Yezu mu butayu

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA  1 CY’IGISIBO

 Amasomo : Intg 2,7-9;3,1-7a;      Zab 51(50)3-4,5-6ab,12-13,14.17;       Rom 5,12-19        Mt 4,1-11

Bakristu bavandimwe, Amasomo matagatifu tuzirikana kuri iki Cyumweru cya mbere cy’Igisibo, araturarikira kwitoza gutsinda ibidushuka n’abadushuka.  Mu isomo rya mbere ryo  mu gitabo cy’Intangiriro, turabwirwa ukuntu igihe Uhoraho yaremaga Muntu akamushyira mu busitani bwiza, bwa busitani yari yamushyizemo ngo “abuhinge kandi aburinde” (Intg 2,15), akamuha amabwiriza yo gukurikiza ngo akomeze kuryoherwa n’Ibyo Imana yari yaramugeneye, turabwirwa uburyo bitatinze Muntu akumvira undi utari Imana, akumvira umushukanyi bidatinze bagatahura ko bambaye ubusa. Kumvira umushukanyi byambika ubusa nyirabyo. Twumvise umwanya Umugore uvugwa muri iri somo yemereye umushukanyi n’uburyo byarangiye atsinzwe. Nta wukina no guha umwanya uwo atizeyeho ubudakemwa kuko bikumunga buhoro buhoro, ukazibona warabaye uwo utashakaga kuba we.

Mu isomo rya kabiri ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma, naho turongera kwibutswa uburyo icyaha cyadutse gikuruwe n’Umuntu umwe n’urupfu rugaheraho rugacengera mu bantu nk’uko n’isomo rya mbere ryabivuzeho, ariko kandi hari n’amahirwe y’Uko” n’igikorwa cy’ubutungane bw’Umuntu umwe  kizatuma abantu bose bahabwa ubutungane butanga ubugingo”(Rom 5,18).

N’ubwo bwose ukutumvira k’umuntu umwe kwateje amakuba mu isi, hari n’amahirwe y’uko ukumvira k’umwe na none kuzatuma benshi baba intungane. Abashukanyi bariho ariko kandi n’abajyanama ntibabuze. Byose biva mu mahitamo yacu, kandi Yezu ubwe ni we rugero rwacu, ni we rugero rwiza.

 Mu Ivanjiri ya Matayo yo kuri iki cyumweru, turumva Yezu ari mu butayu, mu minsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, turumva  ashukwa na Sekibi, agashaka kumutega igishuko gifitanye isano n’inda, icyo kwirekurira ibisa no kugerageza Imana Se, icy’Ubutegetsi n’utundi tureshya imitima ya benshi ubusanzwe. Ntitwumva Sekibi imushuka gusa ariko , ahubwo igikomeye ni uko twumva we atsinda Sekibi. Ububasha bwo kumutsinda mu bishuko bya buri munsi natwe twarabuhawe muri Yezu.Ibanga rikomeye Yezu yakubitishije umushukanyi ni uko yari yasibye hakiyongeraho n’ Ijambo ry’Imana n’ubwo tutirengagije n’ubundi bubasha yari afite. Kumenya icyo Imana ivuga mu Ijambo ryayo ni rimwe mu mabanga akomeye yo gutsinda Shitani n’ibyo iduhendesha ubwenge byose, kandi gusiba byongera imbaraga za Roho.

Dutangiye urugamba kuko iki gihe cy’igisibo ari intambara na twe tugomba kurwana n’ibidatunganye biri muri twe ubwacu,ndetse n’ibiva hanze yacu. Ibyo rero bidusaba gutega amatwi kenshi ijambo ry’Imana n’ijwi ryayo rikunda kumvikanira mu mutuzo, muri cya gihe uzabonera Imana mu butayu witaruye ibijya birangaza abatari bacye nawe ubwawe uzi. Ngiyo impamvu rero yo Gusenga kurushaho, kwigomwa no gusiba, ibikorwa by’urukundo bivuye ku mutima kuko bene iyo myitozo, nta wayiha umwanya ukwiye ngo azamare iminsi mirongo ine akiri uko yatangiye. Turacyari mu ntangiriro y’igisibo. Turasabwa guhitamo kugikora koko, kuko kutagikora byaba ari ukubara nabi.                                             

Ni ngombwa gusenga cyane mu gisibo twisabira kandi dusabira n‘abandi guhinduka. Ni ngombwa kongera imyitozo yo gusabana n’Imana kuko icyo utitoje ntigifata mu buzima bwawe kandi Gusenga no kwigomwa ntibitana, kuko kugira ngo ubone igihe cyo gusenga cyangwa indi myitozo nyobokamana hari ibyo ugomba kurekura. Hari ibyo wajyaga ujyamo uba ugomba gusimbuza umwanya mushya ushaka guha Imana.  Hari ubwo uzigomwa ibiganiro byari biryoshye, hari ubwo uzigomwa ibitotsi byari biryoshye, hari ubwo uzigomwa inshuti yari iryoshye, hari ubwo uzigomwa agafilm, umupira w’ikipe ukunda, telephone, amafaranga, akabari, ikigare n’ibindi nk’ibyo. Wowe ugize amahirwe yo kubwirwa iby’igisibo kanguka kandi uzirikane ko hari abagutezeho imbuto yacyo, nutazera bazahwera.

Ni ngombwa kwigomwa no gusiba.  Burya ntawe ushobora kurwanya sekibi ajenjetse ngo azamutsinde. Mu gisibo ni ngombwa kwifatanya na Kristu mu bubabare bwe twigomwa ibidushimisha kugira ngo bitaturangaza kandi tukiri ku rugamba. Urugamba tubamo rw’Ubukristu si urwo kujenjekamo cyangwa kujenjekera. Ni byiza kwishima, ariko na none ibyishimo bya hato na hato cyane cyane iyo biherekejwe n’akajagari cyangwa bikozwe mu kajagari, iyo bikurikiwe se n’ibyaha cyangwa ibishuko byabyo, hari abo biteza umurengwe, hari abo birangaza bakibagirwa ko hari abashavuye, ubundi bakibagirwa ko hirya y’Ubu buzima hari n’Ubundi. Ni ngombwa rero ko twakira imisaraba n’ibibazo bijya bidukangura kuko hari kenshi bidufasha kwibuka ko n’ibyago bishoboka, kandi ko n’abanyabyago n’imbabare babaho. Ni ngombwa ko twitoza kwigomwa ibyo tugishoboye kuko iyo wirekuye amaferi aracika ukazageza ubwo winanirwa ntube ukibasha kwitegeka. Hari ubwo umuntu yibuka gufunga agasanga feri zaraponyotse. Uwakubaza ngo zaponyotse ureba he, kandi wari warahawe amategeko yo kugufasha kuzirinda wasubiza iki koko?

 Burya kureka ingeso bisaba gufata ibyemezo birura no kwifatira ingamba utarageza aho isi n’abayo bagufatira ibyemezo wowe ubwawe wari kwifatira bikarangirira aho bimenywe n’Imana n’abantu batari benshi..  Iki ni igihe cyo kwigarukaho tukarwana n’ibishobora kuzaturusha ingufu turamutse tutabitangiririye hafi, abafite intambara zitangiye kubaganza, iki ni cyo gihe, hari abagira intambara z’ubunebwe, ubugugu,ishyari,uburakari,ubusambanyi, ubujura, ubusinzi, inda nini,ubute,ubwirasi  n’ibindi nk’ibyo kuri bo ubwabo cyangwa se ku bo hafi yabo ku buryo byanze bikunze zibavangira muri gahunda nziza baba bifuzaga kugeraho. “ Itonde kukoIcyaha kibunze ku irebe ry’umuryango wawe ngo kigusumire, ariko wowe ugomba kukirusha amaboko” (Intg 4,7)

Twinjiye mu gihe dusabwa  kurushaho kugaragariza abandi ubuntu n’impuhwe. Kikanaba kandi n’igihe cyo kurushaho guhugukira kurangiza neza inshingano zose dufite. Turi mu gihe gifatwa nk’umwiherero rusange w’Abakristu bose kandi mu mwiherero buri munsi ugira agaciro kawo.

Dusabe Yezu agendane natwe,  kandi adutoze gutsinda kuko bishoboka  kuko gutsindwa si umushinga. Imyitozo yarateguwe.

Nyagasani Yezu nabane namwe, abarinde, kandi Abahe Umugisha ku Izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu.

Padiri Jean Damascene HABIMANA  M. 

 Paruwasi Gihara/ Diyosezi Kabgayi.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho