Yezu navukire mu miryango ikundane

Inyigisho y’icyumweru cy’Umuryango Mutagatifu Umwaka A, 29/12/2019.

Isomo rya 1: Sir 3,2-6.12-14

Zaburi: Zab 128 (127),1-2,3,4.5bc

Isomo rya 2: Kol 3,12-21

Ivanjiri: Mt 2,13-15.19-23

1.Agaciro k’umuryango n’uko ubana

Bakristu dukunda, nimugire Yezu, Mariya na Yozefu. Tugeze ku cyumweru duhimbazaho umunsi mukuru w’Umuryango Mutagatifu wa Yezu, Mariya na Yozefu. Turacyari mu byishimo bya Noheli, nimukomeze kwakira ingabire Imana ituzaniye kuko turi kumwe na yo. Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye aratwumvisha neza agaciro k’umuryango n’uko umuryango ugomba kubana mu buzima bwa buri munsi kandi unyuze Imana n’abantu. Umuhanga Mwene Siraki amaze kwitegereza neza yasanze kubaho kw’umuryango mwiza tubikomora ku babyeyi, ni yo mpamvu mu nama agira abana avuga yeruye ati: “Uwubashye se aba ahongereye ibyaha bye, na ho uhimbaje nyina aba ameze nk’uwihunikiye byinshi”. Koko ukwibyara gutera ababyeyi ineza, iki cyumweru kirongera kugaruka ku kuba Imana umubyeyi wacu mu kudutagatifuza, iduha umuryango nk’ikimenyetso nyacyo koko kidufasha kuyumvira.

2.Umuryango ushimisha Uhoraho

Ni koko umuryango ubanye neza ushimisha uhoraho kuko na wo uhorana ibyishimo bituruka kuri Uhoraho. Mu ivanjili ntagatifu turabona umugabo w’intungane koko kandi wumviraga uhoraho, Yozefu ntabwo avuga menshi ahubwo arangwa n’ibikorwa binyura Imana, atega amatwi, akazirikana ubundi agashyira mu bikorwa ibyo Nyagasani yamubwiye. Iyi myitwarire igaragaza koko umugabo uhibibikanira umuryango we mu bibi no mu byiza. Yozefu ni wa wundi warebaga ibiri kuba we akabitura Imana kandi akamenya kuyibaza mu mutima we! Na yo yajya kumwereka icyo agomba gukora ikakimwereka yiherereye. Mu buzima bwe yaranzwe no guhibibikanira umuryango awushakira amahoro. Yozefu afite Umwami wuje amahoro mu biganza bye, nyamara ntabwo Herodi ayashaka, ahubwo ari kuyihunza.

Bakristu, mu buzima bwacu koko hari igihe tutamenya ko Imana iri kumwe natwe. Jambo turi kumwe ntabwo tugomba kumushakira kure yacu, kandi yaraje kubana natwe. Kuri Noheli, Jambo asakaza amahoro mu miryango yose y’isi. Kandi koko icyamuzanye ni ugushinga ingoma y’amahoro izahoraho iteka. Nta mahoro yarangwaga mu bantu, Imana yemera kunyura mu muryango wiyoroshya kugira ngo iyadusakazeho.

  1. Umuryango w’amahoro

Ingoma y’amahoro yinjirwamo n’abantu Imana ikunda kandi na bo bakemera gukundwa na yo. Bariya banyabwenge bamaze kubona Amahoro yabo ntibabaye bagisubiye kwa Herodi kuko we yari akigundiriye amahoro isi itanga. Nguko uko isi ya none nta mahoro ifite kubera ko yitandukanyije na Jambo wavukiye kiyimurikira.

4.Koroherana no gukundana mu muryango

Abemeye kumurikirwa na we ni abemera kugira umutima wuje impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze n’ukwiyumanganya nk’uko Mutagatifu Pawulo yabitubwiye mu isomo rya kabiri. Ni byo koko abemera gukurikiza Urugo Rutagatifu rw’I Nazareti bagomba guca bugufi mu mibereho yabo; uwavukiye mu kavure aradutoza kworoherana ndetse no gukundana mu muryango. Urugo ruteye uku ni koko rushimira Imana ndetse rukaririmba zaburi ruyisingiza kuko baba bazirikana ko iri rwagati muri bo.

  1. Umuryango uzaba igicumbi cy’Imana mu bantu

Bakristu bavandimwe iki cyumweru twongere tuzirikane urukundo ruhebuje Imana yadusanganije, natwe dufate ingamba zo kwongera kwishimira ko Nyagasani yadusuye kandi akatwiyereka. Koko impwuhwe z’Imana ntizigira umupaka, ngaho natwe duhaguruke twamamaze impuhwe zayo. Mu byo dukora n’ibyo tuvuga byose tubikore mu izina rya Nyagasani bityo koko umuryango wacu uzaba igicumbi cy’Imana mu bantu.

6.Dusabire imiryango itarangwamo amahoro.

Yezu ati: “Ibyo mwaragiriye umwe muri abo baciye bugufi ni jye mwabaga mubigiriye”, muri iki gihe hari imiryango itarangwamo amahoro, nimucyo tuyisabire, kandi hari n’indi ibayeho mu bibazo harimo ubukene, kutizerana, gusesagura, umwiryane n’ibindi… abo bose tubasabire, tubaragize Urugo rutagatifu rwa Yezu Mariya na Yozefu.

Kuri iki cyumweru cy’Umuryango Mutagatifu nimucyo dusabe Yezu wavutse aze yomore imitima yashegeshwe, Yezu wavutse nace inzangano mu bavandimwe, Yezu wavutse navukire imiryango ikundane, Navukire abana bakunde ababyeyi babo maze twese duterwe ibyishimo na Jambo wigize umuntu, maze ibisingizo byose tubiharire Nyagasani.  

Padiri Rémy Mvuyekure

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho