Yezu ntatererana abe

Inyigisho yo ku wa gatatu, tariki ya 7 Mutarama 2015

Bavandimwe, ineza n’amahoro bikomoka kuri Nyagasani Yezu Kristu bihorane namwe. Dukomeje ibyishimo bya Noheli. Dufate akanya gato tuzirikane amasomo matagatifu y’uyu munsi; amasomo akomeje kudufasha gucengera ibanga ry’ukwigira umuntu kwa Jambo w’Imana.

1. Imbuto z’urukundo rw’Imana muri twe

Mu isomo rya mbere, Yohani akomeje kuvuga iby’urukundo rw’Imana. Ejo yatubwiraga ko Imana ari urukundo. Yatweretse ukuntu urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe n’uko ruteye. Uyu munsi noneho aratwereka icyo urwo rukundo rubyarira umuntu warwumvise, akemera kurwakira mu buzima bwe. Dore zimwe muri izo mbuto.

  • Kumva no kwakira urukundo rw’Imana bituma natwe dukundana: Nkoramutima zanjye, ubwo Imana yadukunze bigeze aho, natwe tugomba gukundana (1 Yh 4, 11)

  • Bituma twunga ubumwe n’Imana; Imana iduturamo, ikatugumamo; bityo natwe tukayituramo, tukayigumamo:Nta wigeze abona Imana, ariko niba dukundana, Imana idutuyemo(1 Yh 4, 12). “Imana ni urukundo: umuntu uhorana urukundo aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo (1 Yh 4, 16).

  • Urukundo rw’Imana muri twe rutugeza ku kwemera nyakuri kandi rukatugira abahamya b’uko kwemera: Natwe twarabyitegereje, none turahamya ko Imana yohereje Umwana wayo kuba umukiza w’isi (1 Yh 4, 14).

  • Rudukiza ubwoba bw’urubanza kuko rutuma dusa na Kristu; byongeye kandi nta bwoba bubangikana n’urukundo nyakuri: Nguko uko urukundo rw’Imana rwaganje muri twe, ku buryo nta bwoba dutewe n’umunsi w’urubanza; kuko uko Yezu ameze, ari ko natwe tumeze muri iyi si” (1Yh 4,17). “Nta bwoba bubangikana n’urukundo; ahubwo urukundo rushyitse rwirukana ubwoba, kuko ubwoba buterwa n’igihano maze ufite ubwoba ntagire urukundo rushyitse (1 Yh 4, 18).

Bavandimwe, iyo Jambo atigira umuntu, nta bwo tuba twaramenye by’ukuri urwo rukundo rw’Imana. Dushimire rero Imana, Yo yadukunze cyane kugeza naho itwoherereza Umwana wayo kugira ngo dusobanukirwe kurushaho ibanga ry’urwo rukundo rwayo.

2. Yezu akomeje kutwigaragariza

Ivanjiri y’uyu munsi nayo iradufasha kumenya kurushaho Yezu uwo ari we by’ukuri.

  • Isengesho ni ryo banga ry’ubutumwa bwe: Amaze kubasezerera azamuka umusozi, ajya gusenga (Mk 6, 45).

Nyuma yo gutubura imigati itanu n’amafi abiri akagaburira abantu bageze ku bihumbi bitanu, Yezu yagiye ahiherereye kuganira na Se mu isengesho rirambuye. Ibanga rya Yezu Kristu rero nta rindi. Ni isengesho rihoraho. Amavanjiri akunze kumutwereka ajya gusenga mu gitondo cya kare mbere y’umurimo, cyangwa ku mugoroba nyuma yo gukika imirimo. Natubere urugero mu mubano wacu n’Imana no mu buzima bwacu bw’isengesho.

  • Yezu ntatererana abe:Abona abigishwa bananijwe no kugashya, kubera umuyaga wahuhaga ubasanga. Nuko bujya gucya, aza abasanga…” (Mk 6, 48a).

Mu gihe yari arimo asenga, abigishwa bo bari bari mu bwato bashaka kwambuka hakurya y’inyanja. Nubwo Yezu yari arimo asenga, ariko ntiyari yatereranye abigishwa be. Ahubwo yarabazirikanaga ndetse aza no kubona ko bahungabanywa n’umuhengeri. Ni ko kuza abasanga ngo abatabare.

Aha nanone Yezu natubere urugero. Isengesho ryacu rijye riduhuza n’Imana ariko ntirigatume dutererana abavandimwe bacu. Ubuzima bwacu bw’isengesho nibujyane n’ubuhamya bw’urukundo rw’abavandimwe.

  • Yezu Kristu ni umugenga w’ibiriho byose: … aza abasanga agenda hejuru y’inyanja (Mk 6, 48b).

Kugenda hejuru y’inyanja bitwibutsa kamere y’Imana Yezu Kristu yifitemo. Koko Yezu Kristu ni Umwana w’Imana; ni Imana rwagati muri twe. Ni umuntu rwose akaba n’Imana rwose. Muri kamere ye y’Imana, afite ububasha ku biriho byose. Nta na kimwe gishobora kumukoma imbere, kuko nk’uko Yohani abitubwira mu ntangiriro y’Ivanjiri ye, ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho (Yh 1, 3).

  • Yezu Kristu atanga ihumure ryuzuye: Nimuhumure ni jye, mwigira ubwoba (Mk 6, 50)

Ngo abigishwa be babonye Yezu aza abasanga agenda hejuru y’inyanja, baketse ko ari baringa, bagira ubwoba, bavuza induru. Ariko Yezu abagezeho ni ko kubavugisha arabahumuriza. Ndetse abasanga mu bwato, nuko n’umuyaga urahosha.

Bavandimwe, Yezu twiherewe n’Imana ni we rwa rukundo Yohani yavugaga mu Isomo rya mbere; ni we rwa rukundo ruturimo rwagati, urukundo rutumara ubwoba. Yezu ni rukundo ruduhumuriza imbere y’ibikuramutima by’amoko yose. Tumwemere, tumwakire, tumutuze iwacu kandi tumushyikirize n’abandi. Amina.

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho