“Yezu Kristu si umunyamateka, si umusitari, si n’umukinnyi rurangiranwa,…” Mt Yohani

Inyigisho yo ku wa 27 Ukuboza 2014: Mutagatifu Yohani, intumwa.

Turahimbaza none umunsi mukuru wa Mutagati Yohani Intumwa akaba n’umwanditsi w’Ivanjili. Umunsi wa mbere ukurikira Noheli, Kiliziya ihimbaza ivuka mu ijuru rya Mutagatifu Sitefano wavuye kuri iyi si ahowe Imana. Ni uwa mbere mu bahowe Imana azize kwemera Yezu Kristu. Ku munsi wa kabiri, duhimbaza Mutagati Yohani intumwa n’umwanditsi w’Ivanjili, akaba yarabashije kucengera rwose mu ibanga ry’Ukwigira Umuntu kwa Jambo. Yacengeye iryo yobera, riramunyura, rimuha ubuzima, maze ahitamo natwe kuridutangariza mu nyandiko ze ntagatifu kugira ngo twemere kandi turikeshe ubugingo busagambye.

Yohani ni intumwa y’imena iduha kurangamira ivuka rya Yezu turihereye mu izuka rye. We na Petero, bacyumva impuruza ya Mariya Madalena ko imva ya Yezu ibereye aho, barirukanse bajya kureba. Bagezeyo Petero nk’Umutware w’Intumwa we wenyine wahawe urufunguzo rwo kwinjira no kwinjiza abantu, yinjiye mu mva ya Yezu, na Yohani aboneraho maze aremera (Yoh20, 8). Yohani yacengewe n’ibanga ry’ubwiyoroshye bw’Imana, bituma yumvira Kiliziya mu bwiyoroshye, yo ihagarariwe na Papa (Petero). Yohani n’ubwo arusha Petero amaguru, nk’umusore aranyaruka akagera ku mva ya Yezu mbere, ariko arategereza, Petero akahagera akaba ari we umuha umurongo ngenderwaho. Yohani nabere urugero Abapadri mu kumvira Abepiskopi babo; ndetse n’Abepiskopi mu kumvira Papa. Nabere urugero Abakristu mu kumvira abashumba babo. Twese natubere urugero mu gucengera no guhugukira iby’Ijuru (Soma Yh 20, 4-8).

Yohani ntavugira mu cyuka cyangwa mu kirere: Avuga Yezu kuko bahuye: Baraziranye. Ngo utumikira uwo atazi cyangwa azi ariko badaherukana, aramubeshyera, aramuhimbira ndetse ibi byitwa impuha. Inkuru nziza ya Yezu Kristu Mutagatifu Yohani adutangariza si impuha: ni IMPAMO. Ubwe arahamya ko ibyavugwaga kera kuri Yezu Jambo w’Imana, ibyo we yitaga inkuru mbariraro, yabyiboneye n’amaso ye. Ntibikiri inkuru mbarirano. Ndetse ntiyabibonye nk’uko wabona ikivunge cy’abantu muri rusange ariko ntushishikazwe n’ibyo barimo, n’uko bambaye. Urugero rw’ikiganiro hagati ya Kamali (K) na Gasore (G). K: Wabonye ba bageni bari ku Kiliziya? G: Nababonye. K: Burya se ntibari baberewe cyane? G: Yewe, sinibuka neza uko bari bambaye! Nababonye gusa, sinitegereje. K: Jye nababonye, ndabegera, nditegereza, yewe nakakoze ku myenda yabo ngo menye neza igitambaro cyayo najye nzayikodeshe. G: Urakoze cyane. Jye narangaye sinabyitaho kandi najye byari kungirira akamaro kuko nteganya mariage vuba.

Bavandimwe, kwitwa umukristu ntibihagije kumva bavuga inkuru yerekeye Yezu Kristu. Yezu Kristu si umunyamateka, yewe si n’umusitari nk’abacuranzi cyangwa abakinnyi rurangiranwa! Ni Umwana w’Imana wigize umuntu ngo atumenyeshe Imana Data BYUZUYE, Imana Data idukunda twese; maze nitumuyoboka akayobora ubuzima bwacu bwose muri iyi si, akazatugeza mu bugingo bw’iteka. Rero, turasabwa kurenga kumva ibimuvugwaho. Turasabwa gutera intambwe, tukamureba, tukamwitegereza, tukagenza uko agenza, tukamukorakozaho ibiganza byacu, “ururimi rwacu”, tukamurya muri Ukaristiya, tukamubona mu bababaye, mu bakene, mu barwayi no mu batagira epfo na ruguru… Kumenya, gukunda Yezu Kristu no kumwiha ni byo bizaduha ubuzima nyabwo n’umunezero udashira. Mutagatifu Yohani adusabire.

Noheli nziza!

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho