Yezu Kristu tumwakira dute ?

Inyigisho yo ku wa mbere w’Icyumweru cya gatatu cy’Igisibo; 29 Gashyantare 2016

Amasomo : 2 Bami 5, 1-15a ; Zab 41, 2-3; 42, 3-4 ; Lk 4, 24-30

 

Yezu akuzwe! Dufate akanya gato tuzirikane ingingo zimwe na zimwe duhabwe n’Ivanjili y’uyu munsi.

  1. Koko nyirandakuzi ntimutaha ubukwe !

Mu kinyarwanda, hari umugani ugira uti « Nyirandakuzi ntimutahana ubukwe ! » Ibi na byo byabaye kuri Yezu ; twabyumvise mu ivanjili y’uyu munsi.

Umunsi umwe Yezu yagiye i Nazareti mu karere k’iwabo ; aho yarerewe maze ahigishiriza Inkuru nziza y’umukiro. Ngo abari aho baramwumvise, baramushima kandi batangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga. Ariko bibanga mu nda ; maze nyirandakuzi irabataha. Luka atubwira ko bagize bati « Uyu si mwene Yozefu » (Lk 4, 22). Matayo we avuga ko bavuze bati « Ariko ubu buhanga n’ubu bubasha bwinshi abikomora he ? Uriya si umwana wa mubaji ? Nyina ntiyitwa Mariya ?… None se biriya byose abikomora he ? » Ngo nuko abatera imbogamizi (Mt 13, 55-57).

Nuko rero banangira umutima, ni bwo Yezu na we ababwiye ati « Ndababwira ukuri : nta muhanuzi ushimwa iwabo » (Lk 4, 24).

Natwe bavandimwe, hari ubwo « nyirandakuzi » itubuza kwakira umuvandimwe, cyangwa icyiza kimuturutseho, cyangwa giturutse ku muturanyi, cyangwa ku uwo twumva tuzi neza. Dore zimwe mu mvugo dukoreshwa na nyirandakuzi : Uriya se none yihangishijeho ibiki ? Aravuga se iki ko muzi ? Buriya se yacecetse, ko ibyo agiye kuvuga mbizi ! Yewe, uriya we nta cyo mutegerejeho, ndamwiyiziye… n’izindi mvugo nk’izo !

  1. Nyirandakuzi ariko ituvutsa imigisha myinshi !

Matayo umwanditsi w’Ivanjili atubwira ko icyakurikiye iyo nyirandakuzi, ari uko Yezu atahakoreye ibitangaza byinshi, abitewe n’ukutemera kwabo (Mt 13, 58). Luka we mu Ivanjili y’uyu munsi yatubwiye ukuntu Yezu yabahaye ingero z’abandi bahanuzi batakiriwe na bene wabo (Israheli), ahubwo bakabera umugisha abanyamahanga babakiriye. Aba banyamahanga ni umupfakazi w’i Sareputa waboneye umugisha mu kwakira umuhanuzi Eliya (reba 1 Bami 17, 9) ; na Nahamani w’Umusiriya wakijijwe ibibembe n’umuhanuzi Elisha (reba 2 Bami 5, 14).

Natwe bavandimwe, hari ubwo twivutsa icyiza n’umugisha kuko nyirandakuzi iba yatumye duhigika uwari ubituzaniye. Hari ubwo duheza uwari uje kudutiza amaboko ; hari ubwo twamagana uwari utuzaniye inkuru nziza ; hari ubwo nyirandakuzi na nyirandabizi bitujugunya mu manga y’agahinda, amaganya ndetse n’urupfu kuko twanze kumva uwari uje kutuburira !

  1. Ariko nta gishobora gukoma imbere ubutuma bwa Yezu

Ngo abari mu isengero bumvise ayo magambo ya Yezu abereka inkurikizi za nyirandakuzi, barushijeho kunangira umutima, barabisha, kugera n’aho bamusohora mu mugi kugira ngo bamurohe mu manga uwo mugi wari wubatseho. Ariko Luka akatubwira ko we yabanyuze hagati akigendera (Lk 4, 28-30).

Yezu rero yikomereje ubutumwa bwe ahereye i Kafarinawumu (Lk 4, 31) ; azabukomeza kugera ku ndunduro y’ubuzima bwe. Nta kizamukoma imbere ; habe ndetse n’urupfu, urupfu rwo ku musaraba. Icyamuzanye azagisohoza kugeza igihe azagirira ati : « Birujujwe » (Yh 19, 30).

  1. Ariko se Yezu twe tumwakira dute ?

Yohani ati « Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira. Nyamara abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye » (Yh 1, 11-12). Koko, Nyagasani agoborera ibyiza kandi agahunda imigisha y’igisagirane abemeye kumwakira. Uwakiriye Yezu Kristu, agirirwa « ubuntu bugeretse ku bundi » (Yh 1, 16).

Muri iki gisibo, tugire icyo twibaza : Twe twakira Yezu dute ? Aho natwe ntitwigira ba « najuwa » ? Aho « nyirandamuzi » ntitubuza gutera agatambwe tugana imbere mu kwemera kwacu no mu bukristu bwacu ? Aho iminsi n’akamenyero ntibyankamuyemo ishyaka nari mufitiye kera ? Aho agahararo ntikajimije cya kibatsi cy’urukundo cyangurumanagaho ejo hashize ? Aho sinarambiwe kumva Yezu no kumutega amatwi ? Twisuzume tutihenze.

Mukomeze mugire igisibo cyiza. Nyagasani Yezu muhorane.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho