Inyigisho yo ku wa 2 w’icyumweru cya 4 gisanzwe, C
Ku ya 5 Gashyantare 2013
Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU
Bavandimwe, koko Yezu ni umukiza. Ni umuvuzi. Azi akababaro kacu. Afite amagambo ahumuriza. Ahoza. Iyo dushize ubwoba tukamubwira akababaro kacu, nta shiti aratwumva kandi akadukiza. Iyo tumwemeye, tukamwizera, tukamugezaho isengesho ryacu turikuye ku mutima, nta kabuza aratugoboka.
Uyu mugore uvugwa mu Ivanjiri n’uyu mutware w’isengero bafite icyo bahuriyeho. Bose barababaye, ariko ntibihebye. Ibyo bakora barabikorana ukwemera gukomeye n’ukwizera kwinshi.
Uyu mugore arakora uko ashoboye ngo akire uburwayi amaranye imyaka cumi n’ibiri. Ntako atashakishije ngo akire yifashishije ubuganga bw’icyo gihe. Nyamara ntacyo byatanze ahubwo ibintu byarushijeho kuba bibi. Icyo tugomba kumenya kandi ni uko kuva amaraso by’uyu mugore byamusabaga kwiheza ntajye mu bandi. Kuko yari ahumanye. Cyaraziraga rero kujya mu bandi bantu kugirango atabahumanya. Ariko ukwemera kwamuhaye imbaraga zo gutinyuka gukora ku mwambaro wa Yezu kugirango akire. Gukora ku mwambaro wa Yezu bivuzeko ari Yezu ubwe yari akozeho. Kuko umwambaro ushushanya uwambaye (le vêtement est symbole de la personnalité). Gukora ku mwambaro wa Yezu byakijije uyu mugore. Yezu yumvise ko hari ububasha bumuvuyemo.
Kino gikorwa cy’uyu mugore kirimo ubutwari. Aho Yezu abarije uwamukozeho, uyu mugore yabanje gutinya ariko nyuma aza kwiyemerera ibyamubayeho. Mu gihe yari yiteze ko agiye gucyahwa kubera icyo gikora yakoze rwihishwa, Yezu yamubwiye amagambo ahumuriza agira ati : «Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro, kandi ukire indwara yawe.»
Nanone twitegereze imyitwarire y’umutware w’isengero. Arashaka ashishikaye ko umukobwa we akira akishima nk’abandi. Biragaragara ko yubaha Yezu akanamushyiramo ukwizera gukomeye. Ntatinya kumupfukama imbere.
Ukwemera k’uyu mugore n’ukwa Yayiro bitandukanye cyane n’imyitwarire y’abantu baje kumumenyesha ko umwana we yapfuye. Iyo bavuga ngo « Mwikwirirwa muruhiriza ubusa umwigisha », amagambo nk’aya abuze ukwemera.
Twitegereje neza ukuntu Yezu yakiriye iyi nkuru mbi bari bazaniye umukuru w’isengero, twakuramo inyigisho y’ukuntu twakwitwara imbere y’umuntu ubabaye cyane. Yezu aramuhumuriza agira ati « witinya, komeza gusa ugire ukwemera ». Aya magambo ya Yezu ni ayo kugirango uyu mutware yigiremo ukwizera kunganira ukwemera kwe. Kuba kandi Yezu yarajyanye na Petero, Yakobo na Yohani bifite ikintu gikomeye bishatse kuvuga. Twibuke ko aba batatu aribo Yezu yagendanaga nabo mu bihe bikomeye by’ubuzima bwe : nk’igihe yihinduye ukundi, cyangwa ababarira mu murima Getsimani. Mbese bivuze ko iki gikorwa cya Yezu nacyo kiri mu bikomeye kuko gishushanya izuka rye. Iri zuka akaba ariryo shingiro ry’ukwizera kwacu n’agakiza dutegereje. Imiborogo batubwira ishatse kuvuga ko muntu ntacyo yishoboreye imbere y’urupfu. Nyamara Yezu nta bubasha rumurusha. Yarutsinze burundu igihe azuka akava mu bapfuye.
Isomo rikomeye iyi vanjiri idusigiye ni uko kwemera Yezu Kristu, tukamusaba dushishikaye bishobora gutuma akora igitangaza atari yabiteguye. Yezu agaragaye nk’umucunguzi, nk’umukiza udukiza ikibi cyose. Adukiza indwara z’umubiri n’iza roho. Yirinda ko twahabwa akato adukiza indwara zidutanya n’abandi. Ibi byose nyamara tubimufashamo iyo tugaragaje ukwemera n’ukwizera tumufitiye.
Iyi vanjiri itwibutse gusabira abantu bose tuzi barwaye, cyane cyane ababumaranye igihe kirekire.