Inyigisho yo ku munsi w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani
Ku ya 05 Mutarama 2014 – Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE
Bavandimwe,
Turahimbaza umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani Yezu. Ni umwe mu minsi mikuru ikomeye ku mukristu. Yezu ntiyaje gukiza umuryango wa Isiraheli gusa ; yaje gucungura abantu b’amahanga yose, b’ibihugu byose, b’indimi zose. Ivanjili y’uyu munsi iratwereka uko Yezu yakiriwe. Uko abantu bo mu gihe cye bamwakiriye byadufasha kureba natwe uko tumwakira muri iki gihe. Bityo tugahimbaza ku buryo bunoze Ukwigira Umuntu kwa Jambo.
-
Herodi akuka umutima, we na Yeruzalemu yose
Umwami Herodi yabwiwe n’Abanyabwenge ko hari Umukiza, umwami w’Abayahudi umaze kuvuka. Herodi n’ibyegera bye umvise iyo nkuru bashya ubwoba, bakuka umutima. Herodi, umakambwe wari ushigaje imyaka mike ngo yipfire, yumva ko ubutegetsi bwe bugiye guhungabana. Arasobanuza amenya ko Umukiza agomba kuvukira i Betelehemu muri Yudeya. Arangira inzira abanyabwenge. We akomeza kwiryohera mu Ngoro ye i Yeruzalemu, ariko kandi ahangayikishijwe n’uwo mwana wahuruje abanyabwenge bo mu bihugu bya kure. Herodi ntiyegeze ajya kureba umwana. Ategereje ko Abanyabwenge bajya kureba bakazamukorera raporo agafata ibyemezo.
Kumenya aho umukiza yavukiye n’igihe yavukiye ntibihagije. Icy’ingenzi ni uguhaguruka ugakora urugendo ukajya kumuramya. Ikindi ni uko ijisho ry’undi ritakurebera umugeni. Kumenya Yezu ni urugendo rwa buri wese. Ntawe uba umukristu mu mwanya w’undi.
-
Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko
Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko ni abahanga b’inzobere mu kumenya Bibiliya. Bize amashuri menshi. Basomye Bibiliya barayicukumbura. Bazi ibirimo byose ndetse bakabisobanurira abantu ku buryo bunoze. Bazi aho umukiza azavugkira bakurikije uko abahanuzi babivuze. Nyamara ubuhanga bwabo ntibutuma batera intambwe ngo bajye i Betelehemu kureba Umukiza. Basa n’abifungiye mu byo bazi, mu byo basomye. Ni nk’aho Umukiza nta gishya abazaniye. Barerekana inzira, batange ibisobanuro, ariko bo ntibava aho bari no mu byo barimo. Mbese ni nka bya byapa byo ku muhanda byerekana icyerekezo ariko byo ntibive aho biri. Berekaabandi inzira y’urumuri bo bakigumira mu mwijima.
Aho ntitujya tugira abandi inama nziza ariko twe ntituzishyire mu bikorwa ? Tukereka abandi Yezu n’uburyo bwo kumugeraho ariko twebwe tutabana nawe ?
Hari umugabo n’umugore bari bafite abana babiri umuhungu n’umukobwa. Ku cyumweru bakajyana abana ku kiliziya bati nimujye mu Misa turagaruka kubatwara Misa irangiye. Ababyeyi bakajya kwitemberera, bagacunga isaha Misa irangiriraho bakaza gucyura abana. Igihe cyarageze abana banga kuva mu modoka …
-
Abanyabwenge baza kuramya Yezu
Abanyabwenge baturutse iburasirazuba. Barashakashaka. Babonye ikimenyesto kidasanzwe, mu bushishozi bwabo bwa muntu bumva ko ari kimenyetso cy’umwami wavutse. Bahise bitegura bakora urugendo rurerure, bareka ibyo bari barimo baza kumuranya bamuzaniye amaturo. Nti bazi inzira, baragenda bashakisha. Babonye ikimenyetso, inyenyeri idasanzwe. Icyo kimenyetso kirabayobora.
Hari aho bageze, inyeyeri barayibura. Mu bwiyoroshye bajya kuyoboza umwami Herodi. “ Umwami w’Abayahudi umaze kuvuka ari hehe ? Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba none tuje kumuramya” (Mt 2,2). Herodi yumva arahungabanye. Ariko arihangana arasobanuza, asanga iby’Abanyabwenge bamubwiye ari ukuri. Abohereza i Betelehemu. Abasaba kuzagaruka iwe bakamuha raporo.
Abanyabwenge bafata inzira, ya nyenyeri irongera irabiyereka. Ibyishimo birabasaga. Bagera aho umwana aryamye. “Nuko binjira mu nzu, babona umwana na nyina Mariya; nuko barapfukama baramuramya. Hanyuma bapfundura impago zabo, bamutura zahabu, ububani n’imibavu”. Nyuma baburirwa na Malayika kudasubira kwa Herodi. Basubira mu bihugu byabo banyuze indi inzira.
Koko rero, uwahuye na Yezu by’ukuri, arahinduka, ntashobora kuguma uko yari ari. Ahindura icyerekero cy’ubuzima bwe. Ntahita aba umutagatifu ako kanya kuko ari urugendo rurerure, ariko afata icyerekezo kigana ku butagatifu.
-
Kuki ari ngombwa gukora urugendo tugana Yezu ?
Muri iki gihe, abantu bibaza ibibazo byinshi kuri Yezu no ku bukristu. Ese Yezu twamusanga he muri iki gihe? Twahura nawe dute? Twamushyira ayahe maturo ?
Yezu duhura nawe muri Kiliziya ye. Mu Ijambo ry’Imana twumva, mu masakramentu duhabwa, mu isengesho, mu bikorwa by’urukundo , mu mukene ushaka ko tugira icyo tumumarira n’ahandi.
Muri ki gihe, hari abategetsi bameze nka Herodi barwanya Imana. Burya iyo urwanya Imana uba urwanya na muntu yaremye mu ishusho ryayo. Iyo urwanyije umuntu, burya n’i Mana uba uyirwanya kuko « ikuzo ry’Imana ni umuntu uhagaze, muzima ». Hari abategetsi bumva ko ubutegetsi bwabo bugiye guhungabana baka bakora amarorerwa nk’ayo Herodi yakoreye i Betelehemu.
Mu bihugu byateye imbere, hari abantu benshi bafite imyifatire nk’iya bariya batware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko n’abaturage b’i Yeruzalemu. Bumva bihagije ko ibya Yezu ntacyo bibarebaho, mbese ko Yezu ntacyo abungura. Ko Imana yigira umuntu ntacyo bibabwiye. Ikibashishikaje ni amafaranga, akazi, kuryoha, ubutegetsi n’ibindi bishashagira.
Ahangaho rero ibibazo ku kwemera birushaho kwiyongera. Kwakira Yezu , tukaba abigishwa be, tukaba abakristu bizatwungura iki ? Inyungu irimo ni iyihe? Kujya mu Misa bimaze iki ? Ese si uguta igihe ? Gusenga bimaze iki ? Kuki tugomba gusoma Bibiliya ? Guhabwa penetensiya n’Ukaristiya ? Byunguye iki guhabwa isakramentu ry’ugushyingirwa ?
Ntibyoroshye kubonera ibi bibazo ibisubizo binogeye abantu b’iki gihe. Koko rero ngira ngo murabizi. Ubukristu si amagambo, si amategeko, si inyigisho n’ubwo nazo ari ngombwa. Ubukristu ni ubuzima. Ni ubuzaima bw’Imana duherwa muri Kiliziya. Mbese Kiliziya ni Umubyeyi utubyara mu kwemera tukaba abana b’Imana. Kiliziya nk’umubyeyi mwiza iraturerara ikatwitaho, ikadukuza. Idutungisha Ijambo ry’Imana n’amasakramentu, inama nziza n’ingero nziza z’abatagatifu n’abandi bakristu. Bityo tugakura mu ukwemera, ukwizera n’urukundo. Kuba umukristu ntawe ubivuana, ndetse nta n’ubyigira mu bitabo no mu mashuri. Kuba umukristu ni uguhura na Yezu tukemera guhinduka, tukemera kumukurikira tukanyura mu nzira atwereka. Ni ugufata icyemezo cy’ubuzima. “Niyemeje kuba uwa Kristu”. Bityo buhoro buhoro Kristu akagenda atumurikira kandi atuvungurira ku ibanga rye.
Kimwe mu biranga ubukristu bushinze imizi ni ibyishimo. Yezu yazanye ibyishimo mu bantu. Aho Yezu ari harangwa n’ibyishimo. Mariya amutwite yahobeye Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu, Yohani Batista yisimbiza mu nda kubera ibyishimo. Amaze kuvuka abamalayika baririmbye indirimbo y’ibyishimo : Imana nisingizwe mu ijuru no munsi abantu ikunda bahorane amahoro. Abashumba baramubonye bagenda basingiza Imana. Simewoni yakiriye Yezu mu biganza bye asagwa n’ibyishimo (Lk 2,27-32). Zakewusi, igihe ahuriye na Yezu i Yeriko yuzuye ibyishimo amukorera umunsi mukuru (Lk 19, 1-10).
Nawe ikimenyetso kizakwereka ko wahuye na Yezu, ko uri kumwe nawe ni ibyishimo.
Bavandimwe,
Guhimbaza umunsi mukuru w’ukwigaragaza kwa Nyagasani, ni ugukurikiza urugero tw’Abanyabwenge. Bashakaga kubona Yezu, bari bafite inyota yo kumubona. Bava mu bihugu byabo, mu mirimo yabo, bakora urugendo rurerure bamurikiwe n’inyenyeri. Inyenyeri bayibuze ntibacika intege, bajya kuyoboza mu bwiyoroshye. Babonye Yezu barishima barapfukama bamuha amaturo. Si ngombwa kujya kugura amaturo ahenze dore ko n’ubukene n’inzara bica ibintu mu Rwanda. Kado ishimisha Yezu ni umutima wacu, umutima urangwa n’impuhwe, ubugwaneza n’urukundo.
Hamwe n’abanyabwenge, tureke gusubira mu nzira y’umwijima, inzira yo kwa “Herodi” tunyure indi nzira. Biri n’amahire turi mu ntangiriro z’umwaka igihe cy’imigambi mishya. Jambo we Rumuri nya rumuri akomeze atumurikire mu buzima n’ubutumwa dushinzwe.
Umwaka muhire kuri mwese n’abanyu bose.
Padiri Alexandre UWIZEYE