Inyigisho yo ku wa 3 w’Icyumweru cya 5 gisanzwe Umwaka B
Amasomo matagatifu :1Bami 10,1-10; Mk 7,14-23
Nta kintu kijya mu muntu giturutse hanze kimuhumanya,ahubwo ikivuye mu muntu nicyo kimuhumanya.
Bavandimwe,amasomo matagatifu y’uyu munsi aratumurikira kandi aradufasha gutera intambwe mu kwimenya no kumenya uko duteye n’uko duhagaze imbere y’Imana n’imbere y’abana bayo, yaduhaye ngo tubane muri iyi si dufatanye urugendo rugana Ijuru. Iyo umuntu akunda Imana,akayiha ikaze mu buzima bwe, imuturamo kandi ikamugwiriza ingabire zayo, zigashinga imizi mu mutima, kandi akuzuye umutima gasesekara ku munwa nk’uko abanyarwanda babivuga. Bityo akarumbukira imbuto nziza abamusanga bose n’abo asanga.Urugero mu isomo rya mbere ni umwami Salomoni,yagororokeye Imana imuha ingabire nyinshi harimo n’iy’ubuhanga buhambaye ku buryo n’abakomeye bavaga iyo bigwa bakaza kuvoma kuri ibyo byiza Imana yamwihereye. Umwamikazi w’i Saba wari warumvise ubwamamare bwa Salomoni akesha izina ry’Uhoraho yaraje nawe amwumvise aratangara maze asingiza Imana, Soko y’ibyiza byose, ati: Nihasingizwe Uhoraho Imana yawe yo yakwicaje ku ntebe y’ubwami ya Israheli, kugirango wubahirize amategeko n’ubutabera. Ibyo byiza byose byavaga mu mutima wa Salomoni kuko yari yarimitse Imana, atari ukuyubakira ingoro nziza gusa y’i Yeruzalemu no kwimikamo ubushyinguro bw’Isezerano, ahubwo no kuyegurira umutima we.
Yezu ati: nta kintu kijya mu muntu giturutse hanze kimuhumanya, ahubwo ikivuye mu muntu nicyo kimuhumanya. Ibi yabivuze abafarizayi bamaze kumushyogoza ngo aha we n’abigishwa be barya badakarabye (byo gukurikiza imihango ya kiyahudi). Yezu ntabwo ashaka kuvuga ko tugomba kurya umwanda cyangwa ngo turye akaribwa n’akataribwa, cyangwa ngo twoye kwita ku isuku kandi nayo ari ngombwa kugirango duharanire kugira ubuzima buzira umuze. Ahubwo twumve icy’ingenzi atwereka tugomba kwitaho. Tuzi neza ko mu mutima wa muntu ariho zingiro cyangwa ishingiro rya byose. Ni ho haturuka imyanzuro ibyara cyangwa iherekeza ibikorwa byose n’imyifatire bya mwene muntu, ari ibyiza ari n’ibibi. Abanyarwanda babivuga neza iyo bagira bati: kami ka muntu ni umutima we, akananiye umutima ntiwirirwa ubanga ingata, umutima muhanano ntiwuzura igituza, umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo, umutima w’umukobwa uzasuzumwa n’inkanda, umutima w’impfubyi watanze umutwe w’umusaza kumera imvi, umugore uri ku mutiba ntabura umutima, umutima utanyurwa unywa itabi, umutima w’ugukunda uba hafi nk’irembo,…cyangwa bati uriya muntu agenda nk’utagira umutima, umukobwa w’umutima, umugore w’umutima…Ibyo byose ntabwo baba bashaka kuvuga umutima w’inyama twese dufite twese mu gituza nk’urugingo (rumeze nka moteri y’umuntu itunga kandi igakoresha umubiri mu bijyanye n’amaraso) ahubwo baba bashaka kuvuga ubumuntu bw’imbere. Ibyo kandi biganisha kuri ya shusho y’Imana twaremanywe. Aho rero niho yezu yerekeza kuko ashaka gukiza imitima yacu yazahajwe n’icyaha kugirango yongere inogere Imana. Kuko rero mu mutima w’abantu ariho haturuka imigambi mibi: ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi n’amafuti. Ibyo bintu byose bibi biva mu mutima nibyo bihumanya umuntu.
Bavandimwe, Nyagasani ashaka kurandura ikibi muri twe ahereye mu mizi gishinga mu mutima wacu, kugirango tugire imitima icyeye, yuzuye amahoro n’ibyishimo aduha kandi tukabisakaza hose no muri bose. Ntitube ba Barakagendana, Akarikumutima, Karimunda,…(abitwa ayo mazina bambabarire ntawe nshaka gutunga urutoki cyane ko atari namwe mwayihaye, ariko burya izina ni nk’umugani. Burya ngo ugana akariho). Ese ako kantu buriya ni agaki? Uko biri kose bigaragara ko atari keza kandi iyo gasohotse karahumanya cyangwa kakarikora. Gashobora kuba agahinda, agashyari, akantu k’urwango, k’inzika, akageso runaka…Ibyo byose Yezu arashaka kubitubohoraho maze imitima yacu akayitura akayuzuza ingabire, abandi bakajya batuvomaho ibyiza. Yezu ati mundebereho kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya, muzamererwa neza mu mitima yanyu (Mt 11,29).
Mutima wa Yezu mutagatifu rwose,utubabarire !
Mutima wa Bikira Mariya utagira inenge,udusabire !
Padiri Félicien HARINDINTWARI, Espagne