Yezu ntiyaba igikange, igihungetwe kubera urupfu!

Inyigisho yo ku wa mbere mutagatifu A, Ku wa 10 Mata 2017

Amasomo matagatifu: Iz 42,1-7; Za 26; Yh 12,1-11

Habura gusa iminsi itandatu Pasika y’abayahudi ikaba n’ubwo Yezu yari azi ko ari na cyo cyumweru cye cya nyuma kuri iyi si, turamubona akomeje ubuzima busanzwe nta nkomyi, nta mususu. Akomeje guhamya umubano mu bantu n’ubwo azi ko ari mu minsi ye ya nyuma. Koko ni Umwana w’Imana. Ese bibaye ko ari njye menya neza neza ko mbura icyumweru kimwe nkipfira, aho nabasha gukomeza ubuzima busanzwe? Yezu azi neza neza ko asigaje igihe gito. N’ikimenyimenyi avuze ko umubavu yakirijwe kwa ba bavandimwe batatu (Lazaro, Marita na Mariya) ugomba gusaguka, hakazaboneka usigwa umurambo we! Urupfu rwe ararubona neza! Nyamara we, nta mususu, akomeje ubuzima busanzwe hamwe n’inshuti. Mu ivanjili ya none tumubonye asura kwa Lazaro yari amaze iminsi mike azuye. Ubuzima burakomeje. Ari gusangira no gusababa nabo. Ari mu nshuti ze.

Nyamara ntaheza. N’abanzi be arabegera kandi akabavugisha. Ngabo ba Yuda batifuza ko yakwakirizwa umubavu mwiza, ngabo abaherezabitambo batifuza ko Lazaro yasubizwa ubuzima, bose bahuruye kandi Yezu ntakangarana. Arabavugisha. Azi neza ko ubuzima bwe  ntawe ubumunyaga, ni we ubwe ubutanga kugira ngo acungure muntu. Yishingikirije iki ko nta mususu kandi yegereje urupfu? Yezu yizera Se. Kuri we, gupfa no kubabara akora ugushaka kwa Se ni byo biryo bye. Ni icyo kimuharanya. Ni nka wa mubyeyi waba abona ko igisima akoramo amabuye y’agaciro gihanamye cyane kandi ko umunsi umwe cyamuridukiraho, akiyemeza ati, nta kundi, aho kubona abanjye bicwa n’inzara, nta handi nakura amaramuko. Ngiye gukomeza mpakore ngiriye urukundo nkunda abanjye, ninshaka mfe. Yezu arabona ko nta yindi nzira yarokora muntu uretse iyo kumupfira maze akaboneraho kwica urupfu rwari rwarihaye ijambo rya nyuma kuri muntu.

Yezu koko agenzwa n’ubuzima; ni nyirubuzima kandi niwe  mutangabuzima. Ntabereyeho urupfu. N’iyo mpamvu n’ubwo ageraniwe, yemeye gusura ba bavandimwe yakundaga nabo bamukunda. Mu rugo rwa bariya bavandimwe, harangwa n’ibintu bitatu nyamukuru: ubuhereza cyangwa ubugabuzi (ibyaranze Marita), gutega amatwi ucengerwa n’amabanga y’Imana (uyu ni umwihariko wa Mariya) n’ubuzima bushya butuma usangira na Yezu (uyu ni umwihariko wa Lazaro). Utaruhukiye muri uru rugo waruhukira he? Ubwarwo urugo rugizwe n’abaharanira kuba abagabuzi n’abahereza b’Imana, barangwa no gucengera mu mutima w’Imana, barangwa kandi no kwivugurura buri munsi bagasangira ku meza na Yezu, urugo nk’uru nta kabuza rukura Yezu ku musaraba kandi rukanagira uruhare ku ikuzo rye. Uru rugo ni rwiza cyane: ntirugavura Yezu Kristu. Ntirumwakiriza injonjori cyangwa ibyasagutse. Ahubwo rumwakiriza wa mubavu w’igiciro gihanitse Mariya yamwakirije. Ibi bishatse kuvuga ko Yezu tugomba kumugenera umwanya nyamukuru mu buzima bwacu kandi tukamutura bya bindi byose tuziritseho umutima, byaba ingeso mbi duhisha, dutsimbarayeho, byaba ibyo tumuhezamo by’ubugugu! Niba turi kumwe n’Imana, twunze ubumwe nayo ndetse turangwa n’urukundo n’umubano mwiza n’abandi, nta mpamvu urupfu rwdukangaranya. Niba twunze ubumwe na Data, nta mpamvu yo kubaho nk’ibihuguhugu cyangwa ibikange kubera urupfu. Yezu yarangije kurwambura ububasha abigirishije kuzuza no gukora ugushaka kw’Imana no gukunda muntu byimazeyo. Akenshi urupfu rutugira ibikange, rukanaduhungeta kuko tuba tutiyizeye kubera ibibi twivurugutamo!

Natwe nk’abanyarwanda, by’umwihariko muri iki gihe twibuka jenoside yakorewe abatutsi, twemere kwakira Yezu Kristu atwomore ibikomere. Aduhurize mu bumwe no mu kuri kwe, tube abavandimwe nyabo nka bariya b’i Betaniya. Twitoze kumubera abahereza bamwumvira kandi bishimiye gusangira nawe ku meza y’ubumwe n’ubwiyunge azanaduhe kuzasangira nawe ikuzo ridashanguka mu ijuru, ikuzo yageneye abanyakuri kandi batera amahoro.

Padiri Théophile NIYONSENGA

I Madrid/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho