Yezu ni we Gakiza

Inyigisho yo ku wa mbere, icyumweru cya 5 C gisanzwe, Ku wa 08 Gashyantare 2016

Amasomo n’ivanjili ya Mk 6, 53-56

 Mu Ivanjili y’uyu munsi, Mariko arakomeza kudufasha kumenya Yezu uwo ari we.  Yezu niwe gakiza. Uwo Yezu  akozeho arakira.

 Mariko atwereka Yezu. Mariko atwereka Yezu, uburyo abaho, aho agenda, amagambo ye, ibikorwa bye. Hanyuma umuntu urebye Yezu, akamutega amatwi niwe wifatira umwanzuro. Mbese nka wa mutegeka w’abasirikare b’abanyaroma wabonye uburyo Yezu apfuye ati “Koko, uyu yari umwana w’Imana!”(Mk 15,39). Mbese tutagiye kure turebe uko atwereka Yezu mu ivanjili y’uyu munsi (Mk 6, 53-56). Yezu nk’uko Mariko amutubwira ni umuntu uri kumwe n’abandi. Aba ari kumwe na ba cumi na babiri. Yarabatoye kugira ngo babane nawe hanyuma azabohereze mu butumwa (Mk 3,14). Niyo mpamvu hari ubwo bagera mu rugo akabaha inyigisho zihariye kugira ngo barusheho gusobanukirwa nabo bazabone uburyo basobanurira abandi. Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abigishwa be. Bumvise inyigisho ze, baranyurwa baramukurikira. Icyiciro cya gatatu kigizwe na rubanda.

 Abantu bamenye Yezu. Bazenguruka akarere kose batangira kumuzanira abarwayi mu ngobyi aho yinjiraga hose. Bemera ko Yezu akiza nako ko ari Umukiza. Niyo mpamvu bamusabaga gusa ko areka abarwayi bamuzaniye bagakora ku ncunda z’umwambaro we.Ntibamusaba ko abaha ikinini, cyangwa se ko abatera agashinge. Ntibamusaba yewe no kubabwira amagambo abahoza, abahumuriza. Ntibamusaba ko abaramburiraho ibiganza cyangwa se abakoraho. Bemera rwose ko Yezu ari umukiza, ko asendereye umukiro. Kumukoraho byonyine, nako gukora ku myambaro ye byonyine birahagije, bitanga ubuzima, bitanga umukiro.

Ese waba uri muri bariya barwayi bakoze kuri Yezu bagakira? Natwe dukurikize urugero rwa bariya barwayi bose. Dusange Yezu kugira ngo adukize. Tumukoreho. Muti ese ko yisubiriye mu ijuru tuzamusanga he ? Mwibuke amagambo yasize abwiye intumwa ze mbere yo gusubira mu ijuru. Yabahaye ubutumwa bwo kwigisha, kubatiza, no kuyobora abantu ku Mana. Arangije ati “Ntimugire impungenge. Ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku ndunduro y’ibihe”(Mt 28,16-20). Yezu rero ari kumwe natwe muri Kiliziya ye. Tumusanga mu ijambo rye. Tumusanga mu masakramentu y’ukaristiya na penetensiya. Tumusanga mu murwayi dusura, mu mugororwa tugemurira, mu mukecuru wigunze dusura, mu munyeshuri duha ibikoresho by’ishuri, mu muntu urengana turenganura… Yezu ati “Ibyo mwakoreye abo baciye bugufi mu bavandimwe banjye, ni njye mwabaga mubikoreye (Mt 25, 31-40). Aho hose rero Yezu aradutegereje ngo tumukoreho, maze tugire ubuzima.

Bavandimwe, Yezu ibyo yakoraga kiriya gihe na n’ubu arabikora. Abikora ku buryo burengejeho kuko atagifite umubiri nk’uyu wacu. Akorera rimwe ibitangaza abantu benshi icyarimwe.Tumusange dufite ukwemera, tumukoreho adukize. Bikiramariya Mubyeyi wacu gumana natwe. Amen.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho