Yezu ni We Mukiza.

Inyigisho yo ku wa 13 Mutarama 2017: Heb, 4, 1-5.11; Zab 78Mk2 1-12.

Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe iteka. Tugume twifurizanye umwaka mushya muhire ku bw´ingabire z´ukwemera Yezu Kristu agumye kuduhunda ho maze agakiza roho z´abamugana bose babikoranye ukwemera. Bityo rero “ntitukibagirwe na rimwe ibikorwa by´Uhoraho”(Zab 78).

Ibyaha byawe urabikijijwe: Iri n´ijambo ry´umukiro  kandi ryuzuy´ububasha igihe Yezu abwira ikirema ati “Mwana wanjye , mwana wanjye ibyaha byawe urabikijijwe”. Muri iyi minsi dukomeje kumva uko Yezu agumye kugenda akora ibitangaza byo gukiza abarwayi. Ejo twabonye ukuntu umubembe yaje amugana maze akamusaba kumukiza. Uyu munsi uje amugana akaba ari ikirema. Yezu agumye kwerekana impuhwe mu bikorwa bye kandi akanatwigisha ko izo mpuhwe ze zihoraho. Abonye ukuntu baje bahetse icyi kirema, yezu ntiyashidikanyije ko kuza bamugana bari bazi ko arabaha agakiza. Bivuga ngo Yezu ni We gakiza, n´Umukiza w´abantu. Ukwemera bari bifitemo aba bantu bazanye icyi kirema n´inkingi ikomeye ituma ibyo Yezu ari bukore biba igisubizo cy´ugushaka  n´ugusaba kubari mu mitima. Ibi bikaba bitwigisha ko igihe cyose dusabye nta buryarya, nta kabuza Imana iratwumva kandi ikadusubiza. Umuntu wese ufite ukwizera muri Kristu wavukiye kudukiza, aba abaye umwe nawe , bityo akitwa umwana We, kandi akabona ko ariwe Mukiza we.

Haguruka, ndabikubwiye: Aya n´amagambo yuzuye ububasha buva Kuri Mana. Nk´uko Yezu yabitubwiye, nta muhanuzi mu be. Iki n´ikibazo yagiye agira igihe cyose yabaga ari mu banyamategeko b´iyi si. Ibyo Yezu akora rero bikaba birenze ayo mategeko n´ubuhanga bw´ab´iy´isi. Bati ninde ushobora gukiza ibyaha atari Imana? Iki n´ikibazo cyiza, ariko gihita kinabonerwa igisubizo bidatinze. Ati n´iki gituma mutekereza mutyo mu mitima yanyu? Ibanga rya Yezu n´iryo kureba mu mutima wa buri wese. Ntabwo aba banyamategeko bamubazaga bashaka kwemera ibyo Yezu akora, ahubwo bashakaga kugirango yenda abasubize ukundi kudahuye n´ibyo ari gukora imbere yabo. Yezu yari Imana ariko ntibamenya ko ari Yo iri hagati yabo.

Tureke gushidikanya: Bakristu bavandimwe ni kangahe mu buzima bwacu tujya impaka za ngo turwane, zuzuye agasuzuguro kenshi iyo tutishimiye ibikorwa bya bagenzi bacu? Akenshi ako gasuzuguro kava ku inaratutanye, indakuzi, nzi so, nzi aho uvuka, yewe ntitunatinye kuvuga ko yize aha n´aha kugirango twerekane ko rwose nta bushobozi bwe, nta cyo ari cyo. Akenshi tuba twibeshya kuko uko umwana akura agenda ahabwa ingabire zinyuranye ku buryo ahubwo twagombye kwishimira intera umuntu agenda atera. Na Yezu rero ibi ntibyamurenze kuko yenda abenshi banibazaga aho yigiye amategeko n´ubuvuzi ku buryo yakiza abantu bene aka kageni. Ntiyatindiganyije kwerekana ububasha bwe ubwo agira ati” Ndabikubwiye haguruka ufate ingobyi yawe, witahire.  Uwari ikirema yarakize arahaguruka, asohoka bamureba nk´uko Ivanjili ibitubwira.

Bakristu bavandimwe nimucyo dusabe ukwemera n´ ukwizera maze tugire urukundo nk´urwa Yezu Kristu wahisemo gucungura abantu akerekana ko Imana ari Inyembabazi n´Inyempuhwe. Burya iyo ufashije umuvandimwe cyangwa umuhisi n´umugenzi akava mu kaga kamwokamyeuba ukoze igitangaza gikomeye  Kuri muntu no Kuri Mana bityo ukaba witagatifuje. Tureke ubwibone no kunangira imitima maze turangamire uwaducunguye adukize uburema twaba dufite ubwo aribwo bwose( inzangano, ukwikuza, agasuzuguro, kwishongora, n´ibindi bibabaza Imana). Nyagasni tumusabe atubabarire ibyaha byacu byose maze tuve ari We wenyine turangamira kuko ariwe gakiza kacu. Komera Yezu wavukiye kudukiza kandi ugume ubohore imitima yacu maze ikurangamire iyobowe na Roho Mutagatifu mu bumwe bw´Imana Data. Bikiramariya Mwamikazi w´abababaye komeza utubere Igihozo.

Padiri Emmanuel MISAGO.

Espagne.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho