Inyigisho: Yezu ni nde ? (Lk 9,18-24)

Ku wa 23 Kamena 2013, Ku cyumweru cya 12 gisanzwe, Umwaka C

Inyigisho yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Yezu ni nde ? (Lk 9,18-24)

Bavandimwe, Ijambo ry’Imana Kiliziya Umubyeyi wacu yaduteguriye ngo ritubere ifunguro ridutunga, rikubiyemo intungaroho nyinshi. Nagira ngo nibande ku Ivanjili ya Luka aho Yezu yimenyesha abigishwa be. Arabamenyesha kandi ibya ngombwa ku muntu wese ushaka kumukurikira. Mbere yaho Yezu arabanza gusenga.

  1. Gusenga

Luka arabanza kutwereka Yezu ahiherereye asenga ari kumwe n’abigishwa be. Yezu, nk’uko Luka amutubwira, akunda gusenga. Hari n’ubwo amara ijoro ryose ari wenyine asenga. Yezu kandi ashishikariza abigishwa be gusenga ubutarambirwa. Akabaha urugero rw’umupfakazi w’umukene umucamanza yari yaranze kurenganura. Kubera umuhate w’uwo mupfakazi wahoraga aza kumubwira ati “Nkiranura n’uwo tuburana”, umucamanza yageze aho ava ku izima, yamera kumucira urubanza. Yezu aheraho ashishikariza abigishwa be guhora dusenga ubutarambirwa. I Getsemani ati “nimube maso kandi mwambaze, kugira ngo mutaza kugwa mu gishuko: umutima w’umuntu uharanira ibyiza, naho umubiri wo ugira intege nke” (Mt 26, 41). Isengesho ridufasha kumenya neza Yezu uwo ari we.

  1. Mwebwe se muvuga ko ndi nde?

Yezu yari amaze imyaka ibiri n’igice ari kumwe n’abigishwa be. Yabigishije byinshi. Babonye ibitangaza yakoze. Umunyeshuri ariga igihe cy’ibizami kikagera. Yezu arashaka kumenya niba mu nyigisho yatanze mu bitangaza yakoze hari icyo bakuyemo. Ntabariza muri rubanda ahari kugira ngo bitabananira bagatuma abandi bacika intege. Arashaka kumenya niba bazi ibanga rye, niba bazi uwo ari we by’ukuri. Biherereye arababaza ati “Rubanda bavuga ko ndi nde?” Igisubizo kiraza vuba. Bamwe ngo “Uri Yohani Batista, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera”.

Ibyo rubanda bavuga ni byiza, ariko ntabwo ari byo bishishikaje Yezu. Arashaka kumenya niba abigishwa be bamuzi neza. Niko gukomeza ababaza ati “Ibyo rubanda bavuga nabyumvise. Ese namwe nicyo gisubizo cyanyu? Mwebwe se muvuga ko ndi nde?” Petero mu izina rya ba Cumi na babiri, ati “Uri Kristu w’Imana”. Yezu abihanagiriza kutagira uwo babibwira kugira ngo bitazamuvangira mu gushyira mu bikorwa umugambi w’Imana, mu gusohoza ubutumwa bwe.

Yezu abonye bamaze kumenya uwo ari we neza, atangira kubigisha adashyiramo amazi. Umwana w’uruhinja, atungwa n’amashereka. Uko agenda akura bakamuhindurira. Bakamuha umutobe w’imbuto, bakamuha amata, ubundi bakamuha imbuto, bakazagera ubwo bamuha ibiryo bisanzwe.. Ubwo amenyo ye aba amaze gukomera.

Na Yezu yabanje guha abigishwa be inyigisho twagereranya n’amata. Akora ibitangaza. Ubu rero igihe kirageze ngo abatungishe ibiryo bikomeye. Bazi uwo ari we ntibazasubira inyuma. Ubu noneho agiye kuberurira, ntakivugira mu migani. Agiye kubagezaho umugambi w’Imana wo gukiza abantu n’uburyo agiye kuwushyira mu bikorwa.

Agiye kabahishurira ikintu gikomeye muri uwo mugambi: urupfu rwe n’izuka rye. Ati “ Ni byo koko ndi Kristu w’Imana. Ubu rero tugiye kujya i Yeruzalemu. Nitugerayo Abakuru b’umuryango, abaherezabitambo n’abigishamategeko bazancira urubanza rwo gupfa. Nzicwa. Ariko ntimugire ubwoba, ku munsi wa gatatu nzazuka”. Ubwo abigishwa bari bamuteze amatwi. Ntihagira ubaza ikibazo. Bari bababaye bibaza uko bizagenda. Ariko kubera ko rwari urupfu rw’undi… Barimo bagenda baba bageze aho imbaga y’abantu benshi yari iteraniye. Yezu ababwira ibintu ngombwa ku bashaka gukurikira Yezu.

  1. Ibintu ngombwa ku bashaka gukurikira yezu

Yezu amaze kubwira abigishwa be ibizamubaho, agiye noneho kubahishurira ibibareba bo ubwabo. Nabo bazahura n’ububabara niba koko biyemeje gukurikira Yezu.Ese Kuba umwigishwa wa Yezu bisaba iki?Ntibibaza amashuri aya n’aya. Ntibabibaza imyaka iyi n’iyi y’uburambe ku kazi. Amarembo arafunguye ku muntu wese. Hari indirimbo ibivuga neza: “Ngaya amarembo arakinguye, mwese nimuze mwinjire mu Muryango mushya w’abana b’Imana, ni mu rukundo rwa Yezu”. Dore bimwe by’ingenzi Yezu asaba abantu bose bashaka kumukurikira bakaba abakristu.

  • Kuba ubishaka

Ntawe uba umukristu ku ngufu. Bisaba kuba ubishaka, ukabihitamo, ukabyiyemeza. Niyo mpamvu ababatijwe mu kwemera kwa Kiliziya bakiri impinja, iyo bamaze gukura bahamya ukwemera kwabo bagahabwa Isakramentu ry’ugukomezwa. Igihe utarafata icyemezo cyawe bwite, uba utaraba umukristu byuzuye, ukigendera mu “kigare” nk’uko babivuga.

  • Kwiyibagirwa

Ni uguha Yezu umwanya wa mbere mu buzima bwawe, muri gahunda zawe, mu byo uvuga no mu byo ukora. Ntugendera ku byifuzo byawe. Ugushaka kw’Imana akaba ari ko ushyira imbere. Nka Yezu mu murima w’imizeti ati “Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka Dawe” (Lk 22,42). Na Pawulo yaravugaga ati “Mu by’ukuri ndiho, ariko si jye: ni Kristu uriho muri jye” (Ga 2,20). Mbese ni nko gufata ikirahuri cyuzuye amazi, ukayamena kugira ngo Yezu abone aho ashyira umukiro atuzaniye.

  • Guheka umusaraba

Kuba umwigishwa wa Yezu ni ugukurikira Umukiza wabambwe ku musaraba. Nk’uko abivuga neza, nta mugaragu usumba shebuja. Ubukristu butagira umusaraba si ubukristu. Iyo Yezu avuze guheka umusaraba, ntabwo ari wa wundi w’igiti cyangwe se wa undi ubumbye mu cyuma. Ni ubuzima tugomba kwakira n’ibibazo bijyana nabwo. Ni ukunyura mu muryango ufunganye, ugana mu bugingo, igihe abandi benshi bayobotse inzira y’igihogere ijyana mu cyorezo. (Mt 7,13-14)

  • Gukurikira Yezu

Kuba umwigishwa wa Yezu ni ukumurangamira ukamukurikira. Bisaba kumenya neza uwo ari we. None se wakurikira umuntu utazi? Waba uzi azakugeza hehe? Niyo mpamvu kiriya kibazo abaza abigishwa be gifite umwanya ukomeye mu bukristu. “Mwebwe se muvuga ko ndi nde?” Ntabwo ashaka igisubizo cy’umuntu ku giti cye n’ubwo nacyo gifite agaciro kacyo. Arashaka igisubizo cy’Ikoraniro mbese igisubizo cya Kiliziya. Petero aravugira Kiliziya yose. Ni ukuvuga ko umukristu akurikira Kristu uko Kiliziya imwemera kandi imwigisha. Bitandukanye no kugendera ku marangamutima y’uko umuntu amwumva mu mutima we, cyangwa se gukurikira umuvugabutumwa uyu n’uyu. Ubukristu buri gihe bujyana n’ubushishozi. Niba uko uzi Yezu bitandukanye n’ukwemera kwa Kiliziya imwe, itunganye Gatolika kandi ikomoka ku ntumwa, uwo Yezu ushobora gusanga atari Imana ahubwo ari ikigirwamana. Niyo mpamvu usabwa kumusezeraho ukamenye Yezu by’ukuri uko yigaragaza muri Kiliziya ye. Niyo mpamvu usanga umukristu ashishikarira gusoma Ijambo ry’Imana, kugira ngo amenye Yezu by’ukuri: uko ibye byahanuwe mu Isezerano rya Kera, uko yabyujuje mu Isezerano rishya. Umukristu asabwa kumenya neza ubuzima bwa Yezu : aho yabaye, uko yabayeho, amagambo yavuze, ibikorwa yakoze, inyigisho ze, urupfu rwe, izuka rye, uburyo akorera muri Kiliziya ye… Umukristu ashishikarira kandi kwigishwa kugira ngo arusheho gusobanukirwa.

Kumenya Yezu by’ukuri bijyana no kumukunda no kumukundisha abandi. Ukunda Yezu aramuzi kurusha wenda uwasomye ibitabo byinshi bimuvuga.

Dukomeze dusabirane kugira ngo tumenye Yezu by’ukuri. Turusheho kumukunda, kumukurikira no kumumenyesha abatamuzi.

Mbifurije icyumweru cyiza.

A. UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho