Yezu ndakwizera

Inyigisho y’icyumweru cya kabiri cya Pasika, umwaka A

Ku ya 27 Mata 2014

Bavandimwe,

Kuri iki cyumweru, tariki ya 27 Mata 2014, Kiliziya Umubyeyi wacu iradushishikariza gushimira Imana kubera ibitangza byinshi ikomeza kudukorera. By’umwihariko uyu munsi turakomeza guhimbaza izuka rya Kristu. Kubera ko Pasika ari umunsi mukuru ukomeye cyane, tuwutegura mu minsi 40 y’igisibo, tukawuhimbaza mu minsi 50, ni ukuvuga kugera kuri Pantekosti. Turahimbaza kandi umunsi mukuru w’Impuhwe z’imana. Uyu munsi kandi turifatanya n’abagiye i Roma aho papa Fransisko ashyira mu rwego rw’abatagatifu Papa Yohani wa 23 na papa Yohani Pawulo wa kabiri.

  1. Nimugire amahoro

Ivanjili y’uyu munsi irimo inyigisho nyinshi kandi nziza (Yh 20, 19-31). Twazirikana ku mahoro Yezu wazutse atuzaniye. “Nimugire amahoro”, ngayo amagambo ya mbere ya Yezu amaze kuzuka. Yezu araha abigishwa be kado y’amahoro, natwe arduha kado y’amahoro.

Icya kabiri twazirikanaho ni ibyishimo. Abigishwa babonye Nyagasani basagwa n’ibyishimo. Natwe guhimbaza Yezu wazutse bidutere ibyishimo.

Icya gatatu twazirikanaho ni ukwemera. “Hahirwa abemera batabanje kwirebera”. Abo ni twebwe tutabonesheje Yezu amaso y’umubiri; tumwemera duhereye ku buhamya bw’abandi. Turahirwa ko tumubonesha amaso y’ukwemera.

Bavandimwe,

hari intera eshatu z’ingenzi mu kwemera izuka rya Kristu: kwemera ko Kristu yazutse, kuzukana na we no kuzura abapfuye.

  • Kwemera ko Yezu yazutse

Ni kuki mushakira umuzima mu bapfuye? Ntari hano ahubwo yazutse”. Ni ukuri Yezu yarazutse. Izuka rya Yezu si umugani cyangwa igitekerezo abantu bahimbye. Umukristu ni uwemera izuka rya Kristu, agahimbaza icyumweru, umunsi Yezu yazutseho. Izuka rya Yezu ryahinduye isi. Urupfu rwahindutse ubuzima. Ukwemera kwa gikristu ni ukwemera izuka. Abakristu bonyine ni bo bemera izuka ry’abapfuye. Pawulo ati “Niba wemera ko Kristu ari Nyagasani, ukemera ko Imana yamuzuye, uzagira ubugingo” (Rom 10, 9).

  • Kuzukana na Kristu

Ese nemera ko izuka ritangirira hano ku isi? Kuzuka kw’abantu biri ukubiri: hari izuka ry’imibiri, rizaba ku munsi w’imperuka, hari n’izuka ry’imitima riba buri munsi.Izuka ryacu ritangirira hano kuri iyi si. Imva Nyagasani ashaka kudukuramo ni icyaha. Imva ni inzangano, amacakubiri, ishyari, inzika, ubugome, ubugizi bwa nabi, ubwoba, ikinyoma, ubujura, ubusambanyi n’izindi ngeso. Uwabaswe n’izo ngeso mbi ni nk’aho yapfuye, ni nk’aho ari mu mva. Uyu munsi Nyagasani aje kutuvana mu mva. Aratubwira nk’uko yabwiye Lazaro ati”Sohoka” Niwumva ijwi rye ntunangire umutima ngo wigumire mu mva wamenyereye kwiberamo.Emerera Yezu wazutse akuzure, uzukane na We. Mwemerere akuvane mu gahinda, agusendereze ibyishimo; akuvane mu cyunamo, agutegurire ibirori, akuvane mu mwijima, akumurikire nawe ubere abandi urumuri, akuvane mu rupfu agusendereze ubuzima, ube muzim kandi utange ubuzima.

  • Kuzura abapfuye

Ubwo ni ubutumwa Yezu wazutse aduha uyu munsi.” Aho munyura, muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje. Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi”(Mt 10,7-8). Yezu aduha ubutumwa bwo kuzura abapfuye. Ese birashoboka? Birashoboka. Si ukubasubiza ubuzima nk’uko Yezu yazuye Lazaro. Ni ukubafasha kugira ubuzima nya buzima.

Koko rero, abanyarwanda bavuga ko hari umuntu upfa bagahamba, hakaba n’undi upfa ahagaze. Abo bapfuye bahagaze nibo Yezu atwoherezaho. Tugomba kubafasha kuva mu mwijima, mu cyaha, mu ngeso mbi bakagendera mu rumuri, bakaba abana b’urumuri. Ni ukubavana mu gahinda bakagira ibyishimo.

Koko rero, abanyarwanda batari bake bameze nka wa muntu Ivanjili itubwira wari mu rugendo ava i Yeruzalemu ajya i Yeriko (Lk 10, 29-37). Yaje kugwa mu gico cy’abajura, baramwambura, baramuhondagura bamusiga ari intere. Umuherezabitambo aza kunyura iyo nzira, aramubona, arihitira. Haza kunyura umunyasamariya w’umunyampuhwe, aramubona, amugirira impuhwe, amwitaho.

Abanyarwanda benshi barakomeretse, bafite ibikomere ku mubiri no ku mutima. Nk’abakristu dufite ubutumwa bwo kwemerera Yezu akatwomora ibikomere dufite natwe tugafasha abandi gukira ibikomere tubagaragariza urukundo. Burya urukundo ni umuti, ni ifunguro. Babyeyi, mujye mutungisha abana banyu urukundo. Abashakanye, urukundo nirwo rwubaka urugo. Ubuze urukundo arwara “bwaki” ikira bigoranye.

Nimwe bagabo bo kubihamya”. Ubutumwa Yezu aduha bushushanywa n’itara rya Pasika. Urumuri rwacu ni Yezu Kristu natwe tukagomba kumurikira abandi. “Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora basingize So uri mu ijuru.” (Mt 5,13-16). Guhimbaza Pasika ni ukwiyemeza kuva mu mwijima tukajya mu rumuri kandi tukabera abandi urumuri ari mu magambo tuvuga, mu bikorwa dukora, mu byemezo dufata, mu myifatire yacu mu buzima bwa buri munsi.

  1. Umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana

Uyu munsi mukuru washyizweho ku rwego rwa Kiliziya y’isi yose na papa Yohani Pawulo wa kabiri ku tariki ya 30 Mata 2000. Uhimbazwa buri mwaka ku cyumweru gikurikira Pasika nk’uko Yezu yabisabye Mama Fawustina (Helena Kowalska 1905-1938). Kuri uyu munsi Yezu asendereza impuhwe ze abamugana bose bamwizeye. Ntidutinye kumusanga uko twaba tumeze kose, n’ibyaha twakoze byose.

Koko rero, “Impuhwe z’Imana ni nk’amabere arese yuzuye mu gituza, maze umubyeyi agashimishwa n’uko umwana yonse agahaga akanezerwa. Impuhwe z’Imana ni nk’ijuru rirese imvura, maze ubushake bwacu bwo kuziyambaza no kuziringira bukamera nk’ishyamba rikurura imvura. Imitima yacu ikamera nk’ubutaka bwasomejwe n’imvura maze bukarumbuka”.

Kugira ngo isi igarure ubuzima, ni ngombwa ko twemera impuhwe z’Imana. Twoye kuzishyiraho umupaka kuko iteka zihora zikeneye kuziba icyuho duterwa n’akaga kacu. Isi ntizigera ibona amahoro igihe cyose izaba itarahindukirirana icyizere impuhwe z’Imana”.

Impuhwe Imana itugirira iyo tuzakiriye, tuba imiyoboro yazo natwe tukazigirira abandi.

  1. Abatagatifu Yohani wa 23 na Yohani Pawulo wa 2

Papa Yohani wa 23 abakuru baramuzi. Yabaye umushumba wa Kiliziya gatolika kuva mu 1958 kugeza 1963. Yateguye anatangiza inama nkuru ya Kiliziya (Konsili) ya Vatikani ya kabiri (1962-1965). Ikindi cyamuranze ni ukuvugurura Kiliziya kugira ngo urumuri rwa Kristu rurusheho kumurikira ibihe tugezemo. Inyandiko ze Amahora ku isi (Pacem in Terris) na Kiliziya Umubyeyi n’Umwigisha (Mater et Magistra) zikubiyemo inyigisho na n’ubu abantu bakizirikanaho.

By’umwihariko papa Yohani wa 23 niwe wahaye Kiliziya gatolika mu Rwanda, mu Burundi no muri Kongo ubuzima gatozi tariki ya 10/11/1959 mu nyandiko yise “Nk’akabuto ka Sinapis” (Cum parvulum sinapis granum). Ubwo misiyoni zahindutse paruwasi, vikariyati zihinduka diyosezi.

Papa Yohani Pawulo wa kabiri we ndumva abenshi tumuzi. Yasuye u Rwanda kuva tariki ya 7 kugera tariki ya 9/1990. Icyo gihe nigaga mu Iseminari Nkuru. Nagiye mu Misa yasomeye i Mbare muri diyosezi ya Kabgayi aha ubupadiri abadiyakoni barenga 50. Yakomeje ajya muri Bazilika i Kabgayi gusengera kumva z’abepiskopi Hirth, Classe na Déprimoz. Ese twamwigiraho iki? Yohani Pawulo wa kabiri yakundaga gusenga, agakunda gushengerera Isakaramentu ritagatifu no kuvuga ishapule. Yakundaga urubyiruko akarushishikariza kugira uruhare mu kubaka isi ishingiye ku rukundo. Yakunze kgusura ibihugu byinshi akomeza abakristu mu kwemera. Yaharaniraga ko umuntu uwo ariwe wese n’uko amaze kose yakubahwa. Ni muri urwo rwego yamaganye yivuye inyuma gukuramo inda, n’ubushakashatsi butesha agaciro ikiremwemuntu. Yohani Pawulo wa kabiri yatanze inyigisho zisobanura ku buryo buboneye urukundo rw’abashalkanye n’urugo rwa gukristu. Twamwigiraho kandi kubabarira kuko yababariye uwigeze kumurasa akamara igihe kitari gito mu bitaro. Twamwigiraho kandi kwikorera umusaraba tutinuba. Mu myaka ye ya nyuma yarembejwe n’indwara ariko akomeza ubutumwa bwe, yerekana kwakira ububabare gikristu.

Isengesho ryabo rikomeze riduherekeze kandi urugero rwiza rw’imibereho yabo rutumurikire.

Bavandimwe,

dukomeze duhimbaze mu byishimo ibirori bya Pasika. Iyi Pasika ya 2014 ibere buri wese intangiriro y’ubuzima bushya. Dusezerere muntu w’igisazira, duhinduke abana b’urumuri, turangwe n’ubumwe n’urukundo. Iyi Pasika idukomeze mu kwemera, itwongerere ukwizera kandi ituvugururemo urukundo n’impuhwe.

Maze Kristu twemera atubere urumuri, natwe tumurikire abandi duhereye mu ngo zacu, mu miryangoremezo, ku kazi, mu mashuri n’ahandi. Umubyeyi Bikira Mariya abidufashemo.

Pasika Nziza kuri mwese.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho