Yezu Kristu, Umusaseridoti mukuru kandi uhoraho

Inyigisho yo ku wa  4 w’icyumweru cya 2 umwaka A

Amasomo: Heb 7,25-8,9; Zab 40(39),7-8a,8b-9,10,17; Mk 3,7-12

Bavandimwe , Yezu  Kristu akuzwe!

Kuva ku munsi w’ejo taliki ya 18 mutarama twatangiye icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abakristu. Nyagasani Yezu Kristu we wituyeho Se igitambo  cy’impongano z’ibyaha byacu naduhe kuba umwe nk’uko igihe cyose yari ku isi atahwemye gusenga agira, ati:«si bo bonyine nsabira,ahubwo ndasabira n’abazanyemera babikesha ijambo ryabo, kugira ngo bose babe umwe. Nk’uko Wowe, Dawe, uri muri jye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko nabo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye,(…). Kugira ngo bose babe umwe nk’uko natwe turi umwe»(Yh17,22-23). Ese natwe ubwo bumwe yadusabiye turabufite?

Ubwo bumwe yasabiraga abe, yabwujurije ku giti cy’umusaraba ubwo yituragaho Se igitambo kimwe rukumbi maze kituronkera ubugingo bw’iteka. Ibaruwa yandikiwe Abaheburayi, yatubwiye uburyo Yezu Kristu ari Umuherezagitambo wacu Mukuru, kuko ari umuhuza w’Isezerano rishingiye ku byiza bihebuje, biruse ibyari byarasezeranywe mbere. Mu by’ukuri, yigabije urupfu ku bushake bwe, kugira ngo icyaha agihanagurishe igitambo cye.

Igitambo cya Kristu gisumbye kure ibyo abaherezabitambo bakomoka kuri Aroni baturaga. Bo bari abanyabyaha nk’abandi bose, naho Yezu we ni umuzirabwandu; ni imanzi izira icyaha. Bo barapfuye bityo bakajya basimburana, naho Yezu we ni Umuherezagitambo umwe rukumbi; urupfu nta bubasha rumufiteho kuko ari Uhoraho n’Umushoborabyose.

Ibitambo bya kera byamenaga amaraso y’inyamaswa ariko ntibihanagure  ibyaha, naho ayo Yezu yamennye rimwe rizima ni aye bwite kandi yaturokoye twese urupfu rw’iteka maze atubumbira mu bumwe bw’abana b’Imana abanje kudukiza  ibyabangamiraga mwene muntu byose. Ubuherezabitambo bw’abakomoka kuri Aroni bwacaga amarenga butegura ibyo Kristu yagombaga gutunganya ku musaraba i Gologota.

Bavandimwe, muri iki cyumweru dusabe Imana itwongerere ubumwe kandi dusabire abantu bose bagishikamiwe n’inzangano zishingiye ku myemerere, imico,imiziro n’imiziririzo kugira ngo umwami w’amahoro aze acagagure ibyo byose bibatanya, maze bamenye ko icyo dupfana kiruta kure ibyo dupfa.

                                                  Nyagasani Yezu nabane namwe!

                                                  Padiri Sylvain SEBACUMI

                                                 Umurezi mu ishuri ryisumbye ryaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi ry’i Kabgayi.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho