Yezu nta kimutangira mu butumwa bwe bwo gukiza muntu

Inyigisho yo ku wa gatanu – Nyuma y’Ukwigaragaza kwa Nyagasani

Ku ya 10 Mutarama 2014 – Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Isomo rya mbere: 1 Yh 5, 5-13; Ivanjili: Lk 5, 12-16

Bavandimwe, ineza n’amahoro bikomoka kuri Nyagasani Yezu Kristu bihorane namwe. Dushimire Nyagasani udusangije ijambo rye, akaduha n’umwanya wo kurizirikana.

Muri iyi nyigisho nabateguriye, ngiye kwibanda ku ivanjili y’uyu munsi itugezaho uko Yezu yakijije umubembe. Mu kuyizirikana, ndifashisha amabango amwe n’amwe ayigize.

hatunguka umuntu wamazwe n’ibibembe. Abonye Yezu, yikubita imbere ye

Nimucyo tubanze twibukiranye mu magambo make uko itegeko rya Musa ryafataga uwafashwe n’ibibembe.

Uwafashwe n’ibibembe yafatwaga nk’uwahumanye, agahabwa akato. Igitabo cy’Abalevi kitubwira ko yambaraga imyenda y’ibishwangi, ntasokoze umusatsi, ndetse n’ubwanwa bwe akabupfuka. Ubundi kandi aho yageraga hose, yagomba kurangurura ijwi ati “Uwahumanye! Uwahumanye!” Ngo aba yaranduye kuko nyine indwara yamufashe iba ihumanya. Yaturaga ukwe wenyine, urugo rwe akarushinga kure y’ingando (Lv 13, 45-46). Umuherezagitambo ni we wakurikiranaga ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza; akaba kandi ari wenyine washoboraga gutanga icyemezo cy’uko umubembe yakize.

Ni iki rero giteye uriya mubembe kwica amategeko n’amabwiriza yagengaga abafashwe n’iyi ndwara? Ngo yaratungutse, yikubita imbere ya Yezu. Birumvikana ko yaje yiruka asanga Yezu. Nta gushidikanya; yari yarumvise ubugiraneza bwe; yari yarumvise ko Yezu ntawe asubiza inyuma, ko ntawe anena, kandi ko nta ndwara adakiza. Yatsinze amaso y’abantu, atsinda ubwoba. Mbese nk’uko twabibwiwe mu Isomo rya mbere, yatsinze isi, kuko yemeye Yezu, yizera rwose ko ari wenyine wari kumukiza. Ni yo mpamvu ndetse yamwise “Nyagasani”.

“Nyagasani, ubishatse wankiza”

Ngurwo urugero rwiza rw’isengesho risaba. Gusaba Nyagasani si ukumutegeka kugira ngo akore ugushaka kwacu. Gusaba Imana ni ukwifuza no guharanira ko ugushaka kwayo kuba ari ko gukorwa, kugakorerwa mbere na mbere mu buzima bwacu, mbere y’uko gukorerwa mu buzima bwa bagenzi bacu. Mwibuke ko na Yezu, mu ntangiriro y’ibabara rye, igihe yari mu isengesho mu murima w’Imizeti, yasengaga agira “Dawe, ubishatse wakwigizayo iyi nkongoro! Ariko ntibibe ukwo nshaka, ahubwo bibe uko ubishaka” (Lk 22, 41).

Yezu arambura ikiganza, amukoraho

Ubusanzwe nta muntu ukora k’umubembe. Umukozeho nawe wahumana. Ariko Yezu ntatinye kumukoraho. Ntatinye kuko nta kintu na kimwe cyamubambamira mu mugambi we wo gukiza bene muntu. Ntatinya kuko yaje kwikorera uburwayi bwacu, akabugira ubwe kugira ngo dukire. Ntazatinya no guheka umusaraba kugira ngo bene Adamu bagere ku mukiro. Ubugwaneza bwe ni bwo butuma yaraje kwishushanya n’abo yaje gucungura. Twibuke ukuntu Mutagatifu Damiyani wa Molokayi, mu kugera ikirenge cye mu cya Yezu, na we atiyatinye kwita ku barwayi b’ibibembe, ndetse yabanye nabo, akajya abaheka kugeza n’aho nawe afashwe na byo; ndetse biranamuhitana.

Ndabishatse, kira”

Yezu koko ntatererana uje amugana. Ntahunza amaso cyangwa amatwi uje amutabaza. Azi ko ugushaka kw’Imana ari uko abantu bose bagera ku mukiro. Ugukiza bene muntu ni cyo cyamuzanye. Ndetse n’izina rye ni cyo risobanura. Yezu bivuga Hakizimana. Nta kuntu rero Yezu atakumva iyo nduru y’umubembe umusaba kumukiza.

Ako kanya ibibembe bye birakira

Nyagasani Yezu avuga rimwe gusa, byose bikaba. Ijambo rya Yezu rifite ububasha n’imbaraga. Yezu ni we Jambo w’Imana. Ni we Jambo Imana Umuremyi yakoresheje, maze byose bikabaho. Iryo Jambo ni ryo rigikomeza gukora ibitangaza kugeza na n’ubu. Ni ryo dusanga no mu Ukarisitiya ntagatifu, igihe umusaserdoti asubiye mu magambo ya Yezu muri konsekarasiyo, akavugira ku mugati ati “Iki ni umubiri wanjye, mwakire murye”; akavugira no kuri divayi, agira ati “Iki ni amaraso yanjye, mwakire munywe”. Bikaba bityo; umugati ugahinduka umubiri wa Kristu; na divayi igahinduka amaraso ya Kristu.

Amubuza kugira uwo abibwira

Mu butumwa bwe; mu gukora ibitangaza, Yezu ntiyigeze na rimwe aharanira ikuzo no kumenyekana. Nyagasani Yezu nta mashyi aharanira. Ntiyigera aharanira inyungu ze. Ikuzo rye gusa ni uko muntu yagera ku mukiro. Ibyo kurya bye ni ugukora ugushaka kwa Se wamwohereje mu butumwa. Yezu arangwa koko no kwiyoroshya no kwicisha bugufi.

Barushaho kumuvuga cyane, ariko we akanyuzamo akajya ahiherereye agasenga

Igituma amenyekana rero si uko aba yabiharaniye, ahubwo ni ukubera ubugiraneza n’ijambo rye ry’ineza kandi rikiza.

Ariko nubwo amenyekana maze abantu benshi bakamugana, ntiyigera agwa mu mutego wo gushyirwa ejuru. Ahubwo iyo abonye bimeze bityo, aragenda, akajya ahiherereye, akajya kuzirikana, gusenga no kuganira n’Uwamutumye. Mwibuke igihe atubuye imigati, akagaburira rubanda bakarya bagahaga; ngo rubanda bashatse kumujyana ku mbaraga ngo bamwimike, ariko we ahungira ku musozi ari wenyine (Yh 6, 15). No muri iyi vanjili, uko yumva rubanda bamuvuga cyane, ni ko na we anyuzamo akajya ahiherereye, agasenga.

Bavandimwe, ngiryo ibanga rya Yezu. Ngicyo igituma atagwa mu mutego wo kwikuza. Ngicyo igituma ahora akora ugushaka kwa Se. Ngicyo igituma ahorana ubugwaneza n’imbaraga n’ububasha mu butumwa bwe. Ni ibanga ry’isengesho no kuzirikana. Ni iryo kujya kenshi ahiherereye, akaganira birambuye n’Uwamutumye.

Tumurangamire. Tumwige ingiro n’ingendo. Natwe bavandimwe, iryo sengesho, uko kujya ahiherereye, uko gufatanya umwanya tukaganira n’Udutuma bitubere ibanga ry’ubutumwa bwacu. Nibitubere isoko tuvomamo imbaraga, ishyaka n’ibyishimo bigomba guhora bituranga mu bukristu no mu butumwa. Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho