“NTIMUKEKE KO NAJE KUVANAHO (…) NAJE KUNONOSORA”
Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya III cy’Igisibo, 10/03/2021
Amasomo: Ivug 4,1.5-9; Matayo 5,17-19
Yezu naganze iteka.
Mu buzima bwa muntu, buri wese yishimira umuntu wese abona afite intego, ibyo akoze akabikora neza kandi agahimbazwa no kugira abandi inama ngo na bo bagire agatambwe batera. Yewe n’ubwo ishyari rikunze kuzamuka muri muntu iyo abona uwo atishimiye atunganya ibintu, ariko iyo yiherereye na we amukurira ingofero. Uwo dufiteho urugero ni Yezu Kristu, Umwigisha n’Umucunguzi. Aho kwishimirwa n’abafarizayi n’abigishamategeko, kubera uko yakoraga umurimo we, ahubwo bahisemo kumugambanira ngo yicwe. Yezu, twihatire kumutega amatwi, dushyire mu ngiro inama n’impanuro aduha, tuzabona ko twahisemo neza.
Nk’uko Matayo abidutekerereje, Yezu ni umwubatsi nyakuri. Ntiyazanywe no gusenya, gukuraho, ahubwo kunonosora no gukosora ngo ibyo dukora birusheho kwera imbuto nziza. Ni mu gihe kandi uzasanga muri kamere yacu ya kimuntu, ntabwo dukunze kubangukirwa no gusegasira, gukosora no kunonosora ibyakozwe n’abandi. Mu ntambara zabayeho n’izikorwa ubu usanga gusenya, gutwika gukuraho ibyari biriho, bisa n’intego, usanga amateka adakunze kugira icyo adusigira.
Mwibaze nko gusanga inzu, inyandiko z’amateka, ibitabo by’ubumenyi bunyuranye muntu abihaye inkongi, ngo aha arasibanganya ibimenyetso. Ibi ni ukwishuka no kwihenda ubwenge, ni ukugoma kuko abazaza nyuma ndetse n’abariho barabikenera. Birakwiye kumenya kubaha, gukosora no kunonosora iby’abatubanjirije kuko bitubera urumuri mu byo twakwitaho cyangwa twakosora ngo ntibizongere.
Niba rero turi abigishwa ba Kirisitu, dukwiye kumwumvira, tukamwigana ingiro n’ingendo, dore ko yanabyivugiye ati: “Unyemera azakora imirimo nkora, ndetse azakora n’ibitambutseho, kuko ngiye kwa Data” (Yh14,12).
Duhamagariwe kuba abubatsi n’ababungabunzi b’ibyiza, kandi tukihatira kurushaho kunoza ibyo dukora cyangwa dukosora kugira ngo ikosa ridakosozwa irindi. Ni ngombwa kumenya ko iyo hakinzwe umuryango, burya haba hari undi ugomba gukingurwa kugira ngo ibintu birusheho kuba uburyohe, aka ya mvugo y’abato.
Yezu rero ntiyazanywe no gusenya abamubanjirije bategura amaza ye, ahubwo yaje kunonosora bimwe na bimwe kugira ngo birusheho kumvikana neza kuri buri muntu. Tuzi neza ko Imana yahaye umuryango wayo amategeko icumi, nyamara kuyumva ubanza n’uyu munsi akitubana ihurizo kandi Yezu yarayahiniye muri abiri yumvikana: “Gukunda Imana no gukunda mugenzi wawe nkawe ubwawe”. Abahanuzi na bo baraje bashyiraho akabo, ariko abatarishwe baratotejwe. Gusa icyo tutagomba kwibagirwa ni uko umuhanuzi nyawe atarya iminwa cyangwa ngo agobwe imbere y’ikinyoma n’ikibi. Ese twe duhagaze he, mu gukomeza ubutumwa bwabo? Buri wese yibaze ahereye aho atuye cyangwa akora umurimo umuha kuramuka.
Niba Yezu yatwibukije ko, nta kadomo cyangwa inyuguti izava ku mategeko n’ubuhanuzi, ni impuruza yo kwiminjiramo agafu kugira ngo tugarure ibintu mu nzira nziza, dore ko hari ubwo tubigoreka bitewe n’ubwoba cyangwa gushyira imbere mpemukendamuke. Twibuke ko amategeko yarimo íbice bibiri. Icya mbere kikareba umubano wacu n’Imana. Icya kabiri kikaba umubano hagati yacu.
Mu mubano wacu n’Imana. Dusabwa kuyikunda kuruta ibindi byose. Tugakoresha imbaraga zacu, ubwenge n’umutima. Haba mu gukora icyo idusaba, mu kuyisenga, kuyikuza, kuyishimira no kuyisingiza. Aha bamwe dukwiye kwisuzuma, tukareba niba nta masezerano twagiranye na yo ubu akaba yarasaziye nako yamezeho insharankima. Ese ngira akanya nsabana na yo: kumva Ijambo ryayo, kurisoma no kurizirikana? Ngira akanya nyigenera nkayisingiriza impano isumba izindi y’ubuzima n’umuryango?
Mu mubano wacu n’abandi. Ni ngombwa kwisuzuma umuntu atihenze ubwenge, buri wese akareba niba ari inkunzi n’umubibyi w’ukuri, amahoro, ineza, ibyishimo n’ubutabera ahereye mu muryango arimo, aho akora cyangwa mu nshuti n’abaturanyi. Kuko ntitwavuga ko dukunda Imana mu gihe, twibitsemo ishyari, ikinyoma n’ibindi byose tutifuza ko undi yadukorera. Ukunda arangwa no kubaha kandi akifuriza abandi icyatuma barushaho kumva baguwe neza. Kubivuga ndabizi biroroshye ariko ni ngombwa ko tugarukira impuruza ya Yezu iduhamagarira kwibuka no kubahiriza amategeko n’abahanuzi.
Uzabyigisha abandi azitwa umuntu ukomeye mu Ngoma y’ijuru. Nimucyo rero twihatire kuyagira intego y’imibereho yacu, ejo tutazitwa ibiseswa imbere ya Nyagasani, udukunda kandi uduhamagarira kwisubiraho kuko atifuza na rimwe urupfu rw’umugiranabi ahubwo ko yakwicuza akisubiraho: “Ntabwo rwose nishimira urupfu rw’umuntu uwo ari we wese, nimuhinduke maze mubeho! Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze” (Ez 18,32).
Mubyeyi wacu Bikira Mariya, Mugabekazi wa Kibeho, nk’uko wabigenje mu bukwe bw’i Kana, aho wasabiye abari bagiye gukorwa n’ikimwaro kubera kubura izimano ry’abashyitsi, maze ukabasabira ku Mwana wawe ngo agire icyo akora, abarasaneho. Natwe dusabire maze tujye twihutira gukora icyo atubwiye cyose, kuko igihe cyose umenya igihe gikwiye cyo kudufata mu mugongo, ubuvunyi bwe bukadushyikaho. Amina.
Padiri Anselimi Musafiri