Yezu Kristu ni we mahoro yacu

Inyigisho yo ku wa kabiri, Icyumweru cya Gatanu cya Pasika, ku wa 26 Mata 2016

Bavandimwe, ineza n’amahoro bikomoka kuri Nyagasani Yezu Kristu bihorane namwe!

Tumaze kumva amasomo matagatifu Liturujiya y’uyu munsi yaduteguriye. Ndifuza ko tuzirikana ku murage w’amahoro Nyagasani Yezu yadusigiye mu Ivanjili y’uyu munsi.

  1. Dushime Yezu uduha umurage w’amahoro kandi uduhumuriza twese

Nteruye nshima Nyagasani Yezu Kristu, We, mbere y’uko asubira kwa Se, wadusigiye amahoro kandi akaduhumuriza buri gihe. Ati: “Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba” (Yh 14, 27).

Dukeneye koko kongera kumva no kuzirikana uwo murage w’amahoro n’ihumure. Turabikeneye muri iyi si yacu y’intambara z’urudaca n’imyiryane yabuze gihana na gihanura. Dukeneye kwakira iryo jambo rihumuriza muri iyi si y’imidugararo, urugomo n’iterabwoba. Impunzi ziri hirya no hino ku isi zikeneye guhumurizwa na Yezu Kristu. Abimukira babuze amajyo, babunza akarago, babuyera babuze ubakira, bakeneye ayo mahoro atangwa na Nyagasani Yezu wenyine. Ingo zirara zishya zikirirwa zishya zikeneye gusurwa na Yezu kugira ngo azibwire ijambo rigera ku mutima. Buri wese muri twe akeneye ihumure riturutse ku mutima ugurumana urukundo wa Yezu Kristu Umukiza wacu.

Ni nde muri twe udakeneye amahoro ? Ni nde udakeneye kubaho mu ituze rizira ikuramutima ? Ni inde udakeneye guhumurizwa imbere y’iyi si yameze amenyo? Yezu Kristu ni We utanga amahoro yuzuye. Ntayaduha nk’uko isi iyatanga. Ntayaduha agera. Ni We ubwe Mahoro yacu (Ef 2, 14).

Amahoro ni impano Uwazutse atuzanira. Ikintu cya mbere Yezu Kistu yifurije abigishwa be amaze kuzuka ni amahoro. Indamutso ye ni indamutso y’amahoro. Ati: “Nimugire amahoro” (Yh 20, 19.21.26). Arabwira buri wese muri twe, ati: “Gira amahoro”. Tuyakirane yombi.

  1. Ubutumwa bwacu nk’abakristu: kuba inkunzi z’amahoro no kubiba hose ituze n’amahoro

Nta wakumva iyi Nkuru nziza ngo asigare ari ntibindeba; ngo yo kutibaza ngo “nkore iki?” Yezu Kristu uduha amahoro, Yezu Kristu uduhumuriza aradusaba natwe gutanga amahoro, kubiba hose amahoro. Aradutuma kubera abandi ihumure n’ituze.

Igihe Yezu yohereje abigishwa be mu butumwa yabahaye amabwiriza menshi, ariko icya mbere cy’ibanze bazifuriza urugo bazinjiramo ni amahoro. Yarababwiye ati “Urugo rwose mwinjiyemo, mubanze muvuge muti ‘Amahoro kuri iyi nzu’” (Lk 10, 5). Koko rero, Inkuru nziza ya Yezu Kristu twamamaza, ni Inkuru nziza y’amahoro. Dore kandi irindi jambo rya Yezu tugomba guhora tuzirikana: “Hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b’Imana” (Mt 5, 9)

Ni yo mpamvu ubukristu nyabwo budashobora kujyana no kubiba inzangano n’amatiku. Ubukristu nyabwo ntibushobora kujyana no gushoza intambara n’imyiryane. Ushaka kuba umukristu koko agomba kugendera kure gukomeretsa abandi, kubatera intugunda, kubatera hejuru, kubakura umutima, kubahahamura; muri make kubabuza amahoro, yaba ay’inyuma cyangwa ayo ku mutima.

Koko rero, harimo abantu kandi babatijwe bagera aho abandi bari, hagahita habura amahoro. Harimo ababyeyi bitwa abakristu binjira mu rugo rwabo, maze abo bahasanze bagakangarana, bakanyegera cyangwa bakaruca bakarumira kandi wenda barimo kuganira bishimye. Harimo abana, abasore n’inkumi bavuga ko bakurikiye Yezu, ariko bagera iwabo cyangwa mu baturanyi babo ituze rikayoyoka, induru zikavuga, inkoni zikarisha, amabuye akavuza ubuhuha, bagasanza bose na byose, bagasenya, bakamenagura, bataretse no kumena amaraso.

Muvandimwe, wowe ufite izina ryiza ryo kwitwa umukristu, ryo kuba uwa Kristu, uhagaze ute? Uri inkunzi y’amahoro? Uri umubibyi w’amahoro? Uharanira iteka kubera abandi ihumure n’ituze?

  1. Dusabe amahoro n’ituze

Amahoro ni impano y’Imana; ni imbuto ya Roho Mutagatifu. Ntidushobora kuyageraho turi twenyine mu mbaraga zacu gusa twebwe bene muntu. Umuririmbyi wa zaburi ni we ugira ati « Niba Uhoraho atari we wubatse inzu, ba nyir’ukubaka baba bagokera ubusa. Niba Uhoraho atari we urinze umugi, abanyezamu bawo baba bagokera ubusa » (Za 127, 1)

Mu isengesho ryacu ntitukibagirwe gusaba amahoro. Turayakeneye twese. Isi yacu irayakeneye.

Dusabe: Nyagasani Yezu Kristu wowe wabwiye intumwa zawe uti “Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye”, ntiwite ku byaha byacu ahubwo wite ku kwemera kwa Kiliziya yaye, maze uduhe twese amahoro, kandi utubumbire mu bumwe, wowe Mahoro yacu, wowe ubaho ugategeka iteka ryose. Amina.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho