Yezu Kristu wenyine ni we waduhishuriye Imana y’ukuri.

Kuwa gatatu w’icyumweru cya XV gisanzwe

19/07/2017

Amasomo : Iyim 3,1-6.9-12  Z 102,1-7  Mt 11, 25-27

Muri Ivanjili ya none Yezu arongera kuduhamiriza ko ariwe nyira itugeza ku Mana. Gusa ubwirasi n’ubwibone bwa muntu bukaba bwamujyana mu mwijima. Abo Yezu yita abanyabwenge n’abahanga b’iyi isi ni abizera ubwenge bwabo badashaka kwemera ibyo Kristu yaduhishuriye adutangariza Inkuru Nziza. Abumva ko ubwenge bwabo bubaha ibisubizo by’ibibazo byose.Bukabereka byose ibiboneka n#ibitaboneka.
Kwemera ibisumbye ibyo tubonesha amaso tubikesha ukwemera bisaba ukwicisha bugufi. Bisaba kwemera ko ubushobozi bwa muntu ari buke maze ibimusumba akabishaka mu Mana yo yatwiyeretse muri Yezu Kristu. Wongeye kutubwira ko tudashobora kumenya Imana tutamunyuzeho.

Imyemerere gakondo itujyana mu mwijima

Nta kuvanga ngo twibwira ko imyemerere gakondo yacu yari kutugeza ku Mana nyakuri ni ukwihenda cyane cyangwa kwirengagiza ukuri. Ni imyemerere yashyigikiraga ubusumbane, igatesha agaciro umuntu. Harimo kwitiranya Imana n’ibiremwa byayo.Ni imyemerere yari ikirebera mu cyezezi ihunyeza nta mucyo utamanzuye. Ni byo tugomba kubaha abakurambere bacu ariko ntitubabeshyere ibyo batigeze, batari kuzapfa banagezeho iyo tutamenya Ivanjili. Kubahimbira imyemerere batigeze ngo dukunde twigumire mu mwijima w’ibibi ni ukwanga gufungura amaso ngo utabona. Imana y’urukundo ni iyo Yezu Kristu yaduhishuriye. Itubwira ko umuntu wese aremye mu ishusho y’Imana kandi afite agaciro gakomeye (Lk 15,1-7). Ubundi bwenge n’ubushakashatsi burimo no kwikuza bitubuza kumenya Imana.
Iby’imihango gakondo bifite umwanya n’agaciro kabyo ariko kubizamura ku rwego rw’iby’Imana y’ukuri twabwiwe na Yezu Kristu ni ukwibeshyera ukabeshya n’abandi no gushaka guhera mu mwijima.

Twizirike ku Ivanjili Yezu yaduhishuriye

Ivanjili ni yo iduha ubumuntu bwuzuye tukumva ko twese twaremwe mu ishusho y’Imana. Ariko na none ntitwihenda ko kwakira Inkuru Nziza twazaniwe na Yezu Kristu bivuga kuyigira mu bitabo no kubisoma gusa. Biradusaba kwemera Yezu Kristu mu mibereho yacu tukareka urukundo rw’Imana rukatwigarurira. N’aho bitabaye ibyo twavuga Imana tuyiririmba, tuyisoma no mu bitabo ariko imigenzereye ikaba iy’umwijima.
Imbuto rero z’abo Yezu yahaye kumenya Imana Data zagombye kugenda zigaragaza mu mibereho yacu uko turushaho kumumenya.
Koko rero uretse no kumumenyera mu ijambo rye Yezu adushishikariza kumusanga mu baciye bugufi. “Nuko abo nabo bazamusubize bati ‘ Nyagasani twakubonye ryari ushonje cyangwa ufite inyota; uri umugenzi cyangwa wambaye ubusa; urwaye cyangwa uri imbohe ntitwagufasha’. (….) Ibyo mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi ni njye mutabigiriye”( Mt25,44-45)

Karoli Hakorimana
Madrid/España

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho