Yezu niwe Rumuri rw´isi.

Amasomo yo ku wa gatanu tariki ya 2 Gashyantare  2018: Mal 3,1-4; Zab 24; Heb 2, 14-18; Lk 2,22-32.

Yezu aturwa Imana mu Ngoro y´Imana.

Bakristu bavandimwe hashize iminsi mirongo ine duhimbaje umunsi mukuru w´ivuka rya Nyagasani. Uyu munsi rero ukaba ari wa munsi muhire igihe Mariya na Yozefu bajyana Yezu  kumutura Imana mu Ngoro ntagatifu. Yezu yubahirije atyo ku mugaragaro itegeko rya Musa. Aha mu Ngoro y´Imana niho wa mukambwe Simewoni na wa mukecuru Anna bahahuriye n´umwana Yezu maze bahita bamenya ko ari We mucunguzi w´isi watuvukiye maze baramuramya, bamusingiza  bishimye kandi banezerewe.

Yezu ni Urumuri rw´amahanga: Bakristu bavandimwe, Yezu Kristu ni We rumuri rw´amahanga. Ukuza kwa Yezu Kristu rero kukaba kwari isezerano Uhoraho  yasezeranyije urubyaro rwe.  Mu kiragano cya cyera, Umuhanuzi Malakiya araduha ishusho y´uko Intumwa y´Imana izigaragaza. Ati: -azaza mu Ngoro ye abatunguye- Umumalayika w´isezerano nguyu araje- Azaba ameze nk´umuriro w´umucuzi cyangwa nk´isabune y´umumeshi- azasukura bene Levi…Uwo ni Yezu Kristu rero watuvukiye none akaba yatuwe Imana mu Ngoro Ntagatifu uyu munsi. Nahabwe ikuzo n´impundu rero We uje kumurikira amahanga yose ngo amumenye, atumenyeshe Imana data n´ugushaka kwe.

Duture abana bacu Nyagasani: Bakristu bavandimwe mu muco wacu iyo umwana avutse impundu ziravuga. Ibyo bikaba byerekana ibyishimo by´ubuzima bushya twungutse. Noneho waba uri umukristu ukanamutura Imana igihe umuhesheje Batisimu, burya uba uhesheje Imana icyubahiro ukaba uyituyeho igitambo umwana yaguhaye. Guhesha abana bacu amasakramentu muri Kiriziya, ni bwo buryo butunganye bwo kubahesha umugisha ubatagatifuza kandi uturuka ku Mana , bityo bigatuma Imana ibona ko tuyikunda kandi tuyishimira ubuzima n´urukundo iduha. Uko niko ababyeyi b´umwana Yezu babigenje igihe bamujyana i Yeruzalemu kumutura Nyagasani. Iri niryo shimwe aba babyeyi bahaye Uhoraho bituma n´abari mu Ngoro basobanukirwa neza ukuza kwa Yezu Kristu nk´Urumuri rw´isi. Umusaza Simewoni n´urugero mu bantu bamwakiriye kuko yamwakiriye mu biganza bye avuga ati:” Nyagasani, noneho sezerera umugaragu wawe mu mahoro nk´uko wabivuze ; kuko amaso yanjye yabonye agakiza kawe, wageneye imiryango yose”. Ese iyo ubonye umwana avutse nawe uvuza impundu z´ababyeyi ukanezerwa nk´uyu mukambwe Simewoni? Cyangwa mugani wa wa muhanzi, ” aravuka impundu zikavuga , yaba ageze imusozi , induru zikavuga! Tuvuze impundu  nizo zikwiriye abana b´Uhoraho, twishimire kuba Imana iduha ubuzima . Nitwubahe ubuzima, turinde ubuzima bw´abana bacu. Umwana n´umutware nk´uko undi muhanzi nyarwanda yabivuze. Umwana Yezu niwe rugero rw´abana bose akaba n´ikitegererezo mu ruhame rw´amahanga. Azakura yereke isi umurongo nyawo uhesha Imana Data ikuzo kandi yereke muntu uburyo bwo gucungurwa kwe.

Bakristu bavandimwe nimucyo dusabe Nyagasani Imana yacu, We Rumuri nyakuri kugirango atuboneshereze, aduhe kubona ibyiza yaduhaye maze tubimushimire. Tumurikirwe n´urumuri rw´ukuri n´ubugingo maze uyu mwaka mushya twatangiye uzatubere uwo kumenya Imana by´ukuri. Twirinde uburyarya, ubugome n´ibindi bituma muntu avutswa amahoro mu mutima. Duhane amahoro kuko amahoro ntawe agwa nabi kandi tworoherane mu buzima bwa buri munsi. Ariko kandi tunisubireho duhinduke tugarukire Imana kandi dusenge. Bityo Kristu Rumuri rw´ibihugu, atubere urumuri rutumurikira twese tumugane, We nzira y´ukuri n´ubuzima.  Bikiramariya, Mubyeyi wa Yezu n´uwacu,  ugume uduture natwe Imana mu Ngoro ye Ntagatifu. Nyina wa Jambo udusabire ubudahwema.

P. Emmanuel MISAGO.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho