Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 8 gisanzwe, ku ya 28 Gicurasi 2015
Amasomo matagatifu: Isomo 1: Sir 42, 15-25, Ivanjili: Mk 10,46-52
Bavandimwe, kuri uyu wa kane w’icyumweru cya munani gisanzwe, Ivanjili y’uyu munsi ikurikiranye n’iyo twumvise ejo hashize. Yezu arimo agana I Yeruzalemu. Ubu ageze mu mujyi ubanziriza Yeruzalemu ari wo Yeriko. Ni mu birometero bike ujya I Yeruzalemu(hafi ibirometero 20). Ntitwibagirwe ariko ikimujyanye: ari kugenda yegera ububabare, urupfu n’izuka bye. Isaha iregereje. Ni isaha yo gukiza abantu ku buryo burunduye kandi budasubirwaho. N’ubwo uru rugendo ruteye ubwoba Yezu ariyemeza kugenda, ku bushake bwe, kandi yifitemo imbaraga, ububasha n’icyizere. Ibimujyanye aratangira kubigaragariza mu rugendo. Iyi mpumyi izwi ku izina rya Baritimeyo mwene Timeyo, ibaho mu bukene bukabije kuko yari itunzwe no gusabiriza. Igishimishije ni ukuntu imenya ko muri iki kivunge cy’abantu benshi harimo na Yezu, Mwene Dawudi. Kubimenya bimutera amizero akomeye yo guhaguruka agatakamba ati: “Yezu Mwana wa Dawudi mbabarira”. Ikindi gishimishije ni uko mu byo yihutira gusaba, ntasaba ibitunga umubiri cyangwa ibimubeshaho mu buzima busanzwe -dore ko nta n’ibyo yagiraga- ahubwo arasaba igikwiye: “imbabazi”z’umutima, kubohoka. Iyi mpumyi itandukanye cyane na Yakobo na Yohani bene Zebedeyi bisabiraga imyanya n’ibyicaro kuko kugira ngo iyo myanya tuyigeremo hari ibibanza: kunywera ku nkongoro imwe na Yezu, guhabwa Batisimu nk’iye, kwemera umusaraba no kuba umugaragu w’abandi.
Nimumuhamagare
Nanone dutekereze cyane kuri aya marangamutima y’imbaga, ya Yezu n’impumyi. Mu gihe iyi mbaga ishishikajwe no gucecekesha impumyi, yo ntabwo icika intege ahubwo irarushaho gutakamba. Yezu na we akayigirira impuhwe. Ndetse akabategeka kumuhamagara bo ubwabo kugira ngo abagaragarize uruhare bagomba kugira mu mukiro we. Akababwira ati: “Nimumuhamagare”. Ntabwo ari uko ijwi rya Yezu ritari rihagije ngo ribe ryabasha kugera ku mpumyi ahubwo ni ukugira ngo tumenye uruhare dufite mu mukiro w’abavandimwe kandi ko umukiro w’Imana unyura ku bantu bamwe kugira ngo ugere ku bandi.
Humura, haguruka dore araguhamagaye
Bavandimwe, iri humure ni ryo dukeneye gutangariza abantu b’iki gihe: bihebye, barwaye, bashonje, bahahamutse, batakifitemo amizero yo kubaho, bahora mu ntambara zidashira, ba bandi bakomerekeye mu bizazane by’ubuzima. Ba bandi babuzaga impumyi gusakuza itakira Yezu ni bo bafashe iya mbere mu kuyihumuriza mbere y’uko imugeraho bati: “Humura, haguruka dore araguhamagaye”. Mu yandi magambo bamuteguriye kwakira umukiro.
Urashaka ko ngukorera iki?
Muri iki gihe hari abantu benshi begukiye isengesho pe! Ariko kumenya icyo basaba bikaba ingorabahizi. Ni ngombwa ko twegukira isengesho ariko kandi tukamenya n’icyo dusaba n’icyerekezo cyaryo. “Ku bwanjye isengesho ni igikorwa cy’umutima, ni indoro ituje irangamiye ijuru, ni ijwi ry’ishimwe kandi ry’urukundo ryumvikanira mu bigeregezo kimwe no mu byishimo” (Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu). Isengesho ni ingabire y’Imana. Isengesho kandi nkuko Mutagatifu Yohani w’i Damasiko abivuga, ni icyifuzo umuntu ageza ku Mana cyangwa akayisaba ibyiza bikwiye. Mbese dusenga dute ? Aho ntidusenga dushingiye ku bwibone bwacu n’ugushaka kwacu bwite ? mu isengesho rya buri munsi Yezu arakubaza ati: “Urashaka ko ngukorera iki?”.
Mwigisha, mpa kubona
Dushobora kwibwirako gusaba Nyagasani kubona ari iby’iyi mpumyi gusa. Oya rwose ni ibyacu twese. Dukeneye kubona mu buryo bubiri. Ubwa mbere ni ukugira amaso y’impuhwe, amaso y’imbabazi, amaso yo kubona ishusho y’Imana muri mugenzi wacu, tukamukunda kandi tukamwubaha. Ntabwo ari ukubaho dukanuye gusa nka ya mitunu y’urukwavu itarabujije ishyamba gushya cyangwa cya gitsure cy’utaguhatse kitakubuza kurya. Ubwa kabiri dukeneye kubonesha amaso y’umutima. Ha handi ubwenge bwacu buhumuka, Roho w’Imana akatuyobora, tukumvira ijwi ry’umutimanama utubwiriza gukora icyiza no kureka ikibi.
Genda ukwemera kwawe kuragukijije
Impumyi imaze gukizwa ku bw’ukwemera kwayo, yahise ikurikira Yezu. Nyamara kuri uyu wambere twumvise ko ibi byananiye umukungu. Ni igitangaza! Kubona impumyi yasabirizaga, iteze umukiro n’ifunguro ku bandi igera aho ibona urumuri kurusha umukungu. Ngaha rero aho Yezu yatubwiye ati: “Hahirwa abakene ku mutima kuko ingoma y’ijuru ari iyabo”. Ese buri muntu muri twe birashoboka ko amurikirwa maze amaso ye y’ukwemera akamufasha gukurikira Yezu ubudacogora? Dusabe Imana guhumuka, kubona no gutera imbere mu kwemera gushinze imizi mu isengesho ridacogora.
Bikira Mariya aduhakirwe!
Padiri Théoneste NZAYISENGA