ati “Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende, mwere imbuto kandi imbuto yanyu igumeho” (Yh 15, 16).
Umubare 12 uratwibutsa imiryango 12 yari igize Umuryango wa Israheli. Ibyo birashaka no kutwibutsa ibyo twumvise mu Isomo rya mbere; ko Yezu ari Umuherezabitambo mukuru, Umuhuza w’isezerano rishya. Ni kuri izo ntumwa cumi n’ebyiri yashinze Umuryango w’Isezerano rishya, ari wo Kiliziya.
Bavandimwe, hari umuhamagaro rusange twagejejweho muri Batisimu. Twabaye abigishwa ba Kristu. Twahamagariwe kuba abana b’Imana; twahindutse ingingo nzima za Kiliziya ya Kristu, ishingiye ku ntumwa. Ariko hari n’umuhamagaro wihariye Nyagasani ageza kuri buri muntu muri twe kugira ngo tugire ubutumwa bwihariye muri iyo Kiliziya. Natwe Nyagasani aradushaka kugira ngo adutume. Nitwumva ijwi rye, ntitunangire umutima. Twakire uwo muhamagaro, maze Nyagasani adukoreshe icyo ashaka.
2. Kugira ngo babane na we
Yezu azaha intumwa ubutumwa bwihariye. Ni yo mpamvu zigomba kugira n’umwanya wihariye iruhande rwe. Zigomba kubana we; gusangira na we, kugendana na we, kumutega amatwi; mbese kumwiga ingiro n’ingendo. Ibyo byabaye igihe cy’imyaka itatu yose.
Bavandimwe, ibanga ry’ushaka gusohoza neza ubutumwa ahabwa na Kristu nta rindi; ni ukubana mbere na mbere na We. Ngo utaganira n’umutuma ageraho akamubeshyera. Natwe, niba dushaka ko Kristu adutuma, niba dushaka kumubera abahamya muri bagenzi bacu, niba dushaka ko Yezu Kristu atwohereza kwamamaza Inkuru nziza ye, nitubanze twemere kubana na We, nitubanze tunyure mu ishuri rye; nitubanze twemere kwigishwa na We.
Kubana na We bivuga kumurangamira no kuganira na We mu isengesho ritaretsa; ni ukumurangamira dutega amatwi kandi tuzirikana ijambo ry’Imana. Ni ukumwakira mu masakramentu matagatifu, cyane cyane mu Isakramentu ry’Ukaristiya aho tumuhabwa kandi tukamushengerera.
3. Kandi ngo abatume kwamamaza Inkuru nziza
Iyo rero tumaze kubana na We, aradutuma. Umurimo w’ibanze w’Intumwa ni ugukomeza ubutumwa bwa Yezu bwo kwitangira Inkuru nziza; kwamamaza Ijambo ry’Imana. Mwibuke mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, igihe abigishwa bamaze kwiyongera, hakaba ikibazo mu igabura rya buri munsi maze bikaba ngombwa gutora abafasha barindwi b’Intumwa. Ba Cumi na babiri bahamagariye ikoraniro gutora abazashingwa uwo murimo wo kugabura, bagira bati “Ntibikwiye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura… Naho twebwe tuzagumya kwibanda ubudahwema ku isengesho no ku murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana” (Intu 6, 2-4).
Twibuke abatugejejeho Inkuru Nziza bose. Dusabire abasimbura b’Intumwa: Papa n’abepiskopi, tutibagiwe n’abasaserdoti babafasha. Tuzirikane n’izindi intumwa zo muri iki gihe zitangira ubwo butumwa bwo kwamamaza Inkuru nziza. Kandi natwe tuzirikane uruhare rwacu muri ubwo butumwa bwo kugira ngo Kristu n’Inkuru nziza ye bigere hose no kuri bose.
4. Abaha n’ububasha bwo kwirukana roho mbi
Kwamamaza Inkuru nziza bijyana no gukomeza umurimo wa Yezu wo gukiza, wo kwirukana roho mbi, gutanga ubuzima bw’Imana, kurwanya ibinyabubasha bibi bikoma imbere isakara ry’Ingoma y’Imana, gukiza indwara no kurwanya inabi.
5. Na Yuda Isikariyoti, wa wundi wamugambaniye
Abanditsi b’Ivanjiri ntibatinye kutwibutsa ko mu nkoramutima za Yezu ari ho havuye uwamugambaniye.
Iyo tuzirikanye amateka ya Yuda Isikariyoti n’ubugambanyi yakoreye Yezu wari waramugiriye icyizere gikomeye cyo kuba umwe muri ba Cumi na babiri, hari ubwo tugira tuti: Mbega ubuhemu! Ariko tujye twitonda mu “kumutera amabuye”, kuko burya buri muntu muri twe ashobora gushyira izina rye mu mwanya rw’irya Yuda Isikariyoti. None se ni kangahe natwe tutamubera abahemu? Ni kangahe tutamugambanira igihe cyose twibagirwa urukundo yadukunze n’icyizere natwe yatugiriye? Ni kangahe tutamushavuza igihe tudasohoza neza ubutumwa yaduhaye kandi tukabwemera nta gahato?
Ndifuza gusozanya isengesho riri muri iyi ndirimbo: Nyagasani turagusaba, itorere intumwa zawe; n’izo watoye zose, zihunde imbaraga zawe, zisarure imitima, turagusabye Dawe.
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA