Inyigisho: Yezu ni nde?

Ku wa kane w’icyumweru cya 18 C, giharwe, 2013

Ku wa 8 Kanama, Mutagatifu Dominiko

Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Muri gatigisimu batwigishije ko Yezu Kristu ari Umwana w’Imana wigize umuntu kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Imana Data wa twese udukunda, kandi ngo nitumara kurangiza imirimo dushinjwe ku isi azatugeze mu bugingo bw’iteka. Ivanjiri y’uyu munsi iradufasha gusubiza neza iki kibazo. Kugirango abigishwa bumve uburemere bw’iki kibazo Yezu yakibajije ukubiri : «Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?», «Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?».

Abantu bavuga ko umwana w’umuntu ari nde ?

Kuri iki kibazo cya mbere Yezu yabajije intumwa ze, zamusubije zigira ziti : «bamwe bavuga ko ari Yohani Batisita, abandi ko ari Eliya, abandi ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bandi bahanuzi.» Aba bahanuzi Batisita, Eliya na Yeremiya babaye ibihangange mu mateka y’umuryango w’Imana. Kubera ishyaka ry’Imana ryabagurumanagamo ntawe batinyaga. Aho kuryamira ijambo ry’Imana bashoboraga kuryamira ubugi bw’inkota. Iki gisubizo kitwereka ko Yezu yari yaramenyekanye nk’umunyabubasha, ukora ibitangaza. Ndetse banuganugaga ko ari we Mukiza Isiraheli yari itegereje.

Uburyo ikibazo kibajije n’uburyo gisubije umuntu yabigereranya n’ubumenyi umwigishwa akura mu nyigisho za gatigisimu. Umwigishwa ushaka isakaramentu ryo gukomezwa ashobora gufata ibitero yigishijwe mu mutwe, babimubaza akabisubiza, ndetse ashobora no kuba yarasomye ibitabo byinshi bamuvugaho kuburyo yarusha ubumenyi umukateshisiti umwigisha. Kugira ubumenyi nk’uyu mwigishwa ni byiza, ariko se birahagije ? Nicyo cyatumye Yezu abaza ikindi kibazo.

Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?

Iki kibazo cya kabiri Yezu yabajije abigishwa be yashoboraga kugishyira mu bucye (mu bumwe) akavuga ati « wowe se uvuga ko ndi nde ? » Kugirango ugisubize neza n’uko uba warahuye na Yezu, mwaraganiriye, waramwumvise, waramurebye, waramwiboneye, waramwize imigenzo, waramugejejeho imibereho yawe n’ibibazo wibaza mu buzima bwawe n’ubw’abawe. Mutagatifu Petero ahura na Yezu bwa mberer yiboneyeko amurusha kumenya umwuga we w’uburobyi, dore ko yari yaraye aroba ntagire amafi afata, nyamara Yezu yaroba ku manywa amafi agasizanira mu rushundura. Yiboneye Yezu atubura imigati, akiza abarwayi,… Igisubizo Petero yatanze ni ubuhamya bw’ibyo ubwe yiboneye, Imana ikamufasha kubyisobanurira. Mu izina rye n’irya bagenzi be yarasubije ati : «Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima!» 

Mu yandi magambo Petero yaravuze ati : «ni wowe Mukiza, uri umwana w’Imana itanga ubugingo». Undi muntu wese wakwiyerekezaho iki kibazo cya Yezu yavuga ati : Yezu ntabwo antererana mu bibazo by’ubuzima mpura nabyo, mu kurera abana, mu kazi, ku ishuri, mu baturanyi, mu bategetsi,… Yezu amfasha kubikemura.

Mu bintu by’ingenzi byerekana ko Yezu ari Kristu, ni ukuvuga umukiza, icya mbere n’uko iterabwoba ry’urupfu ashobora kuritsinda. Ibyo yabivuze mu magambo yavuze asubiza Petero aho yagize ati : «uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda »  (la puissance de la Mort ne l’emportera pas sur elle). Amagambo Yezu yaganiriye na Petero nyuma y’ubu buhamya bwe ni ayo kwitondera cyane. Munyihanganire nyasesengure.

Yezu, Petero n’Imana Data

Cya gitero cya gatigisimu twahereyeho kiragira kiti: Yezu Kristu niUmwana w’Imana wigize umuntu kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Imana Data wa twese udukunda. Umurimo wa mbere w’ingenzi wazanye Yezu hano ku isi ni ukumenyesha Imana Se, akaba ari nayo Mana Data wa twese udukunda. Yezu aragira ati : «Urahirwa, Simoni mwene Yonasi, kuko atari umubiri n’amaraso byabiguhishuriye, ahubwo ni Data uri mu ijuru». Eh ! Aha ni aho kwitonderwa cyane ! Aya magambo ya Yezu avuze ko mu buzima bwacu haba ibyo Imana iduhishurira tukaba twabibwira abandi nk’ijambo ryayo yatwongoreye n’ubwo tutaba tubizi neza. Muri make Yezu yabwiye Petero ko amagambo yari amaze kuvuga atari aye ahubwo ko yayumvanye Se uri mu ijuru. Aya magambo ni ayo kwitonderwa kuko iyo tuvugishije Imana Data mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru, haba ubwo idusubiza ntitubimenye.

Andi magambo Yezu yabwiye Petero nayo arakomeye cyane kandi afite icyo yabwira abantu bo muri iki gihe. Cyane cyane Abanyarwanda. «Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru.» Byumvikane neza: fondasiyo Kiliziya yubatseho ni urutare. Nta kibabarisho na kimwe kizayikanga; yewe n’urupfu ntiruzayikanga kuko Yezu yarutsinze avuka mu bapfuye.

Nyamara n’ubwo yabahishuriye aya mabanga akomeye y’uko koko ariwe mukiza, akaba n’umwana w’Imana, ko Petero yabibwiwe n’Imana Se, ko kandi Petero azaba fondasiyo y’urutare Kiliziya izubakwaho, Yezu yasabye abigishwa be kutazagira uwo babibwira. Kubasaba kubiceceka Yezu yabitewe n’uko rubanda rutashoboraga kumenya neza Yezu uwo ari we, n’ibanga rye.

Ese Munyarwanda uzi Yezu uwo ari we, mwari mwahura, yari yakuvugisha, yari yagutuma ? Burya iyo utari wafata umusaraba wawe ngo umujye mu nyuma, mubambanwe, noneho muzazukane, biragoye kumenya uwo ari we. N’abigishwa be bamumenye mu by’ukuri aho amariye kuzuka mu bapfuye. Niho bavuze bati : ni muzima koko, yazutse ntagipfuye, ntakundi urupfu ruzamugiraho ububasha.

Bavandimwe ndabashishikariza gusoma kenshi iyi vanjiri y’uyu munsi mukayizirikana. Ifite amagambo nyabuzima.

Padiri Bernardin Twagiramungu.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho