Yezu ni Izina twahawe gukirizwamo

Inyigisho yo ku wa Gatatu w’icyumweru cya 7 gisanzwe, Mbangikane, Umwaka A

Ku ya 26 Gashyantare 2014 – Yateguwe na Padiri François Xavier MPETARUKUNDO

Amasomo: Yak 4,13-17; Zab 48(49),2-3,6-7,8-9,10-11ab; Mk 9, 38-48

(Murebe indi nyigisho ijyanye n’amasomo y’uyu munsi yateguwe na Padiri Charles HAKORIMANA)

Mu izina rya Yezu hari ubuzima bwirukana umwijima. Ese tujya tuzirikana kubyo dukora, tuvuga cyangwa dutekereza ngo turebe niba bihuje n’ugushaka kw’Imana? Mu ivanjiri yo kuri uyu wa gatatu, turumva abigishwa ba Yezu bamaze kubona umuntu wirukana Roho mbi mu izina rya Yezu bagatangazwa no kubona adakurikira Yezu! Ese birashoboka ko umuntu yakwirukana Roho mbi mu izina rya Yezu ariko ntakurikire Yezu? Birashoboka! Kuba Roho mbi igenda ntago ari kubw’imbaraga z’uriya muntu ahubwo ni ku bw’Izina rya Yezu!

Izina rya Yezu rirakiza, izina rya Yezu rikangangaranya Sekibi n’abambari be. Abanyarwanda baca umugani ngo “uhagarikiwe n’ingwe aravoma!” Ubwo se uhagarikiwe n’izina rya Yezu we yakorera ibimeze gute umwanzi w’abantu Sekibi? Muri Yezu Kristu abamwemera bafite ububasha bwo kwirukana Shitani. Ubu turi abana b’Imana n’abagenerwamurage b’ingoma y’Ijuru tubikesha Yezu Kristu umukiza wacu.”Abo yamenye kuva kera,yanabageneye guhabwa isura y’umwana wayo ngo abe umuvukambere mu bavandimwe benshi”(Rom 8,29).
Izina rya Yezu turivuge ni isengesho ryiza ritabara Roho ziri mu isukuriro. Aho bavuga Yezu Sekibi irahunga.

Ngaho rero bavandimwe,”Nimwisubireho, buri muntu muri mwe abatizwe mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo ababarirwe ibyaha bye, kandi muhabwe ingabire ya Roho Mutagatifu”(Int 3, 38).
Muri iki gihe turimo dusabe Imana ingabire y’ubushishozi kuko banyamurwanyakristu babaye benshi ndetse bamwe ntibatinya kwiyitirira Yezu Kristu bishakira indonke n’amaramuko. Murabe maso kuko muri iyi minsi na Sekibi yahaye ingaruzwamuheto zayo ububasha bwo gukiza indwara mugihe gito ariko ukize sekibi zikamuturamo atazi iyo zituruka! Murabe maso! Mushengerere Yezu mu kwemera, mwikwirukira ibitangaza mutazi iyo bituruka. Nyagasani Yezu araduhagije tumugane adukize. Nibyo koko ushoboye gukora icyiza ntazareke kugikora kuko natagikora abizi kandi abishaka azaba akoze icyaha nk’uko ibaruwa ya mutagatifu Yakobo ibitubwira(Yak 4,17).

Umubyeyi Bikira Mariya abakikire maze Sekibi ababererekere.
Umunsi mwiza kubitwa Nestori, Faustiniyani na Porfiri.

Padiri François Xavier MPETARUKUNDO

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho