Yezu ni we ugomba gukura njye ngaca bugufi

Inyigisho yo ku wa gatandatu nyuma y’Ukwigaragaza kwa Nyagasani,

Ku ya 12 Mutarama 2013, Igihe cya Noheli

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Yezu ni we ugomba gukura njye ngaca bugufi (Yh 3, 22-30)

Koko ni we ugomba gukura, naho njye ngaca bugufi”. Aya amagambo ya Yohani Batista ni nk’umugambi w’ubuzima bwe.Yayashyize mu bikorwa kuva agisamwa kugera ku rupfu. Turebe muri make ubuzima bwe.

Nk’uko mubizi, se Zakariya yari umuherezabitambo. Nyina Elizabeti yari ingumba. Akiri mu nda ya nyina yasabagijwe n’ibyishimo, nyina Elizabeti ahoberanye na Mariya wari utwite Yezu. Bikatwereka ko ubutumwa bwe yatangiye kubusohoza akiri mu nda ya nyina. Yohani yavutse ku buryo bw’agatangaza, atera ibyishimo ababyeyi n’abaturanyi. Bakamwibazaho, bati “uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe nawe?” (Lk 1, 57-66).

Amaze gukura yagiye kwibera mu butayu yitegura ubutumwa. Yabagaho ku buryo busanzwe, yitungirwa n’isanane n’ubuki bw’ubuhura. Yambaraga nk’abahanuzi ba kera, umwambaro ubuheshejwe ubwoya bw’ingamiya.

Yigishije iki?

“Nimutegure inzira ya Nyagasani muringanize aho azanyura”. Mwicuze. Ni mwere imbuto zijyanye n’ukwisubiraho nyako. Yabaye integuza ya Yezu. Izo nyigisho zajyanaga na batisimu yo kwisubiraho.

Urupfu rwe

Abanyarwanda baca umugani ngo “aho kuryamira ukuri waryamira ubugi bw’intorezo”. Yohani yicishijwe na Herodiya wari waracyuwe na Herodi. Yohani yari intwari cyane. Asanga Herodi ati “n’ubwo uri umwami, hari itegeko ry’Imana ritugenga twese. Nta burenganzira ufite bwo gutunga umugore w’umuvandimwe wawe Filipo”. Herodiya abyumvise ararakara cyane. Ati “agiye kunkura amata mu kanwa”. Yaje kumwicisha bamuciye umutwe (Mt 14,1-12).

Ese Yohani Batista twamwigiraho iki?

  • Kwiyoroshya

Yohani Batista yiberagaho mu buzima bworoheje. Ibyo byagaragariye mu myambarire no mu mirire. Aha twakwibaza uburyo tubaho, uburyo dutegura iminsi mikuru, uburyo dushaka kugaragara mu maso y’abantu.

  • Kujya mu butayu

Yohani yagiye ahantu hadatuwe, mu butayu kwitegura ubutumwa. Abihayimana bagira umwiherero w’icyumweru nibura rimwe mu mwaka, bakajya mu bigo bybigenewe. Dukwiye kugira uwo muco w’umwiherero. Turi mu isi yiruka. Bidusaba guhagarara gato, tukareba ubuzima bwacu, aho tugana. Uko tubanye n’Imana n’uko tubanye na bagenzi bacu, uko dutunganya ibyo dushinzwe. Nigeze kujya dusura abamonaki i Gihindamuyaga, mpurirayo n’umugabo w’i Kigali wazanye n’umugore we n’abana mu mwiherero w’iminsi ine. Wabonaga bishimye ugira ngo bageze mu ijuru.

  • Kwerekana Yezu

Yohani yari afite abigishwa. Abatungira agatoki abereka Yezu. Ati « dore uwo mukwiye gukurikira. Niwe Ntama y’Imana ukiza abantu ibyaha ». Natwe dufite ubutumwa bwo kwerekana Yezu, bwo gufasha abantu guhura na Yezu, bwo kubageza kuri Yezu. Ntidukwiye kuba urukuta rubuza abantu kumenya neza Yezu uwo ari we. Hari Umugabo w’Umuhinde witwa Gandi. Yari umuyoboke w’idini y’abahinde. Yakundaga gusoma Bibliya cyane cyane Isezerano rishya. Yaravugaga ati « iyo nsomye amagambo ya Yezu, ubuzima bwe n’ibikorwa bye, numva nahinduka nkaba umukristu. Ariko iyo mbonye ibikorwa by’abakristu duturanye, dukorana bidafite aho bihuriye n’ibyantse mu Ivanjili, cya gitekerezo cyo kuba umukristu kirayoyoka ». Bakristu, ibyo tuvuga, ibyo dukora bifite agaciro kanini imbere y’Imana n’imbere y’abantu. Umukristu ntavuga ibyo abonye byose, ntakora uko abyumva. Ngo n’abandi barabikora. Umukristu aba afite icyerekezo cy’ubuzima akomora kuri Yezu. Avuga ibijyanye na Yezu, ibiganisha ku rukundo nk’uko Yezu yadukunze.

  • Kuba umuhamya kugera ku rupfu

Yohani Batista yabaye umuhamya w’ukuri kugeza ubwo bimuviriyemo kwicwa. Murabizi mu batagatifu duhimbaza, hari abo kiliziya yita abamaritiri. Ni ukuvuga abishwe bahowe ukwemera kwabo. Muzi abamaritiri b’i Bugande. Umwami yarabicishije abaziza ko basenga. Buriya bumaritiri, ni ingabire idahabwa bose. Ariko hari ubumaritiri bwa buri munsi. Wakwigira mu Misa buri munsi bati « ariko noneho wabaye padiri ryari » ? Bati « ese usigaye warabaye mameya » ? Wakwibanira neza n’uwo mwashakanya nk’uko ivanjiri ibitwigisha,bati «  buriya yaramuroze ». Wakwanga kwakira ruswa bakaguhindura injiji. Bati « n’amashuri wize, ntuzi ko ihene irisha aho iziritse ! ». Wababarira abakugiriye nabi bakagufata nk’umuntu w’imbwa, utazi kwikangarira. Udutotezo nk’utwo ntitubura mu buzima. Bidusaba kubera Kristu abahamya no mu byoroheje. Ubukristu n’imisaraba ntibitana.

  • Guha Yezu umwanya w’ibanze

Ni byo Yohani avuga yakira umwanya we kandi akawishimira. « Umukwe ni nyir’umugeni, naho umuherekeza w’umukwe aba iruhande rwe, akamutega amatwi, agahimbazwa no kumva ijwi rye. Koko niwe ugomba gukura njye ngaca bugufi ».

Bavandimwe, aya magambo akwiye kuba umugambi wa buri mukristu. Hari ubwo tumera nk’ikirahuri cyuzuye amazi, ( ashobora no kuba ari amazi y’ibirohwa), Yezu akabura aho ashyira divayi. Ukabona buri gihe turishyira imbere. Kuba umukristu bisaba kwiyibagirwa, tukemera ko Yezu afata umwanya w’ibanze mu buzima bwacu, muri gahunda zacu. Dukunda guhabwa Ukaristiya kenshi. Ni byiza. Hari indi ntambwe tugomba gutera. Ni ukumwemerera akatubera umugenga , aka ya ndirimbo nziza tujya turirimba dushimira Imana: “ Ni wowe Mugenga wanjye Yezu. Wandindiye ubuzima, nzagusingiza”. Hari ubwo Yezu aba ameze nk’ufungishije ijisho, hari imryango twafunze, hari aho tudashaka ko agera, hari aho tudashaka ko atujyana. Duhorana ubwoba ko nidukomeza kumwegurira byose yazatugeza ku musaraba; tukiyibagiza ko inzira y’umusaraba iganisha ku izuka. Ni We ugomba gukura, njye ngaca bugufi.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho