Yezu mu migi no mu nsisiro

Ku wa 5 w’icya 24 Gisanzwe, A, 18/09/2020

Amasomo : 1 Kor 15, 12-20; Zab 16, 1,6-7,8.15; Lk 8, 1-3.

Yezu ashyira nzira azenguruka imigi n’insisiro, yamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana

Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe.

Birashimishije kumva ukuntu Yezu Kristu ubwe yafataga umwanya akazenguruka imijyi n’insisiro yamamaza Inkuru nziza. Birashimishije kubona abasaserdoti biyemeje kwinjira muri uwo murongo w’iyogezabutumwa Yezu Kristu ubwe yakoze bakorana umwete ibyo bashinzwe, bazenguruka basura imiryango remezo, basura abakristu mu ngo, basura amatsinda y’abana mu miryango remezo, mbese bita ku byiciro bitandukanye by’abakristu. Ibyishimo baterwa no gukora ubwo butumwa butuma birengagiza umunaniro n’imvune bahuriramo na zo. Mu gufasha abakristu kugira uruhare mu bibakorerwa, Kiliziya yahaye umwanya ukomeye abalayiki ibasaba kumva ko batagomba kubaho nk’umwana utamikwa gusa ko ahubwo na bo bahamagariwe kugira icyo bakora mu gushyigikira ubwo butumwa.

Muri iyi Vanjili turabona ukuntu ababohowe na Kristu bitanga bagafasha ba Cumi na babiri bari kumwe na Yezu kugira ngo ubutumwa bukomeze bukorwe. No muri iki gihe iyo Nkuru Nziza ya Yezu Kristu iracyamamazwa. Turi mu bihe bitoroshye kubera iki cyorezo cyugarije isi ariko ubutumwa bwakomeje gukorwa kandi noneho burakorwa ku buryo buruhanyije. Ese mukristu ukomeza kuzirikana ineza Kristu yakugiriye? N’ubwo turi mu bihe bitoroheye buri wese, ni gute wakomeza gushyigikira iyogezabutumwa?

Yezu Kristu aracyazenguruka mu mijyi, mu nsisiro, mu ngo. Yezu Kristu mu bashonje, Yezu Kristu mu barenganywa, Yezu Kristu mu bahohoterwa, Yezu Kristu mu batera ijwi hejuru bakeneye gutabarwa, Yezu Kristu mu badafite icyo kwambara, Yezu Kristu mu mbohe, Yezu Kristu mu barwayi…

Ibuka za ngingo nterahirwe, wibuke ko Yezu Kristu yigize umuntu akabana natwe maze urebe hirya, urebe hino ugirire impuhwe abari mu kaga. Uzaba ubaye ikiganza cya Kristu kigaba ibyiza, ijambo ryawe ryiza nirireme agatima ukeneye guhumurizwa, amaguru yawe agufashe kugera ku muntu ubabaye, amaso yawe abone igikenewe, amatwi yawe yumve intabaza igukore ku mutima ubadukane ingoga ugire icyo ukora kiramira abatishoboye. Turi mu bihe bikomeye ariko niduhumure Kristu ari kumwe natwe. Uko yazengurukaga mu nsisiro no mu mijyi n’ubu aturi bugufi kandi atwiyereka ku buryo bunyuranye : “Umuntu unkunda, azubaha ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane na we.” (Yh14, 23).

Yezu Kristu ni muzima, yatsinze urupfu azuka ava mu bapfuye. Dukomeze dusabirane kugira uwo mukiro uwacu, tuve mu bitujyana mu rupfu tugaruke ibuzima. Ntitubereho gukurikira Yezu gusa ahubwo tunabereho kumukurikiza maze uko yazengurutse imijyi n’insisiro yigisha kandi agira neza natwe uko dushoboye, mu byiciro binyuranye by’umuhamagaro wacu buri wese agire umutima mugari wakira abamusanga kandi ukagana abakeneye guhumurizwa.

Padiri KANAYOGE Bernard

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho