Yezu Kristu ntahinduka, ari ejo, ari none, no mu bihe byose

 Ku wa 5 w’icya 4 Gisanzwe C, 8 Gashyantare 2019:                                       

Amasomo: Isomo rya mbere: Heb 13,1-8  

                        Zaburi: 27(26), 1, 3, 5,8c-9b

                        Ivanjili: Mk 6,14-29  

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Ijambo ry’Imana liturujiya yaduteganyirije kuri uyu munsi ririnjira neza neza mu mibereho yacu ya buri munsi.

Mu isomo rya mbere ryo mu ibaruwa yandikiwe abahebureyi turagirwa inama z’ingenzi  z’ibyo tugomba gukora ndetse n’ibyo tugomba kwirinda byadufasha  kubaho koko twumva ko turi mu gushaka kw’Imana byaduhesha umugisha no gutabarwa na Yo.

Bavandimwe,

Turi mu bihe urukundo mu bantu rugenda rurushaho gukonja ku buryo bikwiye ko twibutswa  kwikomezamo urukundo rwa kivandimwe. Turi mu bihe abantu bagenda barushaho kuba banyamwigendaho no kwihugiraho ku buryo bikwiye ko twibutswa umugenzo mwiza wo kwakira abashyitsi kuko hari abo byahesheje kwakira abamalayika batabizi. Birakwiye kwibutswa ko umusonga w’undi  ugomba kutubuza gusinzira  tukazirikana abari mu buroko kimwe n’abandi bose  bababazwa.

Ibyo bigomba kujyana no  kwirinda ubugugu, kwigomwa, no kunyurwa n’ibyo dufite kugira ngo tubashe  gufasha abaremerewe n’ubukene kandi bifuza gutabarwa.

Turi mu bihe abantu benshi bayobowe n’irari ry’umubiri. Kumva ko umubiri wacu ari ingoro ya Roho Mutagatifu udutuyemo byatewe umugongo; ubusambanyi bwafashe intera ihambaye ku buryo ugushyingirwa gutagatifu kwateshejwe agaciro, uburiri bw’abashakanye bwakagombye kuzira inenge burandavuzwa. Ingaruka zabyo ni nyinshi cyane, iy’ibanze ikaba gusenya umuryango wo shingiro ry’ubuzima.

Mu Ivanjili bagarutse kuri iki cyaha cyabaye imbarutso y’ubucyashyi, ifungwa n’urupfu rwa Yohani Baptista.

Yohani Baptista ntiyakanzwe n’ubuhangange bwa Herodi, amubwira ko atemerewe gutunga umugore wa murumuna we. Ntiyari ayobewe ikiguzi cy’ubwo butumwa yari atanze ariko kandi ukuri ni ukuri kabone n’iyo kwababaza ukubwiwe cyangwa se kwakururira ingorane ukuvuze.

Yohani yagombye kutubera urugero, tukazirikana ubutumwa twahawe muri batisimu bwo kaba abasaserdoti, abahanuzi n’abami. Ingabire y’ubuhanuzi twahawe turayipfukirana tugahitamo kwiberaho mu bwoba, imbere y’ibinyoma tubona, imbere y’akarengane gakorerwa abavandimwe cyangwa kadukorerwa ubwacu tugahitamo kwicecekera, ukuri twavugishije tugahitamo kuguhakishwa.

Herodi na we ntiyari ayobewe ko ibyo akora bitemewe. Inyigisho za Yohani zatumaga abunza imitima nyamara ngo yakundaga kumwumva. Ukuri n’ubwo rimwe na rimwe kuryana kuranaryoha.

Twumvise uburyo Yohani yishwe. N’ubwo ntaba umuvugizi wa Herodi sinshidikanya ko atababajwe n’urupfu rwe kuko ntiyari ananiwe kuba yaramwishe na mbere. Kumufunga bishoboke ko yagira ngo arebe ko yamuvana ku izima cyangwa amubuze gukomeza kumucira urubanza.

Kuba yarahigiye umukobwa wa Herodiya umuhigo ukomeye nk’uriya kandi ari mu gihe cy’amarangamutima, akabikora imbere y’abakomeye bo mu butegetsi bwe n’abandi batumire ku buryo adashobora kwisubiraho yarahubutse cyane. Si byiza rero gufata icyemezo igihe cy’amarangamutima: ibyishimo, uburakari, akababaro,…

Dusabe Nyagasani ingabire yo gutsinda ikibi no kwimakaza icyiza mu mitima yacu kuko bizaduha kubaho dutuje muri twe no gutama ineza mu bo tubana n’abo duhura.

Umwamikazi wa Kibeho adusabire.

Padiri Oswald Sibomana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho