Yezu Kristu yagize aye amasekuru y’abantu bose

Inyigisho yo ku wa 17 Ukuboza 2016,  Adiventi A, Umunsi Mpuzamahanga w’Abimukira

 Amasomo: Intg 49,2.8-10;  Zab 71,1-2,3-4,7-8,17; 2º. Mt 1,1-17

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Kuri uyu wa 17 Ukuboza, dutangiye iminsi 8 ibanziriza ibirori bya Noheli, twizihizanya ibyishimo Ivuka ry’Umukiza n’Umwami wacu Yezu Kristu, Umucunguzi w’abantu bose.

Intero ni imwe, ni rya jwi ryomonganira mu Butayu rya Yohani Batista agira ati : “Nimutunganye inzira ya Nyagasani…”

Mu by’ukuri, Umukiza dutegereje ntavangura ihanga iri n’iri, aje kudukiza twese kuko twese turi abagenerwa murage b’umukiro azanye. Ibyo n’ibindi nka byo amasomo ya none arabihamya. Uwo Mukiza aratuje, aroroshya nyamara ngo afite n’amakare nk’ay’intare : « Yaciye bugufi, abunda nk’intare, kandi nk’intare y’ingore, ni nde wamutsimbura ? ». Ntabwo ari ikimanuka kuko afite inkomoko mu muryango uzwi. Ni umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu. Uwo muryango ni wo watowe mu mugambi w’Imana wo gukiza abantu ngo utwarire isi yose amizero yo gukizwa muri Kristu Yezu.

Mu gitabo cy’intangiriro, twumvise Yakobo aha umugisha abahungu be uko ari cumin na babiri, ariko by’akarusho uwo yahaye umuhungu we Yuda, wagarutsweho mu Ivanjili, umwanditsi Matayo atubwira amasekuru ya Yezu. Umuryango wa Yuda uzakomera, ukomeze ingoma kugeza igihe uwo igenewe azazira, uwo amahanga yose azayoboka. Koko rero, amateka atwereka ko ubwami bwagize umwanya ukomeye mu muryango wa Yuda, kuva kuri Dawudi n’abandi bami bamuzunguye uko ingoma zagiye ziha izindi.

Uwo iyo ngoma igenewe, umukurambere Yakobo yahanuye, nta wundi; ni Yezu Kristu, Umukiza, nk’uko Matayo yabishimangiye mu Ivanjiri ya none.

Mutagatifu Matayo yashimangiye ko uwo dutegereje ari umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu.

Matayo wandikiye Abayahudi bari barahindutse abakristu, mbere y’uko ababwira ibyerekeye Inkuru Nziza ya Yezu Kristu Umukiza, yabanje kubibutsa ko uwo Mukiza afite inkomoko muri bo kandi ko ari We waje kuzuza amasezerano Imana yari yaragiriye uwo umuryango.

Yezu rero ni We Mukiza w’ukuri, akomoka kuri Abrahamu, ni we Imana yari yarasezeranyije ibinyujije mu ijwi ry’abahanuzi n’abandi bagiye bayobora Umuryango w’Imana mu bihe bitandukanye by’amateka ya israheli.

Mu kurondora amasekuruza ya Yezu Kristu, igihe Matayo ageze kuri Yozefu, ntiyavuze ko ari we wabyaye Yezu nk’uko yagiye abigenza haruguru yerekana inkomoko ituruka ku kuvuka ku mugabo (Abrahamu abyara Izaki….  Matani abyara Yakobo, Yakobo abyara Yozefu…). Ageze ku musozo w’aya masekuru, Matayo yagize ati “Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu” (Mt 1, 16).

Matayo arashaka kutwumvisa ko Yezu Kristu, mwene Dawudi, afite n’indi nkomoko. Yezu Kristu ntiyavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, ahubwo yavutse ku bw’Imana (Yh 1, 13).

Ikindi iyi vanjili ikomeza gushimangira, ni uko uwo dutegereje atari Umukiza w’umuryango wa Israheli gusa, ahubwo ni Umukiza w’abantu bo mu mahanga yose, abemera n’abapagani. Niyo mpamvu mu bisekuru bya Yezu harimo n’amazina y’abantu batari abayisraheli ni ukuvuga abanyamahanga. Abo ni nka Tamara (Mt 1, 3), Rahabu (Mt 1, 5),   Ruta (Mt 1, 5) n’umugore wa Uriya (Mt 1, 5).

Matayo aratwumvisha ko abanyamahanga na bo bafite umwanya mu masekuruza ya Yezu Kristu; bityo Yezu Kristu akaba atari Umukiza w’Abayahudi gusa, ahubwo ko yaje guhuriza bose, Abayahadi n’abatari bo, mu muryango umwe w’abana b’Imana, aka ya ndirimbo igira iti : “ Ngaya amarembo arakinguye mwese nimuze mwinjiri mu muryango mushya, w’abana b’Imana ni mu Rukundo rwa Yezu.

Bavandimwe, muri icyi cyumweru dushigaje ngo twizihize ibirori bya Noheli, dukomeze twitegure kwakira Umushyitsi Muhire uje atugana. Twitegure atari iby’inyuma gusa ahubwo cyane cyane dusukura imitima yacu. Tworohere Roho Mutagatifu, we wabundikiye Bikira Mariya akabyara Umwana w’Imana, tumuhe umwanya adushoboze natwe gukora ikinogeye Imana.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel NSABANZIMA, ukorera ubutumwa muri Paruwasi HIGIRO, Diyosezi ya BUTARE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho