Yezu ni We rugero n’ihumure ry’abogezabutumwa

Inyigisho yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya 2 cya Pasika, kuwa 18 mata 2015

Amasomo: Intu 6,1-7 / Yh 6,16-21

Bavandimwe, nyuma y’urupfu n’izuka rya Kristu, intumwa zoherejwe mu butumwa. Zagiye zubaka Kiliziya yo mu gihe cy’ikubitiro zishingiye ku makoraniro mato ariko afite imirimo itandukanye. Ibyo byose babyitangiraga kubera ibyo bumvanye Nyagasani, kubera ibyo yakoze n’ibyo yabakoreye ariko, by’umwihariko, kubera ko yaberetse ko iyogezabutumwa ari ngombwa kandi ryihutirwa. Bigatuma babikorana umwete kuko bari bizeye ko Nyagasani ari kumwe nabo kandi abahumuriza.

  • Utari kumwe n’Imana ahura n’ibikura umutima byinshi

Bavandimwe, uko tubizirikana mu Ivanjili twagenewe uyu munsi, turabona abigishwa biyemeza kugenda bonyine batari kumwe na Yezu. Bahuye n’ingorane n’ukwivumbagatanya kw’inyanja. Birwanaho uko bashoboye kugeza ubwo bahuye na Yezu agengera hejuru y’amazi akabahumuriza. Ibi bikatwereka ko ku isi hari ibibazo, imiruho n’imisaraba myinshi. Hari n’ibyo duhura na byo, bikadutsikamira kandi bitaduturutseho : bitewe n’imiterere y’isi yahungabanyijwe n’icyaha cy’inkomoko. Nyamara muri ibyo byose Imana, Yezu Kristu akatubera umurengezi n’umutabazi.

Iyo miyaga y’inyanja itwereka ingorane z’urugendo rw’ubuzima. Turi mu rugendo. Twemere tugendane na Yezu we Ncuti n’Ihumure tubana. Biryo rero, kujya kure y’Imana, kwirengagiza inzira zayo, bidukururira akaga n’ibibazo bikomeye. Kandi bimwe mu byago bikomeye bitwugariza harimo kugira ubwoba, gukuka umutima, guhungabana no guta umutwe. Hari uwigize gusobanura uburyo ubwoba ari ikintu cyica kuruta ibindi.

Natwe kandi turabyibonera cyangwa tubyibonaho kuko hari byinshi dukoreshwa n’ubwoba, dukorana ubwoba cyangwa se bikadutera ubwoba bwinshi nyuma yo kubikora; nyamara twabikoze wenda twikinira. Ubwoba bw’ubuzima, ubwo duterwa no kugira ibyo dutakaza n’abo dutakaza, ubw’imibereho y’uyu munsi, ubwoba bw’ejo hazaza: ibi byose biraturemereye. Bigatuma umuntu ntaho adapfunda umutwe ngo amenye amaherezo n’ingwate ya byo. Bamwe bakiranguriza mu Mana, abandi bakajya mu bapfu n’abapfumu, abandi bakajya ikuzimu nk’uko bivugwa, abandi bagafunga umwuka bizirika ku bindi bintu n’abantu bashyizemo amiringiro yabo: bagize ibigirwamana byabo. Buri wese n’ingusho ye!

Nyamara uwahuye na Yezu, Yezu aramubwira ati nimuhumure ni jye.” Yezu ntabwo ashaka ko tumwitiranya na baringa n’abandi bagenga babi b’iyi si. Iyo aje adusanga, iyo adusaba kumwakira, Yezu azanywa n’amahoro, ihumure n’umukiro w’abantu n’isi yose. Tumwemerere yinjire iwacu, acengere imyumvire yacu, imibereho n’imikorere yacu. Twe gutinya kumukingurira amarembo yose. Ni bwo tuzahirwa n’ibyo dukora byose.

  • Intumwa zidutoza kumenya gutunganya imirimo n’ubutumwa

Bavandimwe, ubuzima bwa Yezu na gahunda y’ubuzima n’ubutumwa bwe, byagaragaje ko buri kintu gifite umwanya wa cyo. Yakoranaga gahunda ndetse akiyambaza n’abantu aho byari ngombwa : akagira umwanya wo gusenga, akagira umwanya wo kwigisha, akagira umwanya wo gukora ibitangaza. Zikomeza ubutumwa zashinzwe na Nyagasani, Intumwa zari zifite inshingano yo kwigisha ijambo ry’Imana no kwitangira ibikorwa by’urukundo bita ku ndushyi, imbabare, imfubyi n’abapfakazi.

Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kitwereka ko uko Kiliziya yarushagaho kwaguka ari nako n’ubutumwa bwarushagaho gusaba imbaraga n’ubwitange. Abakeneye Inkuru nziza n’imbuto zayo z’urukundo nabo bakiyongera. Ku buryo intumwa zashoboraga kudakora neza icy’ingenzi zatumwe gishingiye mu gusenga no kwamamaza Inkuru Nziza. Bakitondera uburyo bakoramo ibikorwa by’urukundo ngo hatabamo ikimenyane nko kubona hari abapfakazi b’abagereki batitaweho uko bikwiye. Ni muri urwo rwego umurimo wo kugabura washinzwe abandi bigishwa bifitemo urukundo rw’Imana n’abantu. Isomo ry’uyu munsi ritwereka uko abatowe bari bahagaze mu kwemera n’uburyo baramburiweho ibiganza ngo basenderezwe Roho Mutagatifu kandi bibe n’ikimenyetso cy’uko boherejwe mu butumwa. Batwereka ko bari inyangamugayo, buzuye ukwemera, Roho Mutagatifu n’ubuhanga.

Ibi bikatwemeza ko gutanga no guhabwa imirimo mu Kiliziya bigomba gushyingira ku Mana n’ubusabaniramana. Bigamije kandi ubwitange buhagije kuko abo gukorera n’ibyo gukora ari byinshi. Ni n’ubutumwa butwumvisha ko ntawe ufite uburenganzira bwo kwanga umurimo kandi tubereyeho Imana n’abavandimwe bacu.

  • Bimeze bite iwacu mu miryangoremezo ?

Bavandimwe, iyogezabutumwa rya none ritwereka ko abantu bakeneye Imana kurushaho kuko ibintu bigenda bihindura isura. Bityo rero ubutumwa ni bugari kandi ntibugomba kugabanywa ahubwo gukorwa neza bijyanye n’ibihe tugezemo nk’uko bivugwa mu Iyogezabutumwa rishya cyangwa se rivuguruye. Bityo rero, iki gikorwa cy’intumwa cyo kugabana imirimo kitwereka ko buri wese agomba kugira uruhare mu buzima n’ubutumwa bwa Kiliziya ku bakristu babatijwe n’abakomejwe by’umwihariko.

Kubera ko hari benshi bataramenya Imana n’abayizi nabi, hakenewe abandi benshi ngo bafashe abavandimwe babo mu busabaniramana no mu mibereho myiza. Twe dufite amahirwe ko imiryangoremezo yacu ikorerwamo ubutumwa mu mirimo ya gitumwa irenga cumi n’ine. Ariko birababaza kubona hari abanga ubutumwa, abandi bakabuhabwa ntibabukore, abandi bakabukora bibwira ko hari ikindi bazaronkamo uretse kwitagatifuza n’ijuru. Ugasanga ubutumwa bwabuze ubukora kandi umuryangoremezo ubarirwamo abakristu batari bake. Dusabe ububyutse no kwivugurura.

Mu kwanzura, Bavandimwe nkunda, ndagira ngo tuzirikane ko Yezu Kristu yemeye kubana na twe no kugendana na twe. Ahorana na Kiliziya ye mu butumwa bwa buri munsi kandi ni We uyihumuriza igeze ahakomeye. Kiliziya yugarizwa n’imiyaga n’ibibazo bitandukanye nyamara Yezu Kristu akayikomeza ati “humura.” Iryo humure rigera ku bantu bose, by’umwihariko abamwiringira n’abihatira kugendana na We, kugendera mu nzira ze no kugenda nka We. Ibi turabikeneye kuko kuba kure y’Imana ni byo byago bya mbere n’intandaro y’imiruho myinshi y’abantu n’isi. Iyi si izahora ikeneye Imana kandi izahora irengerwa n’abogezabutumwa n’abasohozabutumwa benshi kandi beza. Niba tugize umugisha Imana na Kiliziya cyangwa n’ikoraniro ryacu bakadutorera ubutumwa, dusabe inema n’imbaraga zo kubukorana umwete, ibyishimo n’urukundo. Ni bwo buryo tuba duhawe bwo kwitagatifuza. Umubyeyi Bikira Mariya, we mwogezabutumwa udahinyuka wa Kristu, adusabire. Amen

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho